Ikipe ya Rayon Sports iri mu byishimo nyuma y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, yakiriye igisubizo kivuye muri FERWAFA ku bujurire bwayo ku bihano yari yafatiwe izira kwivana mu irushanwa ry’Intwari 2020, ibi bihano bikaba byagabanyijwe hafi kugera kuri 95%.
Ku
wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare 2020, FERWAFA ni bwo yamenyesheje ikipe ya
Rayon Sports ko yafatiwe ibihano kubera ko yanze kwitabira nkana irushanwa
n’ubutwari 2020.
Mu
bihano Rayon Sports yari yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo
ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda ndetse no hanze yarwo, kutitabira
irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha wa 2021 no gutanga ihazabu
y’ibihumbi 300 Frws.
Rayon
Sports ntiyanyuzwe n’iyi myanzuro ihitamo kujurira nk'uko amategeko
yayibyemereraga, dore ko umuyobozi wayo Sadate Munyakazi yari yatangaje ko
nibiba ngombwa bazitabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabarenganura ndetse yanavuze ko bashoboraha kwiyambaza na FIFA.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2020 ni bwo Komisiyo y’ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira
w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, basubije Rayon Sports ku bujurire byabo, igisubizo
cyanyuze imitima y’abakunzi n’abafana b’iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda.
Dore
Ibyemezo byafashwe na Komisiyo y’ubujurire:
Komisiyo
y’ubujurire yemeje ko igihano cy’ihazabu ingana n’ibihumbi Magana atatu by’amafaranga
y’u Rwanda (300,000Frw) Rayon Sports yahanishijwe kigumyeho.
Komisiyo
y’ubujurire ihanishije Rayon Sports kubuzwa gutegura no kwitabira imikino ya
gicuti y’imbere mu gihugu mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, gitangira kubarwa kuva
imenyeshejwe iki cyemezo ariko ku bijyanye no gutegura no kwitabira imikino ya
gicuti yo hanze y’igihugu icyo gihano kivanweho.
Komisiyo
yemeje ko igihano cyo guhagarikwa kwitabira irushanwa ry’Ubutwari ry’umwaka wa
2021 Rayon Sports yari yarahanishijwe kivanweho.
Nyuma
y'iyi myanzuro ya Komisiyo y’ubujurire, anyuze ku rukuta rwa Twitter umuyobozi w’ikipe
ya Rayon Sports Munyakazi Sadate
yashimiye buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi kipe ihabwe ubutabera.
Igisubizo Rayon Sports yahawe ku bujurire bw'ibihano yari yafatiwe
TANGA IGITECYEREZO