RFL
Kigali

Wibena Institute yasubitse inama mpuzamahanga yari yateguye kubera Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2020 17:55
0


Kubera icyorezo cya Coronavirus, Wibena Institute yasubitse inama mpuzamahanga yitwa “International Conference on the role of Public skills in transformational Leadership” yagombaga kubera i Kigali kuwa 02-03 Mata 2020.



Itangazo ryashyizweho umukono na Wycliffe O. Aganda, umuyobozi wa Wibena Institute riragira riti "Dushingiye ku mabwiriza y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima agamije guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rwo kuvugira mu ruhame mu buyobozi yagombaga kuba kuwa 02-03 Mata 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus."

Iri tangazo rivuga ko iyi nama izasubukurwa kuwa 29-30 Kamena 2020. Bati “Mu izina rya Wibena Institute twihanganishije buri wese iki cyemezo kigiraho ingaruka.”

Iyi nama izatangwamo ibiganiro na Prof. Plo Lumumba, Bob Abby, Brad Elliott, Fernando Ziata, Wangui Kiili, Abdulahi O. Haruna, Dr. Coach Achu Gustave, Rev Canon Dr Antoine Rutayisire, Jean-Desire H. Ntawiniga na Neoline Kirabo.

Ifite intego yibanze yo gutanga ubumenyi, ubushobozi no kubaka icyizere mu bazayitabira mu bijyanye no kuvuga bashize amanga mu ruhame byose biganisha mu buryo butomoye bwo gushakira umugabane wa Afurika ibisubizo.

Ni umwanya mwiza wo kugaragaza ingingo zo kuvugaho zisobanutse nk’ingenzi aho waba uri hose igihe icyo ari cyo cyose. Abateguye iyi nama bavuga ko hari imbaraga mu mpano yawe yo kuvugira mu ruhame bizagufasha gutanga amakuru n'ubutumwa mu bihe bikenewe.

Inkuru bifitanye isano: Wibena Institute yateguye inama mpuzamahanga


Inama mpuzamahanga yateguwe na Wibena Institute yagombaga kuba kuwa 02-04 Mata 2020 yasubitswe kubera Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND