Kigali

Serge Iyamuremye yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Ishimwe” ateguza Album-VIDEO"

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2019 15:31
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Serge Iyamuremye, kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ishimwe”. Ni indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 02’.



Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo abakobwa bo mu nsengero zitandukanye bafashije Serge Iyamuremye mu bijyanye no kunoza ijwi. Amashusho yafatiwe mu Kanogo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Serge Iyamuremye yatangaje ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gusanga mu byiza no mu bibi ahari Yesu huzura amashimwe ‘gusa’. Ati “Yikoreye ibyambabazaga byose arabinyambura anyuzuza umunezero w’Iteka.”

Serge avuga ko atari inkuru yihariye ku buzima bwe ahubwo ari ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi ‘kubabara bibaho cyane ariko nasanze muri Yesu ari ho honyine hibera umunezero gusa.’ Ati “Mu buzima abantu tugira ibitubabaza kwihangana bikanga ariko aho Yesu ari hibera umunezero gusa.”

Uyu muhanzi yavuze ko ahugiye ku gutunganya amashusho y’indirimbo azakubira Album nshya ateganya kumurika umwaka utaha wa 2020. Yavuze ko ataranzura ukwezi n’umunsi azamurikiraho iyi Album ariko ko umwaka wa 2020 uzasiga ayishyize ku Isoko.

Yavuze kandi ko ataremeza izina azita iyi Album amaze igihe ategurira abakunzi be. Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo nka “Biramvura”, “Yari njyewe”, “Ndakubaha”, “Ni Yesu” yakoranye na Gentil Misigaro n’izindi nyinshi. 

Serge Iyamuremye yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ishimwe"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "ISHIMWE" YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND