RFL
Kigali

Indirimbo 'All I Want for Christmas Is You' ya Mariah Carey izandikwa muri Guinness World Records 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2019 10:59
0


Umunyamerikakazi w’umunyamuziki Mariah Carey ari mu byishimo by’igisagiranye nyuma y’uko indirimbo ye ‘All I Want for Christmas Is you’ imaze imyaka icumi ku rubuga rwa Youtube iciye uduhigo dutatu ikaba izandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo cya Guiness World Records mu mwaka wa 2020.



Mariah Carey ni umuririmbyi, umuhimbyi akaba n’umukinnyi wa Filime. Mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo zamuhesheje ibikombe n’amashimwe. Abategura Guiness World Records, kuri uyu wa Mbere batangaje ko umunyabigwi mu muziki Mariah Carey yaciye uduhigo dutatu abicyesha indirimbo ye.

Bavuze ko iyi ndirimbo ‘All I Want for Christmas Is you’ ifite agahigo kuko ihora iyoboye urutonde rw'indirimbo 100 zicurangwa cyane kuri Billboard U.S mu mpera z’umwaka. 

Iyi ndirimbo kandi yaciye agahigo kuko mu masaha 24 gusa abantu 10,819,009 bayiguze ku rubuga rucuruza imiziki rwa Spotify mu mpera z’umwaka ushize nta yindi ndirimbo irabikora. Inafite agahigo kuko ihora ari iya mbere mu ndirimbo 10 za Noheli mu gihugu cy'u Bwongereza.

Mariah Carey yamenyeshejwe ko indirimbo ye yaciye uduhigo dutatu muri Guiness World Records ari mu bitaramo byo mu bihe bya Noheli yakoreye mu nzu y’imyidagaduro ya Colosseum mu Mujyi wa Las Vegas. Ni ibitaramo bizakomeza kubera muri Atlantic, Boston, Washington na New York.

Mariah Carey yashyikirijwe ‘certificate’ zigaragaza ko uduhigo indirimbo ye yaciye tuzasohoka muri ‘Guiness World Records 2020’. Uyu muhanzi yanditse kuri konti ya instagram agaragaza ibyishimo yatewe no kumenya ko indirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye. 

Yagize ati “Murakoze cyane Guiness World Record ku bw’ishimwe ry’uduhigo dutatu tuzajya muri Guinness World Record 2020. Micheal yangejejeho urupapuro rubishimangira, nahise musaba kuzakomeza kubana nanjye no mu bindi bitaramo byose bya #AllIwantforChrismas is you.”

Si ubwa mbere Mariah Carey w’abana babiri aciye uduhigo kuko mu bihe bitandukanye yagize indirimbo zayoboye intonde z’imbuga zicuruza imiziki harimo nka ‘Belong together’, ‘Always be my baby’, ‘Hero’, ‘Vision of love’ na ‘Fantasy’. Banavuga ko inshuro 28 indirimbo nka ‘Sake it off’, ‘Obsessed’ na ‘loverboy’ zigaruriye urutonde rw’indirimbo zikundwa ku rubuga rwa Billboard. 

Mariah Carey wakunzwe mu ndirimbo ‘I Want to Know What Love is’ yabonye izuba kuwa 27 Werurwe 1970, yujuje imyaka 49 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Huntington mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2018 yabariwe Miliyoni 520 z’Amadorali atunze.

Mariah Carey yatunguriwe mu gitaramo yaririmbyemo cyabereye mu nzu y'imyidagaduro ya Colosseum i New York

Indirimbo 'All I Want for Christmas Is you' ya Mariah Carey izandikwa muri 'Guiness World Records 2020'


INDIRIMBO 'ALL I WANT FOR CHRISTMAS IS YOU' YA MARIAH CAREY YACIYE UDUHIGO DUTATU MURI GUINESS WORLD RECORDS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND