Mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama habereye impanuka ku bw'amahirwe ntawe yahitanye. Ni mu gihe nyamara imodoka yagonzwe, iyo Imana idakunga ukuboko, yari kuburiramo ubuzima bw'abari bayirimo.
Ahagana saa cyenda z'amanywa kuri uyu wa Gatandatu ni bwo iyi mpanuka yabaye, ibera ku Kicukiro mu ikorosi rirebana na Sport View Hotel ugana i Nyanza. Iyi mpanuka yari iy'imodok yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yikoreye imbaho yasubiye inyuma ikangiza bikomeye imodoka yari iri inyuma yayo.
Uwari utwaye iyi Daihatsu yireguraga avuga ko imodoka yabuze feri. Ababonye iyi mpanuka batangarije umunyamakuru wa Inyarwanda ko iyi kamyo yari yikoreye birengeje urugero. Imana yakinze ukuboko nta muntu wahitanywe n'iyi mpanuka ndetse nta n'uwakomeretse.
Muri gahunda ya #GerayoAmahoro Polisi y'u Rwanda ntihwema kwibutsa abashoferi ko gutwara ibinyabiziga bubahiriza amategeko y'umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka bakagera amahoro aho ba berekeje.
TANGA IGITECYEREZO