RFL
Kigali

Covid-19: Kwambara udupfukamunwa byabaye itegeko mu Rwanda! Utuzashyirwa ku isoko dushobora kumeswa inshuro 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2020 20:45
0


Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi aho abarenga Miliyoni ebyiri bamaze kwandura naho abarenga ibihumbi 150 bakaba bakaze guhitanwa n'iki cyorezo ku Isi hose, Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa.



MINISANTE ifashe uyu mwanzuro mu gihe kuri uyu Gatandatu abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda ari abantu 144 barimo 69 bamaze gukira, ibisobanuye ko abakirwaye iyi ndwara ari abantu 75. Ni nyuma kandi y’uko Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye kuwa 17 Mata 2020 yemeje ko gahunda ya ‘Guma Mu Rugo’ mu kwirinda Covid-19 yongerwaho iminsi 11 ikazarangira tariki 30 Mata 2020. 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2020 Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ko abaturarwanda bose bagomba kwambara udupfukamunwa igihe bari mu ngo n’igihe basohotse. Yavuze ko Leta igiye gukora ibishoboka byose utu dupfukamunwa n'amazuru tukagera ku isoko kandi turi ku giciro kiza. 

Ati “Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara (agapfukamubwa). (...)Ukambaye ntabwo yanduza mugenzi we umuri imbere, iyo uvuga amacandwe ntiyamugwa mu maso ngo yandure, na we kandi igihe akuri imbere ni ko byagenda”. Dr Ngamije Daniel yavuze ko kwambara udupfukamunwa ku bantu bose bizafasha u Rwanda gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Minisitiri Ngamije yatangaje ko mu mpera z’icyumweru, ku isoko hazaba hari udupfukamunwa n’amazuru. Ati “Mu mpera z’icyumweru hazaba hari udupfukamunwa n’amazuru, tuzaba duhari ku isoko ku buryo uzadushaka wese yakagura akakambara”. By’akarusho, yavuze ko utu dupfukamunwa dushobora kumeswa inshuro eshanu (5). Ati “Ni udupfukamunwa umuntu ashobora kumesa inshuro eshanu ari kazima, bivuze rero ko abantu bazaba bafite ikintu bagomba kwambara”.

Yahamagariye abaturarwanda bose kwambara udupfukamunwa kuko ari ingamba izatuma u Rwanda rukomeza gukumira iki cyorezo. Ati “Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu minsi iri imbere, mu zindi ngamba zafatwa ku bijyanye n’uko icyorezo twakirinda muri rusange mu baturage”. Twabibutsa ko abantu bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ari 144 naho abakize ni 69. Mu Rwanda nta n’umuntu umwe urapfa yishwe n’iyi ndwara mu gihe abamaze guhitanwa nayo ku Isi barenga ibihumbi 158.


Dr Ngamije Daniel Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko buri muturarwanda wese agomba kwambara agapfukamunwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND