Kigali

Gahigi wari umuyobozi mukuru wa Bugesera FC yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/12/2019 9:22
0


Nyuma y’imyaka 4 ayobora ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu Karere ka Bugesera ariyo Bugesera FC, Gahigi Jea Claude yafashe icyemezo cyo gusezera ku nshingano yari afite muri iyi kipe ku mpamvu yita ize bwite.



Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino,  Bugesera FC yakoze impinduka nyinshi zikomeye ubwo yatandukanaga n’abakinnyi 18, barimo uwahise agaruka ari we Kwizera Janvier w’umunyezamu wabo wa mbere ubu, ariko bahita bazana abandi bakinnyi benshi bashya ndetse n’umutoza mushya Bisengimana Justin, nawe  wahise utandukana n’iyi kipe mu gihe gito.

Bugesera FC ikora izi mpinduka yashakaga umusaruro mwiza kurusha uwo bari basanzwe babona, ubwo habaga izi mpinduka, umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Bugesera Fc Bwana bSam Karenzi yari yabwiye inyarwanda ko Bugesera FC iri gukora impinduka kugira ngo n’umusaruro uhinduke, yavuze ko bafite intego yo kurangiza shampiyona yuyu mwaka bari mu makipe ane ya mbere.

Gusa ariko ibyo  iyi kipe yari yitezweho n’abaturage b’i Bugesera sibyo byabaye kuko yasoje imikino y’igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa munani n’amanota 20, ikaba yaratsinze imikino 5, inganya 5, itsindwa indi itanu.

Gahigi Jean Claude wayoboraga iyi kipe, nyuma yo kubona ko ibyo yemereye abanyamuryango b’iyi kipe atazabigeraho, yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye nka perezida wa Bugesera FC, ariko yemera ko azakomeza kuba umunyamuryango nk’abandi ndetse akazakomeza kuba hafi y’ikipe mu buryo azashobora bwose.

Gahigi  akaba yari amaze imyaka irindwi ari muri komite nyobozi ya Bugesera FC, aho imyaka itatu yayimaze ari umunyamabanga w’iyi kipe, indi myaka ine akaba yari ayimaze ari umuyobozi mukuru wa Bugesera FC.

Ibaruwa y'ubwegure bwa Gahigi


Gahigi Jean Claude wari umaze imyaka 4 ayobora Bugesera FC yeguye


Bugesera FC ntiyatanze umusaruro abafana bayo bari bayitezeho mu gice kibanza cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND