Inzoka ni ikiremwa gifatwa nk’umwanzi kandi nk’umugome. Ibi ni nabyo kuko iyo irumye umuntu bishobora no kumuviramo urupfu igihe atabonye ubufasha bwihuse.
Hari ubwo rero ishobora
kuva hanze hafi y’urugo cyangwa na kure yaho ikinjira mu nzu. Birumvikana ko
uyibonye wese atifuza kuguma kubana nayo ahubwo agomba gushaka uburyo
isohokamo. Dore uburyo buboneye wakoresha mu kuyirukana.
1. Kwitonda ugaceceka: Bisaba ubunyamwuga mu kwirukana inzoka yinjiye mu nzu kuko utabibasha utumvise aho igenda. Bisaba rero ko ujyamo bucece kugira ngo ubashe kumva uko igenda n’aho iherereye bityo ukabona uko ukora ibindi bijyanye no kuyisohora.
2. Imiti y’uburozi yagenewe kwica udukoko: Iyi miti nayo irakora cyane. Icya mbere banza umenye neza agace inzoka iherereyemo nurangiza uhatere iyi miti ariko ku rugero rwinshi cyane ubundi witaze irahita yisohora bucece.
3. Hamagara ubufasha: Igihe wumvise ijwi ry’inzoka mu nzu yawe, kugerageza kuyica wenyine si byiza. Hamagara abaturanyi nibura babiri cyangwa batatu mugote ahantu ukeka ko yihishe maze muyice.
4. Tera ubwoba hafi y’aho yihishe: Inzoka ni inyamaswa nayo burya iterwa ubwoba no kumva ibintu biri hafi yayo bibomborekana. Niba yinjiye mu nzu ukayoberwa aho yihishe, jyamo usakurishe ibintu biri hafi y’aho ukeka. Ibi bizatuma isohokamo igerageza guhunga maze ubone uko uyica.
5. Shyira abana kure: Igihe cyose uri kugerageza kuvumbura aho inzoka yihishe mu nzu yawe, shyira abana kure y’aho idashobora kugera. Biba byoroshye ko yabataka kuko iyo imaze kugira ubwoba yaruma buri cyose igezeho igerageza guhunga. Gusa ubikore uzi ko ubona neza, ndetse wabasha kuyihunga bibaye ngombwa. Kwirukana inzoka mu mwijima byaba ari nko kwiyahura kuko yo iba ikubona neza cyane kandi wowe utayireba.
Src: Operanews
TANGA IGITECYEREZO