Twimenye na Bwiza, shene ya YouTube yakorewe kongerera ubumenyi abanyarwanda ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’uko wamenya ibimenyetso bigaragaza uburumbuke bw’umugore, ukabikoresha umenya igihe amahirwe yo gutwita aba ari menshi (mu gihe ushaka gutwita cyangwa kwirinda gutwita) ndetse ukanabikoresha wita ku buzima bwawe.
Mu bisobanuro byimbitse, Bwiza Conscience Princesse
ukurikirana uru rubuga ati” (Ku bagore gusa), iyo upima umuriro ubyukana buri
mugitondo (basal body temperature) ushobora kumenya cyangwa kubona bimwe mu
bimenyetso bigaragaza ko ushobora kuba utagira irekurwa ry’intanga ngore (igi)
(bita ovulation mu ndimi z’amahanga), ko ushobora kuba usama ariko inda
ikavamo ikiri nto cyane (ku buryo mu bisanzwe utabitandukanya n’imihango), ko
ufite imisemburo imwe n’ imwe idahagije, ko urwaye indwara runaka, n’ibindi.
Akomeza avuga ko Kumenya ibi byose mu Kinyarwanda
kandi bisobanuye mu buryo bworoshye bizafasha mu kugabanya ibibazo biterwa n’
ubumenyi buke kuri iyi ngingo ati” Tuzavuga no ku buryo bwa kizungu bwo
kuboneza urubyaro. Tukaba tuzifashisha ibitabo, imbuga za internet ndetse n’
abaganga mu gutanga ibiganiro. Ikindi tuzajya tubibutsako nubwo wakirinda
gutwita, ushobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na
SIDA!”
Bwiza avuga ko icyo biteze ari ukuzafasha abanyarwanda gusobanukirwa byimbitse ubuzima bw’imyorokere bityo bikagabanya inda zitateguwe. Abanyarwanda basabwe kuyikurikirana bakaniyandikisha (subscribe), ndetse no kujya basangiza abadafite uburyo bwo kugera kuri YouTube ibiganiro byabo, bityo ubumenyi bucaho bukabageraho bwose, aho bafite ibibazo bakabibaza bakungurana ibitekerezo bityo bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
TANGA IGITECYEREZO