RFL
Kigali

Kassav ntizaririmba mu Iserukiramuco 'Amani' rizabera i Goma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/02/2020 9:39
0


Abategura Iserukiramuco rya Amani Festival rigiye kuba ku nshuro ya karindwi batangaje ko itsinda rya Kassav rimaze imyaka irenga 40 mu muziki ritazaboneka mu gitaramo cyo ku wa 16 Gashyantare 2020.



Iri serukiramuco rizabera i Mwanga College mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), guhera ku wa 14 Gashyantare kugeza ku wa 16 Gashyantare 2020 buri saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Kassav yari ku rutonde rw’abaririmbyi n’amatsinda yatumiwe gususurutsa iri serukiramuco ritanga ibyishimo ku mubare munini. Mu ijoro ry’uyu wa 02 Gashyantare 2020 abategura ibi bitaramo basohoye itangazo bisegura ku bantu bose bari bategereje Kassav muri iri serukiramuco.

Bati “Tubabajwe no gutangaza ko Kassav itazaboneka mu Iserukiramuco rya Amani Festival mu gitaramo cyo ku wa 16 Gashyantare 2020. Ibindi bikorwa n’ibitaramo bizakomeza kuba nk’uko byateguwe.”

Kassav ntiyigeze agira icyo ivuga ku mpamvu itumye batazitabira iri serukiramuco. Biteganyijwe ko iri tsinda rizakorera igitaramo gikomeye i Kigali ku wa 14 Gashyantare 2020 muri Kigali Convention Center.

Iri serukiramuco kuri iyi nshuro rizitabirwa na Innoss’ B ukunzwe mu ndirimbo “Yope” yakoranye na Diamond, Faada Freddy, Dobet Gnahore, Glomaneka, Serge Cappucino, USX&Izoard, Celina Banza watwaye irushanwa ry’umuziki rya Prix Decouvertes RFI 2019 n’abandi.

Umuhanzi Mani Martin amaze guserukira u Rwanda muri iri serukiramuco inshuro eshatu; mu 2013, 2014 ndetse na 2017. Mu 2016 u Rwanda rwaserukiwe n’umuraperikazi Angel Mutoni ndetse na Ngeruka Faycal wiyise Kode.

Kassav yakunzwe mu ndirimbo ‘Ou Le’ imaze kurebwa n’abantu barenga 3 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’imyaka irindwi imaze isohotse.

Yakorewe mu ngata n’izindi zakunzwe nka " Kolé Séré’ yarebwe na Miliyoni 6, Rété imaze kurebwa na Miliyoni 2, 'Sye bwa", "Solei", "Sé dam bonjou", "Wép wép", n’izindi.

Kwinjira mu gitaramo Kassav izakorera i Kigali ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP).

Inkuru bifitanye isano: Kassav yakunzwe mu ndirimbo "Ou le" izacurangira i Kigali

Kassav yakuwe mu bazasusurutsa Iserukiramuco rya Amani Festival






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND