RFL
Kigali

Ugusobanya imvugo kwa Polisi na Chaka Chaka wateye utwatsi ibyo kwirukanwa ku butaka bwa Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2020 11:29
1


Umuririmbyi rurangiranwa Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko atirukanwe ku butaka bwa Uganda ariko ko yanzuye kutaririmba mu gitaramo cyiswe ‘Enkuka yomwaka’ cyari kubera mu ngoro y’umwami wa Buganda iherereye i Mengo mu Mujyi wa Kampala.



Ku mugoroba w’uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019 ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye byasohoye inkuru zivuga ko Yvonne Chaka Chaka yirukanwe ku butaka bwa Uganda na Polisi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kubera Visa yari afite ‘itandukanye n’icyo yari aje gukora’.

Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa Police ya Uganda, Fred Enanga, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, yatangaje ko Uganda yirukanye Mhinga Yvonne uzwi nka Chaka Chaka ku butaka bwa Uganda.

Avuga ko bamuherekeje bamugeza ku kibuga cy’indege cya Entebbe International Airport aho yafasha indege yerekeza muri Afurika y’Epfo anyuze i Kigali.

Uyu muhanzikazi wagwije ibigwi muri Afurika yifashe amashusho ayasakaza kuri konti ya Twitter, avuga ko atigeze yirukanwa muri Uganda ko ameze neza. Yavuze ko abizi neza ko igihugu cye kimuhangayikiye, umugabo we n’abafana.

Yavuze ko yanze kuririmba mu gitaramo yatumiwemo ku mpamvu z’uko hari ibyo atasobanuriwe.

Yagize ati “Nafashe icyemezo cy’uko ntaza kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Enkuka yomwaka’ kubera ko hari ibintu byinshi ntari kumva cyangwe bidasobanutse. Nihagira umuntu unsobanurira buriya ndaza kubyumva.”

Akomeza ati “Ntabwo ntirikunwe muri Uganda. Ntabwo natawe muri yombi. Ntabwo nafashwe. Buri kintu cyose kimeze neza.

Buri kintu cyose kiri ku murongo. Ndabizi ko igihugu cyanjye kimpangayikiye, abafana banjye barahangayitse, umugabo nawe n’uko. Buri muntu wese arahangayitse ariko meza neza, ntakibazo nimurebe uyu ninjye.”

Byavugwaga ko Chaka Chaka yatawe muri yombi aryozwa gushyigikira umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] witegura kwiyamamariza kuyobora Uganda.

KANDA HANO UREBE CHAKA CHAKA AVUGA KO ATIRUKANWE KU BUTAKA BWA UGANDA

Chaka Chaka yageze muri Uganda, ku wa 30 Ukuboza 2019 yitegura kuririmbira mu ngoro y’umwami, Kabaka Ronald Muwenda, ku wa 31 Ukuboza 2019.

Incamake ku buzima bwa Yvonne Chaka Chaka w’imyaka 53:


Yvonne Ntombizodwa Chaka Chaka yavukiye i Dobsonville muri Soweto. Yakuriye mu buzima butoroshye kuko ise yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 11 , Mama we yari umworozi. Yafunguye inzozi ze ubwo yatangiraga kuririmba afite imyaka 19 mu mwaka w’1984.

Yvonne Chaka Chaka yavutse yitwa Yvonne Machaka mu 1965. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo, akaba n’umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu; hejuru y’ibyo ni umwarimu. Benshi bakunze ku mwita “Umwamikazi wa Afurika”, ni izina yabonye guhera mu 1990 ubwo yakoraga ibitaramo.

Chaka Chaka yahoze ku ruhembe rw’imbere mu banyamuziki muri Afurika y’Epfo mu myaka 27 akora umuziki. Yarenze imipaka amenyekana guhera muri Zimbabwe, Kenya, Gabon, Sierra Leone ndetse na Ivory Coast. Mu ndirimbo nyinshi zanyuze benshi hari; "I'm Burning Up", "Thank You Mr Dj", "I Cry for Freedom", "Motherland" ndetse n’indi yatumye ahorana ikuzo "Umqombothi" ("African Beer"). Iyi ndirimbo "Umqombothi" yaririmbye mu muhango wabereye mu Rwanda muri 2004.

Nk’umuririmbyi wari ugezweho kandi muto mu myaka w’umunyafurika, Yvonne Chaka Chaka yagaragaye bwa mbere kuri Televiziyo mu mwaka w’1981. Kugeza n’ubu yasangiye urubyiniro n’ibyamamare gusa barimo Bono, Angelique Kidjo, Annie Lennox, Youssou N’Dour, Group Appassionante, Band Queen, Johnny Clegg wo muri Afurika y’Epfo, Miriam Makeba ndetse na Hugh Masekela;…

Yvonne Chaka Chaka kandi yagize amahirwe yo kuririmba imbere y’abayobozi b’ibikomerezwa ku isi barimo umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II w’imyaka 92, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton, Perezida wa Afurika y’Epfo Thabo Mbeki n’abandi benshi bo ku isi bagiye bamutumuira mu birori binyuranye.

Yvonne ari mu ishyirahamwe Global Fund rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo nka SIDA, Igituntu ndetse na Malaria. Yatoranyijwe na Nelson Mandela nk’ambasaderi mu muryango wo gufasha abana ndetse nawe yaje gushinga umuryango we bwite ufasha abababaye, The Princess of Africa Foundation. Yakoresheje izina afite mu muziki atangira gufasha ahereye muri Uganda.

Ni we mugore wa mbere muri Afurika wahawe igihembo cya World Economic Forum's Crystal Award. Yigishije muri Kaminuza yitwa University of South Africa; akorana n’imiryango nterankunga akora no mu kigo gishinzwe ubukerarugendo, Johannesburg Tourism Company.

Yakoze album yasigaye benshi mu mitwe yise  "I’m in Love With a DJ', iriho indirimbo nka "I'm Burning Up", "I Cry for Freedom", "Sangoma","Motherland". Yagiye asohora indirimbo igakundwa n’ikurikiyeho bikaba uko nka "Who’s The Boss", "Motherland", " Be Proud to be African", "Thank You Mr DJ", "Back on my Feet", "Rhythm of Life", "Who's got the Power", "Bombani (Tiko Rahini)", "Power of Afrika" n'izindi.

Yvonne Chaka Chaka afite abana bane yabyaranye n’umugabo we Tiny Mhinga, uvukana na Mavivi Myakayaka Manzini ndetse na nyirarume witwa Lebohang Manzini. Afite impamyabumenyi yakuye muri University of South Africa; imwe y’Uburezi indi y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imicungire y’Umutungu n’Ubuyobozi. Yakurikiranye kandi amasomo y’ikinamico n’iyiga ndimi muri Trinity College i London, aho yabonye iyo mpamyabushobozi mu 1997.

Album yakoze: I'm Burning Up (1986); Sangoma (1987), Thank You Mr. DJ (1987), I Cry for Freedom (1988), The Power of Afrika (1996), Back On My Feet (1997), Bombani (Tiko Rahina) (1997), Princess Of Africa: The Best of Yvonne Chaka Chaka (1999), Yvonne and Friends (2000), Yvonne and Friends (2001), Kwenzenjani (2002), Princess of Africa, Vol. 2 (2002), Celebrate Life (2006).


Yavuze ko muri Uganda ari iwabo kandi ko azongera gutaramira yo

Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko atirukanwe ku butaka bwa Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwasengoga savio 4 years ago
    yivonne chaka chaka yaba akundiki mubuzimaabwe?





Inyarwanda BACKGROUND