RFL
Kigali

MTN Rwanda yamaze impungenge abakobwa bari muri Miss Rwanda kuri Nishimwe Naomie byavugwaga ko yaba yaragiye guhatana kuri gahunda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/01/2020 15:21
3


MTN Rwanda yamaze impungenge abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 nyuma y’aho uwitwa Nishimwe Naomie bivuzwe ko yaba yaragiye guhatana yaramaze kwizezwa ko azaba Miss Popularity.



Tariki 18 Mutarama 2020 ni bwo hatowe abakobwa 20 bahagarariye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 baje basanga abandi 34 bavuye mu ntara enye zigize u Rwanda.

Mu bakobwa batowe mu Mujyi wa Kigali harimo Nishimwe Naomi w’imyaka 21, akaba asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram biturutse ku itsinda ahuriyemo n’abandi bakobwa ryitwa Mackenzie.

Nishimwe Naomi n’iri tsinda rye baherutse guhabwa akazi na MTN Rwanda ko kwamamaza igikorwa cya Connect Rwanda kigamije kongera umubare w’imiryango ikoresha telefone zigezweho [smart phones] mu Rwanda.

Abantu bakurikira iri rushanwa ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza uburyo uyu mukobwa yitabira irushanwa mu gihe riterwa inkunga na MTN kandi anafite uko akorana nayo.

Bamwe batangiye kuvuga ko ‘MTN yizaniye Miss wayo’ dore ko ari yo izahemba uzaba Miss Popularity, bakazakorana mu gihe cy’umwaka wose yamamaza poromosiyo ya Yolo.

Miss Popularity ni umukobwa uzaba ukunzwe mu irushanwa, azaboneka binyuze mu gutora hifashishijwe ubutumwa bugufi kuri telefone bifite 60%, kuri interineti 20% na 20% azatangwa n’abakemurampaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020, Umuyozi muri MTN Rwanda, Wibabara Gisele Phanny yavuze ko bakoranye n’itsinda Nishimwe Naomi abarizwamo bityo ko nta mpungenge bikwiye gutera abandi bakobwa bahanganye nawe.

Ati “ Twabahaye akazi nk’itsinda, rero iyo umuntu avuye mu itsinda akajya gukora ibintu byamuteza imbere numva twebwe nta kibazo byari bidutwaye. Numva nta mpungenge bikwiye gutera abandi bakobwa, bakwiye kwigirira icyizere kugira ngo wumve ko ushobora guhatana n’umuntu.”

Wibabara Gisele Phanny yavuze ko MTN ntaho ihurira n’abagize akanama nkempurampaka bityo ko abakobwa bari muri Miss Rwanda badakwiye kugira ubwoba ngo bumve ko hari uzabatwara ikamba rya Miss Popularity.

Ati “Twebwe ntabwo tujya mu bijyanye no gutanga amanota cyangwa gutora, keretse niba mutizeye uburyo bazatorwamo. Ikigo cyacu gikorana ubunyangamugayo  kandi ntabwo twabuza umuntu amahirwe ye.”

Ku bijyanye n’uko hari umuyobozi muri MTN wagaragaje ko ashyigikiye Nishimwe Naomi, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa, Ishimwe Dieudonnee yavuze ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka bityo ko bitaba ibibazo.

Ati “Buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka. Icya kabiri iyo tugiye kwakira umuntu muri Miss Rwanda ntabwo twita ku byo yakoze n’imirimo akora. Uwaba yaramwamamaje n’ubwo ntabizi ahubwo nashyiremo akabaraga anamutore. Naba ashoboye azabatsinda naba adashoboye azasigara.”

Biteganyijwe ko abakobwa 54 bavuye mu ntara n’Umujyi wa Kigali bazarushanwa tariki 01 Gashyantare 2020 aho hazatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero.

Muri aba bakobwa 20 bazajya mu mwiherero 18 bazemezwa n’akanama nkempurampaka bitewe n’uko bitwaye naho abandi babiri bazakomeza bitewe n’amajwi menshi bazaba bafite bakuye kuri interineti, ubutumwa bugufi n’akanama nkempurampaka.

Guhera tariki 02 kugera tariki 08 Gashyantare 2020 aba bakobwa bazaba bari  mu gikorwa gisa n’umwiherero ariko bawukorera iwabo, aho bazajya bahabwa imikoro itandukanye ari nako bitegura kujya mu mwiherero uzabera kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Amatora yo kuri telefone azatangira kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 i saa sita z’amanywa. 

Wibabara Gisele Phanny yamaze impungenge abakobwa bari muri Miss Rwanda

Ishimwe Dieudonnee yavuze ko abakobwa bose bari mu irushanwa bangana 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge 4 years ago
    Uwo mwana ni mwiza kd mbona yujuje ibisabwa kabone niyo Yaba atazwi yatorwa kuko ndabona ashobora kuba afise umuco. Njye simuzi ariko nzamutora.
  • Hugo4 years ago
    Niwe Miss popular
  • Mbabazi4 years ago
    Ndabona amatiku atangiye rero, banyarwanda mwaretse abantu bikoreye business plan bakicururiza ninde wababwiye hari umuntu ushora imari azi neza ko izahomba yarangiza akamenamo cash ze??? Uzatorwa wese ni umwana wumunyarwanda ahubwo buriwese ubyiyunvamo yagatanze umusanzu we kugirango bizagende neza. Niryari tuzunva ko Rwanda Inspiration Back Up ari co iharanira inyungu? Nonese ninde wemeye kuba umuterankunga wa miss Rwanda nta return ategereje? Nonese nuwuhe mukobwa wazanwe no kwitemberera? Nabo ninyungu zabazanye. Mtn yabikora itabikora hakenewe umukobwa uzabasha kwamamaza yolo kdi ufite impano nuburanga bikurura public. Iyo wide business ibyo ukora byose utekereza kuri return yaboneka directly and/indirectly kimwe nuko yabura iyo wakoze project appraisal ukibeshya. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND