RFL
Kigali

Prosper Nkomezi na Bigizi Gentil batumiwe na Prophet Claude mu giterane gisoza 2019

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/12/2019 14:35
0

Mu mpera z'uyu mwaka, tariki 30-31/12/2019, Itorero Soul Healing Revival church riyoborwa na Prophet Claude rizaba riri mu giterane gisoza umwaka kizarangwa no kuramya no guhimbaza ndetse n'ubuhanuzi, akaba ari igiterane cyatumiwemo Prosper Nkomezi na Bigizi Gentil.



Iki giterane cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abaririmbyi n'amatsinda anyuranye. Prophet Claude ukuriye itorero Soul Healing Revival church ryateguye iki giterane, yadutangarije ko iki giterane bagiye kwinjiramo gifite umwihariko utandukanye n'uw'ibindi bajyaga bakora muri uyu mwaka kuko cyo kizaba ari icyo gusoza umwaka no kwinjira mu mwaka mushya. 

Yakomeje avuga ko abazakitabira bazashima Imana ku bwa byinshi yabakoreye muri uyu mwaka wa 2019 ndetse banakire ubuhanuzi bw'umwaka mushya wa 2020. Tariki 30/12/2019 iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizatangira saa cyenda z'amanywa kugeza saa moya n'igice.


Bigizi Gentil (Kipenzi) azaririmba muri iki giterane

Tariki 31/12/2019 kizatangira saa moya n'igice z'umugoroba kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ni ukuvuga kugeza mu gitondo cyo ku itariki 1/1/2020. Iki giterane kizajya kibera kuri Soul Healing Revival Church Nyamirambo.

Muri iki giterane gisoza umwaka hazaba hari akozi b'Imana batandukanye nka Dr Ev. Pauline ndetse n'abaririmbyi batandukanye nka Prosper Nkomezi, Bigizi Gentil, Soul Healers Worship Team, Powe of the Cross ndetse n'abandi benshi.


Prosper Nkomezi azaririmba muri iki giterane


Prophet Claude umuyobozi w'itorero ryateguye iki giterane







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND