Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwatangaje ko abakinnyi bayo bemeye kwigomwa 65% by’umushahara mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.
Tariki
ya 17 Mata 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga, komite nyobozi ya Bugesera FC
yarateranye ifata imyanzuro irimo no kugabanya imishahara y’abakinnyi.
Mu
ibaruwa yandikiwe abakinnyi ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020, ivuga ko
Bugesera izajya ihemba abakinnyi bayo 1/3 cy’umushara, bivuze ko bemeye
kwigomwa 2/3 by’umushahara wabo.
Igira
iti “Ubuyobozi bwa Bugesera FC burakumenyesha ko nyuma yo kuganira
n’abafatanyabikorwa bayo, no kureba ingaruka COVID-19 yateje ikipe, twasanze
hakwiye gukorwa impinduka mu masezerano twari dufitanye, ikipe izashobora kuguhemba 1/3 cy’umushahara
uri mu masezerano guhera mu kwezi kwa Mata kugeza igihe ibikorwa by’imikino
bizasubukurirwa”.
Kapiteni wa kabiri wa Bugesera FC, Rucogoza Djihad, na we yahamije ko baganiriye n’ubuyobozi, bakemeranywa kuzahembwa 33% by’umushahara bari basanzwe bahabwa. Yavuze ko buri mukinnyi bamuhamagaye kuri tekefone bamusobanurira amafaranga bazajya bamuha muri iki gihe batari gukora.
Bugesera
FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igabanyije imishahara y’abakinnyi muri ibi
bihe bya Coronavirus.
TANGA IGITECYEREZO