Ikoranabuhanaga n’ibyaryo byahinduye Isi, rituzanira imbuga nkoranyambaga zatwaye ubwenge bwa benshi ku buryo, hari ushobora kumara umunsi umwe atagiyeho akarwara akaremba.
Izi mbuga nkoranyambaga zashyiriweho gusakaza amakuru
no koroshya itumanaho, zimwe muri zo zifite umwihariko wo kumurikirwaho
amafoto, abakunda kwifotoza birirwa bayarundaho naho abakunda kwihera ijisho
bakirirwa bayajagajaga.
Hari bamwe bisa
n’aho ari ko kazi kabo, uko bwije n’uko bukeye baba berekana amafoto meza
cyane, bahinduranya imyenda y’igiciro, basohokeye muri hoteli nziza, bagendera
mu modoka zihenze, abo benshi bakunze kwita “Slay Queens”.
Kurya izi mbuga zitari iz’i Rwanda zazanye n’ibitari
iby’i Rwanda! Ubu umwari ntatinya gufata amafoto agaragaza ubwambure bwe, ibice
benshi bafata nk’iby’ibanga akabishyira ku ka rubanda ba nyir’amaso
bakayabagira.
Abavuga ko bateye imbere basirimutse babyitirira
kwikunda no kwiyakira. Mu gihe abanyarwanda benshi bataciraga akari urutega
Isimbi Noeline wagaragaje amafoto yambaye ubusa, umuhanzikazi Nirere Shannel
yagaragaje ko amushyigikiye.
Ati “Ibi babyita kwikunda mu Kinyarwanda no kwiyakira
[…] Ibi ni byiza cyane, reka mbabwire ko nta kibi na mba mbona mu kwikunda no
kwakira umubiri wawe.”
Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba
afite inkomoko mu Rwanda nawe ni umwe mu badaterwa isoni no kwifotoza yambaye
ubusa. Yavuze ko ari byo yumva bimufasha kwisanzura.
Ibyo kuba bikwiye cyangwa se bidakwiye ni impaka zabuze
gica, biterwa na buri muntu uko abifata, ariko noneho ibaze ku muntu uhabwa
akazi ko gufata ayo mafoto we biba bimeze bite?
N’ubwo nta waciye iteka ariko kimwe n’indi mirimo myinshi
gufotora biri mu myuga yitirirwa abagabo ndetse ikorwa n’umubare muto cyane w’abagore,
bisobanuye ko n’amenshi muri aya mafoto y’abakobwa bambaye ubusa afatwa n’abagabo
cyangwa abasore.
Ushobora kubyibaza nk’uko mbyibaza, uburyo umukobwa n’umusore
cyangwa umugabo bapanga gahunda yo kwiherera bagakora icyo gikorwa kugeza
kirangiye. Ntekereza ko bishobora kuba bigoye!
INYARWANDA yagerageje gushaka kumenya ibibera mu
byumba bifatirwamo amafoto agaragaza abakobwa bambaye ubusa, twegera bamwe muri
bagafotozi babigize umwuga. Baratwemereye ko babikora ariko ni ibintu badashaka
ko bamenyekanaho, bifuje ko amazina yabo atatangazwa.
Birinda ko bamenyekana ndetse n’uwo bafotoye ahabwa
itegeko ryo kutagaragaza uwo gafotozi kugira ngo bitangiza isura ye muri sosiyete
akaba yabura n’akandi kazi yajyaga ahabwa.
Umwe mu bakora aka kazi kuva mu 2017 yatubwiye ko
kugira ngo akorane n’umukobwa wifuza ko amufotora yambaye ubusa ari we
umwihamagarira akumusaba ko yazamufotora ari byo nyine bita “Private Shoot”.
Ati “Arampamagara akambwira ko akeneye private shoot,
akaza aho nkorera tukajya mu cyumba cyabugenewe nkafunga ubundi nkamufotora.”
Bamaze gufunga, bari cyumba ari babiri bonyine, akazi kagiye gutangira!
Gafotozi wateguye ibikoresho bye neza ari ho n’umukobwa atangiye gukuramo imyenda guhera hejura kugera hasi asigaye ameze nk’uko yavutse.
Kuri ba Gafotozi bamwe b’abasore iki gice ngo ntikiba cyoroshye kuko bamwe irari rizamuka ariko bagashinjagira bashira ngo ibyari akazi bitavamo ibindi.
Ati “Urumva ndi umuntu ariko ndi umunyamwuga
uranabishaka ariko ukihangana. Ibintu byose ni mu mutwe.”
Impamvu nyamukuru ituma aba basore bashiriramo si uko
ari intama z’Imana ahubwo ngo baba banga ko, uyu mukobwa yabafatirana n’intege
nke zabo ibyo yakabaye yishyura amafaranga abatunga akabibonera ubuntu.
Ati “Ushobora kumwereka ko umukeneye cyane
akanabikwemerera ariko akazi kawe kakaba gapfuye kuko muryamanye byaba
birangiye uko agushatse yajya akubona n’amafaranga ntayaguhe.”
Undi twaganiriye yatwemereye ko amaze gufata amafoto
nk’ayo menshi ndetse ko rimwe na rimwe yifuza abo aba ari gufotora ariko
ikimugarura ngo ni uko aba atazi icyo uwo bari kumwe atekereza.
Ati “Ikibazo ntabwo wamenya icyo umuntu atekereza,
ushobora gutangira kumukoraho akakubaza ati ‘n’ibyo byari birimo? Ukaba
urasebye n’ubutaha ntazongere kuguha akazi.”
Uyu gafotozi yatubwiye ko we gufata nk’ayo mafoto bimusaba
kubanza kugurira uwo mukobwa inzoga kugira ‘abashe kumufotora yisanzuye.’
Amafoto nk’aya aba acungiwe umutekano ku buryo
bukomeye kugira ngo ataba yasakara akajya aho atari agenewe. Bamwe bahitamo
kujyana memory cards zabo cyangwa se hakabaho icyizere ku buryo abari hagati y’abo
babiri.
Amafoto nk’aya ntabwo agura kimwe n’andi kuko
abafotozi bose twaganiriye bemeza ko iyo bamenye ko ari yo bahita bahanika
ibiciro.
Hari uwatubwiye ko byibuze mu gihe cy’isaha imwe
yishyuza amafaranga atari mu munsi y’ibihumbi 50, undi yishyuje amadorali y’Amerika
300 mu gihe hari n’uwagejeje ku madorali ya y’Amerika 700.
Uko aya mafoto ahenda abayifotoza nabo ngo abinjiriza menshi cyane!
Abafotozi batubwiye ko aba bakobwa bayifashisha mu kuyoherereza
abagabo baba mu mahanga kugira ngo nibayakunda bazabasange baryamane ubundi
babishyure.
N’ubwo abo twaganiriye bavuga ko gufata aya mafoto nk’akazi hari n’abandi bayafata bikarangira baryamanye n’abo bafotoye ibintu bafata nk’ubunyamwuga buke.
Urugero rw'icyumba gifatirwamo amafoto
TANGA IGITECYEREZO