Tariki 27 Gashyantare 2016 hari ku munsi wa Gatandatu, abakunda gusohoka no kwitabira ibirori muri Kigali bari bamaze iminsi bazi ko kuri uyu munsi bagomba kwinezaza gusa amahitamo yari abiri kuri benshi. Kurebe igitaramo cyari cyatumiwemo Kiss Daniel wo muri Nigeria cyangwa kwitabira isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2016.
Byose byari ibirori
bikomeye bihuriranye kandi bigiye kubera ahantu hatarimo n’intera ya metero zirenga
200 uvuye aho kimwe kiri cyari kubera. Kiss Daniel yari kuri Serena Hotel mu
gihe Miss Rwanda yari muri Camp Kigali.
Ku bakunda ibirori byari
bigoye guhitamo aho kwerekeza n’aho kureka kuko icyo gihe Kiss Daniel yari
agezweho cyane muri Afurika yose, uwakundaga indirimbo ze zirimo “Woju”, “Laye”
n’izindi ntiyiyumvishaga inkuru yazabara atamubonye.
Ku rundi ruhande
kubarirwa inkuru y’uko byagenze hatorwa Nyampinga w’u Rwanda wabaye Mutesi
Jolly byasaga nko kunyagwa zigahera kuko iri rushanwa ryari ryarashyuhijwe n’abanyamusanze
bari bashyigikiye Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane.
Amasaha y’umugoroba
yageze ibintu byose byamaze gutegurwa ku mpande zombi, abahawe ibiraka byo
gucuruza amatike yo kwinjira bahagarara hafi y’imiryango biteguye gukorera
amafaranga.
Abo kwa Kiss Daniel
barategereje amaso ahera mu kirere mu gihe muri Miss Rwanda ibintu byari
bishyushye ihema ryo muri Camp Kigali ryuzuye, ibyapa n’amafirimbi bivuza
ubuhuha.
Ibi mbyibutse ubwo natekerezaga
ku bitaramo bibiri bikomeye nabyo bizabera umunsi umwe ndetse ahantu hamwe nk’ibyo
tumaze kuvuga ruguru, bintera kwibaza uko bizagenda.
Tariki 14 Gashyantare
2020 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin, umujyi
wa Kigali uzaba wahuriyemo ibitaramo bikomeye byo gufasha abafite abo bakunda
kurushaho kuryoherwa n’umunsi wabo.
Mu ihema rimwe ryo muri Camp
Kigali umuziki wa Zouk uzaba uri guca ibintu ubwo itsinda rya Kassav rizaba riri
kuhacurangira mu gihe mu rindi Yverry azaba
amurika alubumu ye yise “Love You More”.
Kugeza ubu biragoye
kwemeza igitaramo kizitabirwa cyangwa se ikizahomba kuko nubwo Kassav ari
itsinda ryakunzwe cyane mu ndirimbo za Zouk zifasha abakundana, Yverry nawe
atari agafu k’imvugwa rimwe dore ko indirimbo ze zirimo “Nk’Uko Njya Mbirota”, “Amabanga”,
“Uzambabarire” n’izindi zafashije cyane abakundana bigatinda.
Yverry kandi yakoze ku
bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Bruce Melodie, King James, Queen Cha, Andy
Bumuntu, Cyusa na Social Mula.
Igitaramo cyatumiwemo
Kassav kiri gutegurwa na RG Consult basanzwe bategura ibitaramo bya Kigali Jazz
Junction ndetse na Arthur Nation bakunze gutegura ibitaramo by’urwenya ndetse
byinshi mu bitaramo bategura amatike yabyo ashira mbere y’uko bitangira. Ibintu
ushobora gushingiraho wemeza ko bigoye ko iki gitaramo cyabura abafana.
Icya Yverry nacyo kiri
gutegurwa na kompanyi Sensitive yateguye ibitaramo byinshi bikomeye harimo n’icyo
kumurika alubumu ya Social Mula yashyize hanze mu mpera z’umwaka ushize kandi
kikaba cyaragenze neza cyane.
Urebye ku biciro nta
kinyuranyo kinini cyane kirimo kuko itike ya make mu gitaramo cya Yverry ari
amafaranga 5000 mu gihe mu cya Kassav icya make ari ibihumbi 10,000.
Urebye abantu basanzwe bitabira ibitaramo muri Kigali abenshi ni bamwe, bikaba bigoye kwemeza ko aba bombi bazagabana abafana, igishoboka cyane ni uko umwe azataha aseka undi akimyiza imoso.
Yverry azamurika alubumu ye ya mbere kuri Saint Valentin
TANGA IGITECYEREZO