Hari igihe umuntu abaho agahora agenda ariko asa n’utiyizi. Ubusanzwe hari ubwo umuntu aba yumva ntacyo bimutwaye ariko ni ngombwa kumenya ibi ibintu by’ingenzi kuri wowe kuko byakugirira umumaro mu gihe utazi kandi utari wateguye.
Uburebure
bwawe
Iyo urebye
mu bice bitandukanye by’isi no mu bihugu biteye imbere usanga abantu bazi
uburebure bwabo ari bake. Iyo ubajije umuntu uko areshya usanga agenekereza
arebeye ku bantu cyangwa ibintu bimuri hafi nyamara ni amakosa akomeye kuko
buri wese agira umwihariko we.
Ni ngombwa
kumenya indeshyo yawe kuko igihe kimwe wazabikenera uri nko mu ibazwa runaka
cyangwa ukabikenera byihutirwa uri nko kuzuza inyandiko runaka. Biratangaje igihe
wazabikenera ugasanga ntubizi kandi ugomba kwimenya ubwawe. Ibaze bikwimishije
akazi? Urumva wazabyakira ute?
Ibiro byawe
Abantu benshi usanga batazi ibiro bapima kuko aba yireba akabona ni muto wo kuba atagira ibiro byinshi ariko akibagirwa ko ingano y’umubiri ntaho ihurira n’ibiro umuntu apima. Igitangaje ni uko nta kiguzi bisaba kugira ngo umuntu amenye ibintu nk’ibi byoroshye bimwerekeyeho. Kuba utabizi bishobora kugushyira mu kaga gakomeye igihe uhuye n’ikibazo gitunguranye utabiteguye.
Ubwoko bw’amaraso
yawe
Ubwoko bumwe
bw’amaraso ntibushobora guhabwa n’ubundi cyangwa guha ubundi runaka. Ugomba
kumenya ubwoko bw’amaraso yawe ndetse ukanabubika ahantu byakorohera undi muntu
kubona igihe bibaye ngombwa ko ufashwa guhabwa amaraso bitunguranye.
Kuba utazi
ubwoko bw’amaraso yawe bigaragaza kuba ukiri umwana mu mutwe kuko uba
utaratekereza ikintu gikomeye gishobora kukubaho.
Ubwoko bw’utunyangingo
tuba mu maraso yawe (Resis)
Nk’uko
ubwoko bw’amaraso butandukanye ni nako utunyangingo tuyagize dutandukanye. Hari
n’aho utu tunyangingo tutemerewe guhuzwa n’umugabo n’umugore igihe bagiye
gushyingiranwa kuko bigira ingaruka zirimo no kuba babura urubyaro.
Ubwoko bw’uruhu
rwawe
Buri wese
aba agomba kumenya ubwoko bw’uruhu rwe bikanamufasha kumenya uburyo ahitamo
amavuta arukwiriye. Ntukigereranye n’undi ngo uvuge ngo ubwo dusa twahuza n’amavuta
cyangwa ubwo yamugize mwiza nanjye yangira neza kuko umubiri wose ugira
itandukaniro.
Umusimbura
wawe
Igihe bibaye
ngombwa haba hagomba kuboneka umuntu wo kugusimbura cyangwa kuzungura ibyawe. Uwo
aba agomba kuba umuvandimwe ugukurikira niba utarashyingirwa cyangwa akaba mama
cyangwa papa wawe niba uri umwana umwe. Niba warashyingiwe aba agomba kuba uwo
mwashakanye cyangwa umwana wawe.
Ugomba kugira ugusimbura igihe habaye ikibazo hagakenerwa uwo guha cyangwa kuragwa ibyawe. Umusimbura anakenerwa igihe waba wakoze nk’impanuka ukaba wanata ibyangombwa akaba umuntu wa mbere wo guhamagarwa ngo abishyikirizwe.
Byashoboka ko
ibi wabifata nk’aho nta kamaro bifite ariko ushobora kutakabona uyu munsi ukazakabona
ejo cyangwa ikindi gihe. Ni cyo gihe ngo ufate ingamba utarahura n’akaga ngo
ubure icyo gukora ku bintu wirengagije.
Src: Elcrema
TANGA IGITECYEREZO