RFL
Kigali

U Bushinwa: Igihugu cy’igihangange cya mbere ku Isi bitarenze umwaka wa 2049

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:12/05/2020 14:47
0


Mu myaka ya 1980, u Bushinwa nta yindi sura bwari buzwiho mu Isi uretse kuba bwari bufite umubare munini w’abaturage kimwe n’imbaraga z’igisirikare cyabwo. Uyu munsi imvugo yahinduye inyito, ubu haravugwa igihugu gikataje mu bukungu, igisirikare gikomeye, kimwe n’ikoranabuhanga.



Nyuma gato y’urupfu rwa Mao Zedong wari umuyobozi wa Repeburika ya Rubanda y’i Bushinwa, mu 1979, iki gihugu cyatangiye gahunda yo kuzahura ubukungu bwacyo. Kuva igihe Deng Xiaoping yajya ku buyozi bw’iki gihugu, gahunda yabaye imwe: kwagurira isi amarembo y’igihugu ndetse no gukataza mu bukungu. 

Iyo usubije amaso inyuma usanga u Bushinwa mu myaka 40 bwari bukennye cyane, mu yindi myaka 20 yakurikiyeho iki gihugu cyari gifite ubukungu buringaniye none magingo aya kirabarirwa mu bihangange mu isi. 

Ese mu myaka 20 iri imbere u Bushinwa burasimbura Amerika ku mwanya w’igihange cya mbere ku isi?

Mu mwaka wa 2017 ubwo bari mu nama ya kongere (congress) ya 19 y’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, Perezida Xi Jinping yatangaje umwe mu mugambi w’iki gihugu muri gahunda y’iterambere. 

Muri iryo jambo rye ryamaze hafi amasaha atatu n’igice yatangaje gahunda y'uko u Bushinwa bugomba kuba bwaramaze kuba igihangange cya mbere ku isi mu mwaka wa 2049 ubwo iki gihugu kibaza cyizihiza imyaka 100 ishyaka ry’abakomunisite rigiriye ku buyobozi. 

Uyu murongo mugari iki gihugu cyihaye wapimirwa ku minzani itandukanye ariko umwe tuza kwibandaho muri iyi nkuru ni umushinga mugari wiswe 'Belt and Road'. Ni umushinga ugamije guhuza u Bushinwa n’ibindi bice by’isi binyuze mu bikorwa remezo.  Ibi bikorwa remezo bizahuza Aziya y’Uburasirazuba, Uburayi na Afurika. 

Kugira ngo umuntu agire ishusho y’iki gitekerezo imihanda yo mu mazi ihuza ibyambu izava Fuzhou (icyambu kiri mu Bushinwa)- Hanoi-Jakarta-Kolkata-Colombo-Gwadar-Mombasa-Djibouti-Athens kugera Venice mu Butariyani. 

Iyi imaze kuvugwa ni inzira yo mu mazi. Ku butaka inzira zizaba zigizwe n’imihanda y’imodoka, gariyamoshi kimwe n’imiyoboro ya gas. Iyi mihanda yo ku butaka yo izahuza Beijing-Moscow-Istanbul-Berlin na Rotterdam. 

Ibi bikorwa u Bushinwa ntibuzabwifatanya, ahubwo buzagira abafatanya bikorwa bagera ku bihugu 70. Na none kandi ntawasimbuka ingingo igaragaza ko aho ibi bikorwaremezo bizanyura hagizwe na kimwe cya kabiri cy’abatuye isi ndetse kiba ari ikigega cya kimwe cya kane cy’umusaruro mbumbe w’isi. Uyu mushinga kuva igihe watangarijwe, mu myaka itanu ya mbere wari wahariwe Miliyari 400 z’amadorari y’Amerika.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro uyu mugambi, Christine Lagarde wari umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, yatangaje ko uyu mugambi ntacyo wageraranywa mu gutsura ubukungu ariko ushobora kuzabera umutwaro ibindi bihugu. 

Ibyo uyu muyobozi yatangazaga byari byo kuko ibi bikorwa bizajya byubakwa ku nguzanyo. Jane Golley, umwarimu n’umushakashatsi muri Australian National University yatangaje ko ibi bikorwa aho kuremera inshuti u Bushinwa ahubwo icyo bizakora ari ukurema ubwoba mu bafatanya bikorwa. 

Igihugu cya Tajikistan cyo cyamaze kunanirwa kwishyura inguzanyo cyahawe, nk’ingurane u Bushinwa bwatwaye ubutaka bw’iki gihugu bungana na kirometero kare 1158. Ibi ni byo bishobora kuzaba ku cyambu cya Mombasa kiri muri Kenya iki gihugu nigikomeza kunanirwa kwishyura umwenda gifitiye u Bushinwa binyuze muri uyu mushinga wavuzwe ruguru. 

Ngayo ng'uko iby’umushinga ugamije gufasha iyindi mu guhindura U Bushinwa igihangange cya mbere ku isi bitarenze umwaka wa 2049. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND