RFL
Kigali

Muhire Kevin wakiniraga Misr El Makassa yatijwe mu ikipe ya AL Gaish yo mu Misiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2020 23:21
0


Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Misr El Makassa, ndetse ukinira ikipe y’igihugu Amavubi Muhire Kevin, yamaze gutizwa mu ikipe ya Al Gaish yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu gihugu cya Misiri mu gihe cy’amezi 6 ari imbere.



Muhire Kevin w’imyaka 21 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Misr El Makassa mu mezi 7 ashize, yatijwe ikipe yitwa Al Gaish nayo yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Misiri nyuma yo kutabona umwanya wo gukina muri iyi kipe yari yabanje kumutiza mu ikipe ya El Dakhleya Sporting Club nayo yo mu Misiri.

Iyi kipe ya Hossam Mido mu gice kibanza cya shampiyona ntiyahaye umwanya Muhire Kevin ngo yigaragarize abakunzi bayo,  nyuma yo kuva mu ikipe ya El Dakhleya Sporting Club yari yaratijwemo mu gihe yari mu minsi ye ya mbere muri shampiyona ya Misiri.

Misr El makassa yakiniraga iri ku mwanya wa 13 n’amanota 11 mu mikino 13 bamaze gukina, ikaba inganya amanota na Al Gaish iri ku mwanya wa 14 nyuma y’imikino 13 bamaze gukina muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Tala’ea El Gaish Sporting Club iherereye mu mujyi wa Cairo ikinira kuri Gehaz El Reyada Stadium.

Muhire Kevin atangaza ko iyi kipe agiyemo yari mu byifuzo bye kandi bizanamufasha mu mwuga we kuko byibuze agiye kujya abona umwanya wo gukina, bikazanamuha amahirwe yo kwigaragaza akaba yanakwerekeza mu yandi makipe akomeye kurushaho.


Kevin ntiyabonye umwanya uhagije wo gukina muri EL Makassa


Kevin atangaza ko aho yerekeje agiye gukina atagiye gushyushya agatebe nkuko byari bimeze


Igihe yahawe amahirwe yo gukina Kevin yarigaragaje





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND