Umunyamakuru w'umushyushyarugamba ('animateur') wakoreraga radio y'abaturage yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo atanga ubutumwa bwo kurwanya Ebola, yishwe mu ijoro ry'ejo ku wa Gatandatu rishyira none ku cyumweru.
Abantu bitwaje imbunda n'imihoro bacyekwa kuba ari inyeshyamba za Mai-Mai bagabye igitero ku rugo rw'uwo munyamakuru ruri i Lwemba. Ibitangazamakuru byo muri DR Congo bivuga ko Papy Mumbere Mahamba yishwe, umugore we afatwa ku ngufu n'inzu ye iratwikwa.
Uwo munyamakuru yari amaze gutangaza ikiganiro kuri radio y'abaturage akora ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Ebola. Bishoboka ko iyicwa rye ryaturutse ku myumvire ya bamwe yashinze imizi, bashidikanya niba koko Ebola ibaho ndetse batizera abakora mu bikorwa by'ubutabazi bwo kubuza Ebola gukomeza gukwirakwira.
Mu mwaka ushize, habaye ibitero bigera hafi kuri magana abiri ku bakozi bo mu bikorwa by'ubuzima, ku modoka z'imbangukiragutabara ('ambulances') no ku bigo nderabuzima. Ibyo byakomye mu nkokora ibikorwa by'ubutabazi byo guhagarika Ebola.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO