RFL
Kigali

Kassav yakunzwe mu ndirimbo ‘Ou lé’ izacurangira i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/12/2019 14:23
0


Itsinda Kassav ryakunzwe mu ndirimbo ‘Ou lé’ ryasohoye muri 2012, ritegerejwe mu gitaramo i Kigali kizaba ku munsi w’abakundanye (Saint Valentin), kuwa 14 Gashyantare 2020.



Ntihatangajwe aho iki gitaramo kizabera. Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP).

Mbere y’itariki ya 14 Gashyantare 2020 Kassav izanyura i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Goma yitabiriye Iserukiramuco rya Amani. Bagaruke i Kigali basoje kuririmba muri iri serukiramuco bakore igitaramo.

Kassav ifite inkomoko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yashinzwe mu Ugushyingo 1979 ifite abanyamuryango b’Imena barimo Jean-Philippe Marthély, Jacob Desvarieux, Jocelyne Béroard, Pierre-Edouard Décimus, Jean-Claude Naimro na Fredéric Caracas, Claude Vamur.

Indirimbo yabo bise ‘Ou Le’ imaze kurebwa n’abantu barenga 3 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’imyaka irindwi imaze isohotse.

Yakoreye mu ngata izindi zakunzwe nka " Kolé Séré’ yarebwe na Miliyoni 6, Rété imaze kurebwa na Miliyoni 2, 'Sye bwa", "Solei", "Sé dam bonjou", "Wép wép", n’izindi.

Iyi ndirimbo ‘Ou Le’ icurangwa (yacuranzwe) henshi mu tubyiniro, kuri Radio, Televiziyo n’ahandi yizihira abakunda injyana ya Zouk. Iri tsinda rimaze gushyira ku isoko Album 20 harimo 12 bakoze ku giti cy’abo nta wundi muhanzi bifashishije.

Ryagiye rikorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka GD Productions/Sonodisc, Epic, CBS na Warner France (distribution). Iri tsinda kandi rifite abacuranzi n’abaririmbyi mu ngeri zinyuranye.

Iri tsinda ryakoreye ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye ryashyize hanze Album zitandukanye ziriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Mu 1979 basohoye Album bise Love and kadance, 1980 basohoye 'Lagué mwen', 1981 basohora 'Kassav n°3, 1982', 1995 basohora 'Difé' n’izindi.


Itsinda rya Kassav ryatumiwe gutaramira i Kigali mu gitaramo, kizaba tariki 14 Gashyantare 2020

KASSAV YAMENYEKANYE MU NDIRIMBO 'OU LE' ITEGEREJWE MU GITARAMO I KIGALI


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND