RFL
Kigali

Patient Bizimana agiye kurushinga n'umukobwa uba muri Amerika basezeranye mu mategeko mu ibanga rikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/04/2020 9:19
0


Patient Bizimana umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana wamamaye mu ndirimbo 'Ubwo buntu', 'Menye neza' n'izindi, agiye kwambikana impeta y'urudashira n'umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakunze kurusha abandi bakobwa bose bo ku Isi.



Umukunzi wa Patient Bizimana yitwa Karamira Uwera Gentille akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville. Patient na Gentille baritegura kubana akaramata nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye mu kwezi kwa Kamena 2019, ukaba warabereye mu Rwanda mu karere ka Rubavu. Si ubukwe gusa bwagizwe ibanga, ahubwo n'urukundo rwabo barugize ubwiru bukomeye. Amakuru yizewe agera ku INYARWANDA avuga ko aba bombi bazasezerana imbere y'Imana tariki 13 Ukuboza 2020.

VIDEO: Patient yongeye kugabirwa inka na Se asabwa kuyibyaza umusaruro agashaka umugore uyu mwaka


Patient Bizimana agiye kurushinga

Patient Bizimana yabwiye INYARWANDA ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2020 ari bwo azasezerana imbere y'Imana n'umukunzi we. Ntiyavuze itariki y'ubukwe bwabo, gusa amakuru yizewe INYARWANDA ifite ni uko bazasezerana imbere y'Imana tariki 13 Ukuboza 2020. Ni nyuma y'uko benshi bari bategerezanyije amatsiko ubukwe bwe by'akarusho abo mu muryango we bahoraga bamusaba ko 'abereka umukazana', nawe akabasubiza ko igihe nikigera bazamubona akongeraho ko 'atazaba Padiri'. 


Patient Bizimana hamwe na Se wahoraga amwishyuza umukazana

Tariki 1 Mata 2018 mu gitaramo cy'amateka cya Pasika 'Easter Celebration Concert' cyari cyatumiwemo icyamamare Sinach, Patient Bizimana yagabiwe inka na Se Munyaribanje Leonard imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye iki gitaramo, asaba uyu muhungu we ko bibaye byiza yagira icyo yibwira umwaka wa 2018 ukarangira nawe afite urugo rwe. Iyo nka yamugabiye yari iya kabiri kuko no mu mwaka wa 2017 yari yamugabiye indi nabwo mu gitaramo cya Pasika dore ko buri mwaka uyu muhanzi akora igitaramo nk'iki.

Yagize ati: Ikindi cya kabiri nashima, ndashimira Patient ndashimira n'aba bana bari bano bose uru rubyiruko mureba, bakaba badushimishije,...None rero Patient Concert yawe y'ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe ugira urugo rwawe".


Uwera ni ryo zina rye! Umugore wa Patient Bizimana mu buryo bwemewe n'amategeko

Kuri ubu rero Patient Bizimana yamaze kubona igisubizo kirambye cy'ikibazo yakunze kubazwa akubika umutwe kuko yabaga abuze igisubizo cy'ako kanya. Agiye kurushinga n'umukobwa witwa Karamira Uwera Gentille wamunyuze umutima. Ni nyuma y'uko yagiye avugwa mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo umukobwa w'Intumwa y'Imana Masasu Yoshuwa, Deborah Masasu (aherutse gukora ubukwe), Miss Kundwa Doriane n'abandi, ariko aya makuru akaba yaririnze kugira byinshi ayatangazaho.


Ntawamusimbura! Ni yo ndirimbo iri mu mutima wa Patient Bizimana nyuma yo kwimika Gentille Uwera Karamira nk'umwamikazi w'umutima we

Mu 2019 Uwera Gentille Karamira yaje mu Rwanda ahamara igihe ari nabwo yasezeranye mu mategeko na Patient Bizimana. Mu kwezi kwa Nyakanga, uyu mukobwa yaciye amarenga ko yasezeranye imbere y'amategeko. Icyo gihe yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto yifotoreje mu Rwanda ku Kivu munsi yayo yandikaho ko 'ibihe byahindutse urwibutso' akurikizaho ijambo 'kwiyandikisha' imbere yaryo ashyiraho akamenyetso k'ikaramu irimo kwandika. Umwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi foto, yavuze ko hari amakuru y'ibanga Gentille Karamira yabahishe.


Gentille Karamira yaciye amarenga ko yasezeranye imbere y'amategeko

Patient Bizimana yaryumyeho ntiyagira byinshi atangaza ku bukwe bwe yaba imihango yabaye ndetse n'indi iteganyijwe, gusa yatwemereye ko azasezerana mu mpera za 2020. Amakuru INYARWANDA yakuye ahantu hizewe cyane avuga ko Patient Bizimana yafashe irembo mu kwezi kwa Werurwe 2019. Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki 11 Ukuboza 2020 ubere mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, naho gusezerana imbere y'Imana bibe tariki 13 Ukuboza 2020 mu muhango uzabera muri ERC Masoro hanyuma abatumiwe baziyakirire muri Intare Conference Arena i Rusororo.

AMAFOTO Y'UMUKOBWA UGIYE KURUSHINGA NA PATIENT BIZIMANA


Patient Bizimana hamwe n'umukunzi we Gentille Uwera Karamira


Gentille Karamira hamwe n'abakobwa b'abavandimwe ba Patient Bizimana 

Inseko y'umukunzi wa Patient Bizimana


Uwera Gentille Karamira umugore wa Patient Bizimana


Patient Bizimana ari mu bahanzi bubatse izina mu muziki nyarwanda

Izindi nkuru wasoma:

"Ntabwo nzaba Padiri nzashaka, umukunzi arahari" Patient wavuzwe mu rukundo na Miss Doriane n'umukobwa wa Masasu-VIDEO

‘Nyirantarengwa’ yahawe yo gukora ubukwe ikarangira butabaye yaba ari yo mpamvu ababyeyi ba Patient Bizimana batitabiriye igitaramo cye ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND