Octopuses ni inyamaswa zitangaje ku rwego rwo hejuru kubera ubudasa zifite. Abashakashatsi batandukanye bagiye bashushanya izi nyamaswa za Octopuse nk’ibivejuru, cyangwa se ibiremwa by’umwijima byibera mu nyanja hasi.
Izi nyamanswa zifatwa nk’izidasanzwe zigira imitima itatu, ubwonko icyenda ndetse zinava amaraso y’ubururu, bituma zitangaza abantu benshi zikunze kuboneka mu nyanja, mu kirwa cya Aleutian ndetse no mu gihugu cy’u Buyapani.Ubwonko icyenda
Ubwonko twakwita nk'aho ari bwo bukuru bugenzura urwungano
rw’imyakura, hakabaho ubundi bwonko buto buba muri buri kaboko ka octopuse
zigira amaboko umunani. Ukwiyegeranya tw’ingirangingo (cell) zimwe abahanga
mu binyabuzima bavuga ko bigenzura uburyo octopuse zigendamo. Ibyo bikaba bituma
amaboko yazo akora yisanzuye adategana, cyangwa se agakorera hamwe igihe agiye
gufata ikintu kimwe.
Imitima itatu
Bitewe n’uburyo
imibiri yazo igira imitsi myinshi uretse ibice bito byo ku mutwe, ntibitangaje
ko zaba zifite umutima urenze umwe. Imitima ibiri itwara amaraso mu buhumekero bw'izi nyamaswa, naho umutima
twakwita nk’umukuru ukajyana amaraso mu bice bisigaye by’umubiri.
Amaraso y’ubururu
Amaraso y'izi nyamaswa zinaba mu nyanja ya Pacifique afite
ama protein atandukanye ndetse n’umuringa byitwa ‘’hemocyanin’’ biyongerera
imbaraga mu kohereza oxygen mu mazi akonje yo mu nyanja zibamo.
Octopuses zirihinduranya
Zifitemo ubushobozi bwo guhindura ibara ryazo mu mwanya muto
zigahita zisa nk'aho zigeze nk'uko biba kuruvu.
Zifitemo ubumara
Octopuses zishobora gukora ubumara mu mibiri yazo zikanabwibikamo. Iyo izi nyamaswa ziri nko kwirwanaho zicira ubwo bumara bukanduza amazi ku buryo utabasha kuyibona yo ikaba yagiye. Zishobora kandi gucira ubwo bumara ku yindi nyamaswa zishaka gufata.Octopuses z’ingore ziritanga cyane
Octopuses z’ingore iyo zimaze gutera amagi, zikomeza kubana
nayo mu mazi hasi cyane mu gihe kingana n'amezi arindwi nta kintu zirya,
zishobora nko kubona akantu kamanuwe n’amazi akaba ari ko zirya gusa. Octopuses
z'ingore akenshi zihita zipfa iyo ayo magi amaze kumeneka.
Src/ New England Aquarium, Oceana, The Natural History
Museum, Monterey Bay Aquarium
Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO