RFL
Kigali

Hamenyekanye itariki ntakuka shampiyona y’abagore mu Rwanda izatangiriraho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2019 14:16
1


Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryari ryatumiyemo itangazamakuru kugira ngo haganirwe ku migendekere y’umwaka wa 2019, ndetse hanarebwe ibiri imbere,kuri uyu wa Gatanu, cyasize hamenyekanye itariki ntakuka shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri bizatangiriraho.



Ni iminsi micye cyane ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru ngo itangire, cyane ko kenshi iyi shampiyona itangira nyuma ya shampiyona y’abagabo yaba mu cyiciro cya mbere ndetse n’icyiciro cya kabiri.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryamaze gutangaza ko iyi shampiyona muri ruhago y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icyiciro cya kabiri izatangira tariki ya 18/01/2020, ariko amakipe agomba kuyikina akazaba yamaze kubisaba bitarenze tariki ya 04/01/2020 kugira ngo bakorerwe ibyangombwa bibemerera kuyikina (Licences).

Mu mwaka ushize w’imikino nibwo hagaragaye impinduka zikomeye muri ruhago y’abagore, ubwo ikipe ya Scandinavia WFC yatwaraga igikombe cya shampiyona, hari hashize imyaka myishi gitwarwa na AS Kigali WFC. Scandinavia yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize ikanatsinda AS Kigali WFC bari bahanganye.

Nyuma yo gutinyura andi makipe yari yarahebeye igikombe AS Kigali, Scandinavia WFC nuyu mwaka ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko iri gukora ibishoboka byose ngo yitegure neza uyu mwaka bazatangira gukina muri Mutarama.



Umwaka ushize w'imikino Scandinavia niyo yari yegukanye igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere



AS Kigali yagize ikibazo gikomeye cy'amikoro mu mwaka w'imikino ushize


Mu mwaka w'imikino ugiye gutangira ngo intego kuri AS Kigali WFC ni ukwisubiza ikuzo batwara igikombe cya shampiyona







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hyacenthe1 year ago
    umuntu ashka





Inyarwanda BACKGROUND