Nyuma y’aho Minisiteri ya siporo itangaje ko nta bikorwa bya siporo byemewe kugeza muri Nzeli 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus, Murenzi Abdallah, Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda yemeza ko mu mezi ane azakoreshwa neza ibikorwa byagombaga kuba mu mezi 8.
Ubwo
ibikorwa byinshi byahagararaga mu Rwanda kubera COVID-19 hari hashize ibyumweru
bibiri, Tour du Rwanda 2020 isojwe yegukanywe n’Umunya Eritrea Tesfatsion
Natnael.
Mu kiganiro Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yahaye kigali Today yagize ati “Ubusanzwe
umwaka w’imikino utangira muri Mutarama hategurwa Tour du Rwanda, iyo yarabaye.
Kuri twe navuga ko tuzakomereza kuri Rwanda Cycling Cup muri Nzeri, Ukwakira,
Ugushyingo n’Ukuboza.
Rwanda
Cycling Cup ni amasiganwa abera mu Rwanda ahuza amakipe yemewe na FERWACY
yatangiye gukinwa mu 2015 ubwo yatwarwaga na Nsengimana Jean Bosco wanatwaye
Tour du Rwanda 2015, mu 2019 hakinwe amasiganwa umunani yegukanwa na Uhiriwe
Byiza Renus.
Yagize
ati” Navuga ko ibikorwa byacu byinshi twabikoraga mu mezi umunani, turashaka
kubikora mu mezi ane. Urebye twakoraga isiganwa rimwe mu kwezi ariko ubu
tuzajya dukora amarushanwa abiri”.
Yakomeje
avuga ko amarushanwa mpuzamahanga azitabirwa uyu mwaka ari make cyane, kuko
andi yasubitswe, azitabirwa ari ‘Chantal Biya’ izaba mu Ukwakira muri Cameroun
na Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeli mu Busuwisi mu gihe u Rwanda ruzabona itike
yo kuyikina.
Kugeza
ubu amarushanwa atitabiriwe cyangwa atazitabirwa kubera COVID-19 ni shampiyona
y’Afurika yari kuba muri Werurwe mu birwa bya Mauritius, Benediction Ignite
yari kwitabira Tour de Limpopo muri Gicurasi yari kubera muri Afurika y’Epfo,
muri Kamena Tour du Cameroun naho muri Nyakanga hari imikino olempike yari
kubera i Tokyo mu Buyapani.
Murenzi Abdalah yemeza ko ibikorwa byakorwaga mu mezi 8, bigiye gukorwa mu mezi 4
TANGA IGITECYEREZO