Nta somo na rimwe ryigeze ribaho mu binyejana byose ngo ribashe guhuza abantu nk'urukundo. N'iyo wafata umugabo ukamushyira ku kwezi amajwi yose ukayakuraho mbese agasigara wenyine, urukundo rwasigara runuzuye. Abahanga byarabananiye kurusobanura, abanyamibare barananiwe, abanditsi nabo ni uko.
Hashobora kuba hashize imyaka ibihumbi urukundo ruvugwa, imitima yose iririmba ariko indirimbo ntizishire, mbese abantu bose bari gushakisha urukundo rwa nyarwo ariko rwarabihishe. Iteka twararubuze ariko ntabwo tujya dutakaza icyizere uwo muhuye uhita ugira icyizere ko ari we ugiye kuguha urukundo rwa nyarwo. Muri macye twese dushaka urukundo kandi biratugora kuko rudakorwa mu nganda, rutayoborwa, rudashushanywa,….Nubwo bimeze bityo ariko birashoboka kurubona.
1. URUKUNDO RUZAGUSABA KUBANZA KWIYEGURIRA
MUGENZI WAWE
Umwanditsi w'umuhanga C,S.Lewis yaranditse
ngo "Gukunda ni ukwiyanga, kuko nukunda umuntu bizagusaba guhora uribwa
ariko wihangane ukomeze ushikame." Ese ni iki gituma kubona urukundo rwa nyarwo
bikomera rimwe na rimwe rukazana uburibwe ? Nta kindi ni uko nyiri kurugira
aba yiyanze akemera kwakira ubwo buribwe. Niba ushaka gukunda rero emera
ubabare.
Akenshi umuntu wihanganira kubabara
agategereza cyane, umutima ukamurya ariko agashinyiriza uwo muntu aba afite
urukundo rwa nyarwo (True Love) mbese aba ashaka ko muzarushinga, uwo rero
ntuzamuceho. Twese tuzi uburyo kwangwa cyangwa kwirengagizwa biryana mu buzima, biraryana bikarenga ibigaragara kuko byo bikora ku mutima. Urukundo rutuzamura
ku musozi twihuta ariko iyo duhombye rutumanura dukuruza inda.
2 . UZUMVE KO GUSHAKA URUKUNDO RW'UKURI BIVUNA
Muri Bibiliya harimo inkuru yumvikana y'umugore witwaga Leya wavumbuye ndetse akamenya ko gushaka urukundo rwa nyarwo bivuna. Leya yari umukobwa wo mu bakire kwa Laban, yari afite umuvandimwe we witwaga Rachel wari ufite agahigo ko kwitwa umukobwa mwiza mu gace k'iwabo kose.
Uko
Yakobo na Rachel bahuye, ibyo Yakobo
yakoreye Rachel baragiye intama byari ukumwigarurira no kumwereka ko amukunda
cyane. Muzi ko Yakobo yakoreye Laban imyaka irindwi adahembwa kugira ngo
abone urukundo rwa Rachel. Ese murumva byoroshye? Igisubizo ni Oya! Niba koko ushaka urukundo rwawe
rwa nyarwo, musore banza wemere ko kurugeraho bivuna hanyuma wiyemeze kunyura mu mahwa
ariko ku iherezo uzanarubona nka Yakobo.
3. UBURYO USHAKAMO URUKUNDO RWA NYARWO
BIZAKUGARAGAZA MU MASO Y'UWO UBISABA.
Mu by’ukuri urukundo rwa nyarwo ntabwo
rugaragarira mu tugambo turyoshye gusa oyaa! Ruzagaragarira mu buryo wizeramo uwo
urusaba, icyizere wifitiye n'ibindi. Ese uri Yakobo uzemera gukora imyaka irindwi
udahembwa kugira ubone Rachel ? Igisubizo nawe ucyisubize. Urukundo ni ugutanga
amahoro urukundo rwa nyarwo ni ugushaka iby'uwo ukunda akeneye ukabimuha.
4. HARI INZIRA IMWE GUSA YATUGEZA KU RUKUNDO
RWA NYARWO
Yesu azi ibyiza kurusha undi wese waba
uriwe. Azi ibyiza n'ibibi kuko yafashe umwanya yishyura amadeni y'ibyaha yose warimo
ndetse abikora mbere y'uko ubimenya. Uwo rero ni we nzira imwe yonyine yakugeza
ku rukundo rwa nyarwo. Niba ushaka urukundo rwa nyarwo senga.
SRC: journeyonline.org
TANGA IGITECYEREZO