RFL
Kigali

Nishimwe Naomi yasobanuye ibyavuzwe ko yazanywe na MTN muri Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2020 18:44
0


Nishimwe Naomi uri mu bakobwa 20 baherutse gutsindira kujya mu mwiherero 'Boot Camp' yashimangiye ko kuba yaraje muri iri rushanwa ntaho bihuriye no kuba asanzwe afitanye imikoranire na sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda iri mu baterankunga b'Imena ba Miss Rwanda 2020.



Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram biturutse ku itsinda ahuriyemo n’abandi bakobwa ryitwa Mackenzie.

Naomi n’iri tsinda rye baherutse guhabwa akazi na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ko kwamamaza igikorwa cya Connect Rwanda kigamije kongera umubare w’imiryango ikoresha telefone zigezweho [smart phones] mu Rwanda.

Abakurikirana iri rushanwa batangiye kwibaza uburyo uyu mukobwa ufite nimero 31 yitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu gihe riterwa inkunga na MTN kandi anafite uko akorana nayo.

Bamwe batangiye kuvuga ko ‘MTN yizaniye Miss wayo’ dore ko ari yo izahemba uzaba Miss Popularity, bakazakorana mu gihe cy’umwaka wose yamamaza Poromosiyo ya Yolo.

Nishimwe yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro "Amahumbezi" ko atitabiriye Miss Rwanda ari kuri ‘gahunda’ ya MTN nk’uko byavuzwe kuko ngo si we bahaye akazi gusa ahubwo n’itsinda ry’abakobwa bane bitwa 'Mackenzie' bityo ko bose bakabaye baritabiriye.

Ati “Nkorana na MTN ntabwo nakoze ndi umuntu umwe nakoranye n’itsinda ryanjye ryitwa ‘Mackenzie’ badufashe twese. Kandi iyo nza kuba naje ariyo yanzanye [MTN] ntabwo nari kuza njyenyine nari kuba narazanye n’abakobwa bose tuba turi kumwe kuko twari kuba tuzi ko tuzatsinda.”

Yavuze ko nta mpungenge ibi byagateye kuko ‘nta muntu n’umwe wo mu Kanama Nkemurampaka ukora muri MTN uba wicaye hariya’. Yatangaje ko yiyandikishije muri Miss Rwanda 2020 hari hashize iminsi atangiye gukorana na MTN yiteze ko bizavugwa ko ariyo yamuzanye.

Yavuze ati “Naravuze nti ibi ng’ibi bazabivugaho cyane. Ariko twagiyemo hariya tuzi neza ko uravugwa cyane. Ugomba kubyakira rero.” Naomie yagize izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga abicyesha itsinda rya Mackenzie ahuriyemo n’abandi bakobwa batatu bafite icyo bapfana.

KANDA HANO UREBE ABAKOBWA 20 BAZAJYA MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2020

Yavuze ko igihe kimwe we n’abavandimwe be batekereje gukoresha idirishya ryo mu rugo ryarasagaho ‘izuba ryiza cyane’ mu gufata amashusho n’amafoto bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho ya mbere basohoye yishimiwe n’abarimo umuhanzi w'umunya-Nigeria Mr Eazi wababwiye ko ‘bakora ibintu byiza’. Naomie avuga ko kuva icyo gihe abantu batangiye kubavugisha babasaba ko babafasha mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa bitandukanye.

Yavuze ko mu minsi ya mbere babona amashusho yabo ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga bavugije induru barishima. Ngo gukorana n’iri tsinda ry’abavandimwe be biri mu byatumye anashyigikirwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Uyu mukobwa avuga ko yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abantu bamushyigikiye aba uwa kabari mu itora ryo kuri Internet no kuri ‘SMS’. Avuga kandi ko kuba yarashyigikiwe cyane anabibona mu indorerwamo y’abantu bakunze umushinga we.

Afite umushinga wo guhangana n’agahinda gakabije mu rubyiruko. Iyi ndwara avuga ko ifitwe na benshi batabizi ari nayo mpamvu azakorana n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe n’abandi kugira ngo abayifite bisanzure bavuge.

Naomie kandi avuga ko azifashisha itangazamakuru muri uyu mushinga we kandi ko azanashyiraho umurongo wa telefoni aho umuntu ashobora guhamagara agahabwa ubufasha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020, Umuyobozi Ushinzwe gutera inkunga muri MTN Rwanda, Wibabara Gisele Phanny yavuze ko bakoranye n’itsinda Nishimwe Naomi abarizwamo bityo ko nta mpungenge bikwiye gutera abandi bakobwa bahanganye nawe.

Ati “Twabahaye akazi nk’itsinda, rero iyo umuntu avuye mu itsinda akajya gukora ibintu byamuteza imbere numva twebwe nta kibazo byari bidutwaye. Numva nta mpungenge bikwiye gutera abandi bakobwa, bakwiye kwigirira icyizere kugira ngo wumve ko ushobora guhatana n’umuntu.”

Wibabara Gisele Phanny yavuze ko MTN ntaho ihurira n’abagize Akanama Nkempurampaka bityo ko abakobwa bari muri Miss Rwanda badakwiye kugira ubwoba ngo bumve ko hari uzabatwara ikamba rya Miss Popularity.

Ati “Twebwe ntabwo tujya mu bijyanye no gutanga amanota cyangwa gutora, keretse niba mutizeye uburyo bazatorwamo. Ikigo cyacu gikorana ubunyangamugayo kandi ntabwo twabuza umuntu amahirwe ye.”

Inkuru bifitanye isano: MTN Rwanda yisobanuye kuri Nishimwe Naomi byavuzwe ko yagiye muri Miss Rwanda 2020 kuri 'gahunda'

Nishimwe Naomi yavuze ko yiyandikishije muri Miss Rwanda 2020 yiteze ko bivugwa ko yoherejwe na MTN Rwanda

Yavuze ko atari MTN Rwanda yamwohereje mu irushanwa kuko itakoranye nawe gusa ahubwo yahaye akazi itsinda rya 'Mackenzie' abarizwamo

Ishimwe yabaye uwa kabiri mu majwi yo kuri Internet no kuri 'SMS'

Uyu mukobwa yavuze ko itsinda rya 'Mackenzie' abarizwamo ryatumye ashyigikirwa kuko ryari risanzwe rizwi

Nishimwe anavuga ko umushinga we wakunzwe na benshi byatumye ashyigikirwa kugeza n'ubu

AMAFOTO: Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND