RFL
Kigali

Stade ya FC Barcelone igiye guhindurirwa izina mu gukusanya ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2020 23:21
0


Ubuyobozi bwa FC Barcelone bwafashe umwanzuro wo gutanga uburenganzira bw’izina rya Stade yayo “Camp Nou” ku baterankunga, kugira ngo mu mwaka utaha w’imikino izahindurrwe izina, amafaranga izahabwa azafashe iyi kipe guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya COVID-19.



Imyaka 63 irihiritse ikibuga cya FC Barcelone kitarahindurirwa izina, cyitwa “Camp Nou”.

Iyi kipe y’ubukombe ku Isi, yatanze uburenganzira bw’izina rya Stade yayo kuri Foundation Barca (ikigo cyayo gishinzwe gufasha), izashaka umuterankunga witirirwa iyo stade mu mwaka w’imikino wa 2020/21 kugira ngo ikusanye amafaraga yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus.

Yagize iti “Amafaranga azaboneka, azakoreshwa mu gutera inkunga imishinga y’ubushakashatsi no kurwanya icyorezo cya Coronavirus hirya no hino ku Isi”.

“FC Barcelone na Foundation Barca babona ari ngombwa ko muri iki gihe ubuzima bw’abantu buri mu kaga, ikigo gishobora gukoresha aho gikura hose mu guhangana na Coronavirus n’ingaruka zayo.”

Espagne iri mu bihugu bine by’Isi, bimaze kugeza umubare w’abishwe na Coronavirus urenga ibihumbi 20 kugeza magingo aya. Abayanduye bagera kuri 204 178, muri bo 21 282 bitabye Imana mu gihe 82 514 bayikize.

FC Barcelone nta muterankunga yagiraga ku myambaro yayo kugeza mu 2010 ubwo yasinyanaga n’ikigo cya  Qatar Foundation nubwo UNICEF yagaragaye ku myambaro yayo kuva mu 2006.


Stade ya FC Barcelone igiye ghindurirwa izina guhera mu mwaka w'imikino wa 2020-2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND