Amavubi y'u Rwanda yakiriye Seychelles mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu matsinda y'ibihugu bya Afurika azakomeza gushaka itike ya nyuma y'igikombe cy'isi cya 2022 kizakirwa na Qatar.
Bizimana Djihad (19'), Meddie Kagere (30 & 55'') na Jacques Tuyisenge (32'& 36'), Yannick Mukunzi (61') na Hakizimana Muhadjili (79') ni bo batsinze ibitego birindwi by'u Rwanda muri uyu mukino wo kwishyura.
U Rwanda rwahise rubona itike izarujyana mu matsinda yo gukomeza gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gutsinda Seychelles igiteranyo cy'ibitego 10-0.
VIDEO: AMAVUBI YATSINZE IBITEGO 7: 0 SEYCHELLES
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi
Hakizimana Muhadjili (31'), Mukunzi Yannick (35') na Meddie Kagere (82') ni bo baboneye u Rwanda ibi bitego byari bihagije nk'impamba yo hanze.
Igitego cya mbere cyatsinzwe na Bizimana Djihad (4)
Dore ikizakurikira nyuma y’iri jonjora:
Hagendewe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, amakipe 28 ari mu myanya kuva kuri 27-54 yagiye ahura abiri hagati yayo kugira ngo hazavemo ibihugu 14 bizajya mu ijonjora rikurikira.
Ijonjora rya kabiri rizaba ririmo ibihugu 40 birimo 14 byavuye mu majonjora n’ibihugu biri mu myanya kuva kuwa 1-26. Ibi bihugu 40 bizagabanywa mu matsinda icumi (10) aho buri tsinda rizaba ririmo ibihugu bine (4).
KANDA HANO UREBE ICYO UMUTOZA WA SEYCHELLES YIFURIJE AMAVUBI
Amatsinda azakina imikino ibanza n’iyo kwishyura amakipe asurana hagati yayo uko ari ane. Ikipe icumi (10) zizaba zayoboye amatsinda zizajya mu ijonjora rya gatatu bagende bahura hagati yabo mu mukino ubanza n’uwo kwishyura bityo haboneke amakipe atanu (5) y’ibihugu azahagararira Afurika mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Meddie Kagere yishyushya mbere y'umukino
Mukunzi Yannick
Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjili 10.
Abasimbura b'u Rwanda bishyushya
Hakizimana Muhadjili (10), Bizimana Djihad (4) na Meddie Kagere (5) bose bakina hanze y'u Rwanda
Rwatubyaye Abdul myugariro w'Amavubi na Colorado Rapids (USA)
Iranzi Jean Claude (12), Eric Rutanga Alba (3) na Hakizimana Muhadjili (10)
Abasifuzi b'umukino
Abinganjemo abakinnyi babanje mu kibuga
KANDA HANO UREBE UKO AMAVUBI YATSINZE IBITEGO 7:0 SEYCHELLES
KANDA HANO UREBE UKO JACQUES TUYISENGE YANENZE ABAFANA B'AMAVUBI
KANDA HANO UREBE ICYO UMUTOZA WA SEYCHELLES YIFURIJE AMAVUBI
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric NIYONKURU-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO