Kuva inama ya Bandung yahuzaga bimwe mu bihugu by’Afurika n’Asia yaterana mu 1955, u Bushinwa na Afrika byagiranye umubano utari mubi. Uyu munsi uyu mubano wibazwaho byinshi cyane harimo n’icyo ugamije ndetse n’ahazaza hawo.
Afurika
ni umugabane wagiye wigarurirwa n’ibihugu bitandukanye byabaga bigamije
gukoraniza bimwe mu bihugu byayo. Nyuma y’inkundura yo mu myaka ya 1960s ubwo
ibihugu hafi ya byose bigize uyu mugabane byabonaga ubwigenge, Afurika ntiyigeze igira akanya ko kuruhuka ingoyi ya ba gashaka-buhake bo mu bihugu byo
mu Burengerazuba bw’isi baba bashaka indonke bayikuyemo. Magingo aya ku isoko
mpuzamahanga kimwe n’indi mikoranire Afurika igira n’andi mahanga, ubu ibihugu
byo mu Burengerazuba bw’isi ─Uburaya n’Amerika)─ ntibikiri abafatanyabikorwa ba
mbere ahubwo u Bushinwa ni bwo burangaje ibindi bihugu.
Ese
ni iki cyateye uyu mugabane guhindura umusaya, amaso yawo agahangwa i Pékin? Reka
dusubize amaso inyuma ahagana mu mwaka wa 1955 ubwo mu mujyi wa Bandung muri
Indonesia hateraniraga abayobozi b’ibihugu 29 by’Afurika n’Asia. Imwe mu
myanzuro yavuye muri iyi nama harimo gushaka uburyo ibihugu byari bigitangira
inzira y’amajyambere byagirana ubufatanye ndetse n’uko mu mikoranire yabyo
byashaka uburyo byagaragara ku isoko mpuzamahanga hanyuma bikanagerageza
kwigobotora ku ngoyi yo gukomeza gushingira ubukungu bwabyo ku byo ibi bihugu
byatumizaga ndetse bikanohereza mu Burayi n’Amerika.
Umubano hagati y’Afurika n’u Bushinwa si uwa none. Mu mwaka wa 1965 Abashinwa bubatse umuhanda wa gariyamoshi uhuza Zambia ya Kenneth Kaunda na Tanzania ya Julius Kambarage Nyerere. Uyu mubano wasembuwe n’igihe u Bushinwa bwaribukeneye abambari mu nteko y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1971.
Muri uyu mwaka
wavuzwe haruguru ibihugu by’ u Bushinwa na Taiwan, buri kimwe muri ibi
cyashakaga kwemerwa nk’umunyamuryango w’Umuryango Mpuzamahanga ku izina ry’u
Bushinwa. Ikizwi nk’u Bushinwa ubu mu mwaka
wa 1949 cyatangaje ku ruhando mpuzamahanga ko cyitwa Repuburika Iharanira
Demokarasi ya Rubanda y’u Bushinwa. Nyamara na Taiwan na yo yaje gutangaza ko
ari Repuburika y’u Bushinwa.
Mu
mwaka wa 1971 byabaye ngombwa ko inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye utora
ko kimwe muri ibi bihugu bihagararirwa muri uyu muryango. U Bushinwa tuzi none
ari yo Repuburika Iharanira Demokarasi ya Rubanda ni yo yatsindiye uyu mwaka ku
iturufu yo kugira umubano mwiza n’Afurika doreko kuri uyu mugabane havuyemo
amajwi 26 yashigikiye icyifuzo cy’iki gihugu.
Umubano
w’iki gihugu n’Afurika ntiwarangiriye mu cyumba cy’inama cy’Umuryango w’Abibumbye
mu 1971 cyangwa i Bandung mu 1955, ahubwo n’ubu urakomeje, ahubwo ku rundi
rwego. Hagati y’umwaka wa 1995 na 2017, ubuhahirane hagati y’Afurika n’U
Bushinwa wavuye kuri miriyari 3 z’amadorari y’Amerika bugera kuri miriyari 143.
Na none kuva mu mwaka wa 2009, U Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere kigirana
ubuhahirane n’Afurika. Uyu mwanya bwawuhigitseho Amerika.
Iki
gihugu na none hagati 2005-2017 cyashoye amafaranga agera kuri miriyari 137 z’amadorari
mu mishinga
y’ibikorwaremezo kuri uyu mugabane. Magingo aya, ibiteje inkeke ntibikuri
uko ibihugu binanirwa kwishyura imyenda y’U Bushinwa, ko ibikorwa ayo amafaranga
yashowemo bihita bihinduka iby’iki gihugu. Indi ngingo igezweho n’uburyo iki
gihugu cyatangaye no gutangira kwamamaza umuco wacyo kuri uyu mugabane. Uyu
munsi hari ibigo by’ Abashinwa byitwa Confucius 54, bishinzwe kwigisha umuco n’ururimi
rw’Igishinwa.
Abasesengurira
hafi imishinga y’iki gihugu ntibahwema kwerekana ko usibye inyota yo kuba
igihangange mu bukungu, igisirikare n’ikoranabuhanga, U Bushinwa bugamije no
kugira ijambo rihamye ku ruhando mpuzamahanga nka mukeba─ Amerika. Ubwo rero
Afurika ikaba icyanya cyiza cyo gutangiraho gushyira mu bikorwa uyu murongo
mugari.
TANGA IGITECYEREZO