RFL
Kigali

TMC [Dream Boys] yasohoye amashusho y'indirimbo “Ntega amatwi” y’ishimwe afite ku Mana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2020 18:25
0


Umuhanzi Mujyanama Claude [Tmc] ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys rimaze imyaka 10 mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ntega amatwi” yanyujijemo ishimwe afite ku Mana ku bw’imirimo imukorera buri gihe.



Tmc asanzwe abarizwa mu itsinda rya Dream Boys ryasohoye mu bihe bitandukanye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Bombi bamaze iminsi baca amarenga y’isenyuka ry’iri tsinda n’ubwo hari abavuga ko bahinduye imikorere.

Tmc asohoye indirimbo “Ntega amatwi” mu gihe mugenzi we Platini nawe yitegura gusohora indirimbo “Fata amano” yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba wiyomoye muri ‘Label’ ya The Mane.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Tmc yavuze ko mu buzima bwa buri munsi umuntu acumura agahigira Imana kudasubira ariko akongera. Ibi ngo ntibituma Imana imutererana ahubwo ikomeza kumuba hafi yirengagije ibicumuro bye.

Tmc avuga ko hari byinshi yagiye ahigira Imana ntabihugure ariko mu gihe amaze ku Isi yabonye imirimo yayo ari nayo mpamvu yifuje kunyuza ishimwe rye mu ndirimbo agafatanya n’abandi yagiriye neza kuyishima.

Yagize ati "Uko guhiga ntiduhigure ntibituma Imana iduciraho iteka itugirira neza ititaye ku makosa ku bicumuro byacu.”

Yakomeje ati “Ntakindi nari kuvuga uretse kuvuga ngo akira ishimwe ryo mu mutima wanjye…Nubwo ngerageza bikanga ariko Uwiteka ibyo ntabireba angirira neza ntacyo yitayeho. Imana ndayishimira.”

Imyaka irenze 30 TMC abonye izuba iherekejwe n’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10 we na mugenzi Nemeye Platini. Yahihibikaniye kwiteza imbere ndetse mu minsi ishize yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’amanota 74.2%.

Mu gihe cy’imyaka icumi amaze yunze ubumwe n’indangururamajwi, Tmc avuga ko yungutse byinshi harimo imitungo yimukanwa n’itimukanwa; hejuru y’ibyo ariko harimo abantu n’umurongo mugari wa benshi b’ingirakamaro kuri we. 

Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa kane tariki 16 Mutarama 2020, yafashwe anatunganwa na Mariva wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda rya Dream Boys.

Inkuru bifitanye isano: TMC yavuze ku gitutu cy'ubukwe, inzu yubatse i Bugesera, isenyuka rya Dream Boys n'ibindi

Umuhanzi Tmc yasohoye amashusho nshya yise "Ntega amatwi"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTEGA AMATWI" YA TMC

">


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND