Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo 'Menye neza', 'Ubwo buntu', 'Andyohera' n'izindi, buri mwaka kuri Pasika akora igitaramo 'Easter Celebration Concert' cyitabirwa cyane. Ababyeyi be ni bamwe mu bitabira ibi bitaramo, gusa igitaramo cyo muri uyu mwaka ntabwo bacyitabiriye.
Easter Celebration Concert 2019 yabaye kuri iki Cyumweru
tariki 21 Mata 2019 ibera i Gikondo kuri Expo Ground aho Patient Bizimana yari
ari kumwe na Alka Mbumba wo muri DRC wamamaye mu ndirimbo 'Fanda Nayo', Gaby
Kamanzi, Simon Kabera, Redemption Voice, Healing Worship Team, Sam Rwibasira,
Kanuma Damascene na Shekinah worship team ya ERC Masoro.
Patient Bizimana mu gitaramo Easter Celebration Concert 2019
Ababyeyi ba Patient Bizimana ntabwo bitabiriye iki gitaramo mu gihe ibitaramo by'ubushize byose babyitabiraga yaba ibyabereye muri Kigali ndetse n'ibyo uyu muhanzi yakoreye ku ivuko mu karere ka Rubavu. Kuba ababyeyi ba Patient Bizimana bataritabiriye igitaramo Easter Celebration Concert 2019, hari ababihuza no kuba 'nyirantarengwa' Patient Bizimana yahawe n'ababyeyi be yo gushaka umugore yararangiye ubukwe butabaye, bityo ababyeyi be bagahitamo kutitabira igitaramo cya Pasika cy'uyu mwaka kuko 'basuzuguwe n'umwana wabo'. Umwe mu bo mu muryango wa Patient Bizimana yadutangarije ko ababyeyi b'uyu muhanzi barwariye rimwe ku munsi w'igitaramo bituma batabasha kucyitabira.
Andi makuru ariko avuga ko ababyeyi ba Patient Bizimana bashobora
kuba bataratumiwe n'uyu muhanzi mu gitaramo cy'uyu mwaka bitewe n'uko 'iyo
bacyitabira nta kabuza bari kongera bakamusaba gukora ubukwe cyangwa se bakamubaza
mu ruhame impamvu ibyo bamusabye umwaka ushize atabyubahirije'. Twabibutsa ko
umwaka ushize muri Easter Celebration 2018 yabaye tariki 1 Mata 2018 Se wa
Patient Bizimana yahagaze imbere y'imbaga yari yitabiriye igitaramo cyatumiwemo
icyamamare Sinach, 'asaba umuhungu we Patient Bizimana gukora ubukwe' bitarenze
umwaka wa 2018.
Patient Bizimana mu ihurizo rikomeye ry'ababyeyi be bashyizeho igitutu cyo gushaka vuba
Icyo gihe Munyaribanje Leonard se wa Patient Bizimana yagabiye
inka Patient ariko amusaba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore bitarenze
umwaka wa 2018. Mu yandi magambo yamuhaye ‘inkwano’. Iyi nka yamugabiye ariko
ni iya kabiri dore ko no muri Easter Celebration Concert 2017 yabereye muri
Kigali Convention Center nabwo yamugabiye inka, icyakora icyo gihe bwo ntabwo
yasobanuye neza niba yarayimuhaye nk’inkwano. Muri Easter Celebration Concert 2018 ni bwo uyu mubyeyi yasobanuye neza
ko ahaye Patient Bizimana inka ya kabiri ariko akaba agomba kuyibyaza umusaruro agashaka umugore.
Muri Easter Celebration Concert 2018, ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo abwira abari muri icyo gitaramo, Se wa Patient Bizimana
yaragize ati: “Ikindi cya kabiri nashima, ndashimira Patient ndashimira n'aba
bana bari bano bose uru rubyiruko mureba, bakaba badushimishije,...None rero
Patient Concert yawe y'ejo bundi kuri Convention Centre naguhaye inka, none iyo
nka irimo konsa, ubu ngubu ngiye kuguha inka ariko turifuza kugira ngo hazavemo
umusaruro, uti kuki? Tuzajya tuza tuvuga urugo rwa Patient ntabwo ari urwa
Leonard w'umusaza, none rero muri aka ka mwanya mu mwaka wa 2018 nifuza ko nawe
ugira urugo rwawe.”
KANDA HANO WUMVE SE WA PATIENT ASABA UMUHUNGU WE GUKORA UBUKWE VUBA
Patient Bizimana na Se muri Easter Celebration Concert 2018
Umwaka wa 2018 warangiye Patient Bizimana adakoze ubukwe
ndetse kugeza ubu iyo muganira kuri iyi ngingo akubwira ko abifite muri
gahunda, gusa ntavuge igihe ubukwe buzabera na cyane ko atangaza ko ‘nta
mukunzi afite’. Aherutse kubwira Inyarwanda ko ‘azakora ubukwe kuko nta gahunda
afite yo kuzaba Padiri’. Kuba umubyeyi we ataritabiriye igitaramo cya Pasika cy’uyu
mwaka, Inyarwanda.com twagize amatsiko yo kumenya impamvu, twegera Patient
Bizimana tumubaza impamvu yabiteye na cyane ko hari harimo kuvugwa amakuru ko
ashobora kuba ataramutumiye cyangwa se umubyeyi we akaba yaranze kwitabira
nkana kuko icyifuzo cye kuri Patient kitubahirijwe aho yari yamusabye ko umwaka
wa 2018 ugomba kurangira akoze ubukwe.
Patient Bizimana na Se muri Easter Celebration Concert 2017
Aganira na Inyarwanda.com Patient Bizimana yavuze ko Se
atitabiriye Easter Celebration Concert 2019 kubera uburwayi , gusa ngo bari
bari kumwe mu buryo bw’umwuka kuko yamuhamagaraga kenshi amubaza uko byifashe
mu gitaramo. Patient Bizimana yagize ati: “Papa ntabwo yaje muri concert kuko
ntabwo yari ameze neza mu mubiri, rero gukora urugendo ntabwo byari kumworohera
ariko ni yo mpamvu ataje. Yanyiseguyeho ariko twari turi kumwe, yarampamagaraga
ambaza uko bimeze kandi yarishimye n’ubwo tutabanye. Sawa merci.”
Tariki 14 Mata 2018 ni bwo Inyarwanda yasohoye inkuru ya
Patient Bizimana mu buzima bw’urukundo.
Patient Bizimana uri ku gitutu cy’ababyeyi be bamusaba gushaka umugore,
icyo gihe yavuze ko azashaka na cyane ko atazaba Padiri. Yavuze ko umukunzi
amufite, gusa ngo ntabwo barahura kuko yizeye ko ‘hari uwo Imana
yamuteganyirije’. Patient Bizimana nawe yifuzaga ko umwaka wa 2018 urangira
akoze ubukwe, gusa siko byaje kugenda. Mu ntangirizo za 2018 ubwo yaganirizaga
Inyarwanda.com ku bijyanye n’umukunzi we na gahunda y’ubukwe bwe yaragize ati:
"Umuntu nshakisha ni umuntu wanjye Imana yandemeye...arahari
ari ahantu runaka, ni igihe cy'Imana gusa (bagahura). Kimwe mu bintu maze
kubona ni uko inzira z'Imana zitandukanye n'izacu, kandi Imana izi ibyo yibwira
kutugirira si ibibi ni ibyiza, icyo dusabwa gusa ni ugutegereza twihanganye.
Uyu mwaka (2018) numva Imana yabikora ukuntu, uyu mwaka bikarangira (ubukwe)
ariko ntibiranarangira wasanga Imana idukoreye surprise, gusa iyo mishinga
(ubukwe) irahari mu mishinga yanjye yihuse. Ndimo ndasenga kugira ngo Imana idufashe
itugirire neza, na cyane ko njye ntazaba Padiri nzashaka, bishobora kuba vuba
cyangwa kera, bizaterwa."
Ibitaramo bya Patient Bizimana byitabirwa ku rwego rwo hejuru,..hano ni muri 2017
Patient Bizimana
yavuzweho gukundana na Gaby Kamanzi, Miss Kundwa Doriane n’umukobwa wa Apotre
Masasu
Mu kwezi kwa Werurwe 2018, hatangajwe inkuru zivuga ko
Patient Bizimana na Deborah Masasu umukobwa w'Intumwa y'Imana Masasu baba bari
mu rukundo rw'ibanga. Iyo nkuru yagiye hanze nyuma y'aho tariki 14 Gashyantare
2018 ubwo Isi yose yizihizaga umunsi wahariwe abakundana, Patient Bizimana na
Masasu Deborah bandikiranye ubutumwa busa n’ubukomoza ku rukundo aho Deborah
Masasu yagaragaje ko Patient Bizimana yamuteye indobo, ubu akaba yaramaze
kubyakira. Patient Bizimana yabajijwe na Inyarwanda.com niba koko yarateye indobo
umukobwa wa Apotre Masasu, asubiza iki kibazo muri aya magambo: "Ibyo
ntacyo mbivugaho".
Mu gihe gishize haciwe amarenga y'urukundo hagati ya Patient Bizimana na Debora Masasu
Patient Bizimana yanavuzweho gukundana na Gaby Irene
Kamanzi, gusa we avuga ko ‘atari ukuri’. Mu magambo azimije yadutangarije ko
umukunzi we ahari, gusa avuga ko atari yahura nawe (bataziranye) kuko ngo igihe
cy'Imana kitari cyagera. Abajijwe icyo avuga ku rukundo rwe na Miss Kundwa
Doriane wabaye Miss Rwanda 2015, Doborah Masasu na Gaby Kamanzi, Patient Bizimana yagize ati: “Nta
mukobwa n'umwe twakundanye (Miss Doriane, Gaby Kamanzi na Deborah Masasu). Uwo
tuzakundana muzamumenya kandi nzamubabwira, umukobwa wese tuzakundana
nzamubabwira, nzamutangaza ntabwo ari ibanga kandi ubukwe buzaba abantu bose
babireba.”
Patient Bizimana na Gaby Kamanzi...hari ibyo bahuriyeho; bose ni abahanzi, bose basengera muri Restoration church ndetse banavuzweho gukundana
Ibintu bitanu Patient
Bizimana yifuza ku mukobwa bazabana
Kuri ubu Patient Bizimana avuga ko yifuza gukora ubukwe vuba,
gusa agatangaza ko nta mukunzi afite. N'ubwo ariko kuri ubu adashaka gutangaza
ibyo yifuza ku mukobwa uzamubera umugore, mu myaka ibiri ishize yabitangarije
itangazamakuru. Icyo gihe ku mwanya wa mbere w'ibyo yifuza ku mukunzi we
yahashyize 'Kuba akijijwe afite imico myiza', ku mwanya wa gatanu ahashyira
'Kuba amwumva kandi yubaha impano ye (umuziki)' Yaragize ati:
“Ibintu bitanu nifuza ku mukobwa wazambera umugore ndetse tukanabana, ni ibi bikurikira: Kuba akijijwe afite imico myiza, Kuba ankunda by’ukuri kandi nanjye mukunda, Kuba yubaha umurimo w’Imana cyangwa igikorwa cyose gifitanye isano no kwagura ubwami bw’Imana, Kuba ari umuntu usabana, uzi kubana neza n’abandi, uca bugufi kandi urangwa n’urugwiro no Kuba anyumva kandi yubaha impano yanjye.”
N’ubwo umuramyi Patient Bizimana adatobora ngo avuge byeruye iby’ubukwe
bwe, birashoboka ko uyu mwaka warangira abukoze na cyane ko yakabaye
yarabukoze muri 2018 nk’uko yari yabisabwe n’ababyeyi be ndetse na we ubwe
agahamiriza Inyarwanda ko yifuzaga gukora ubukwe muri 2018. Gusa biragoye kumenya
umukobwa ukundana na Patient Bizimana, icyakora biranoroshye cyane ku nshuti ze za hafi na cyane ko ibyo azagenderaho amutoranya bizwi. Ku bijyanye n'ubusabe bwa se atari yashyira mu bikorwa, Patient Bizimana yavuze ko ari kubikoraho ndetse ngo yizeye ko Imana izamushoboza. Yunzemo ko arimo gusenga yinginga Imana kugira ngo igire icyo ibikoraho kandi vuba.
Muri 2016 hari abaketse urukundo hagati ya Patient Bizimana na Miss Kundwa Doriane
Miss Kundwa Doriane mu birori by'isabukuru ya Patient Bizimana muri 2016
REBA HANO UBWO PATIENT YASABWAGA NA SE GUKORA UBUKWE VUBA
REBA HANO PATIENT BIZIMANA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA MISS DORIANE NA DEBORAH MASASU
REBA UKO PATIENT BIZIMANA YARIRIMBYE MURI EASTER CELEBRATION 2019
REBA HANO UKO ALKA MBUMBA YARIRIMBYE MURI EASTER CELEBRATION 2019
VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO