Kigali

EXCLUSIVE: Diamond yateguje igitaramo cy’amateka anahishura ibanga rituma ahagaze bwuma mu muziki n'ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/08/2019 8:27
0


Umunya-Tanzania Nasibu Abdul Juma wamenyekanye mu muziki ku izina rya Diamond Platnumz, yagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA, yavuze uko yiyumva kuba afatwa nk’uwa Mbere mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba n’ibanga akoresha kugira ngo agume ku rwego rwiza muri Muzika.



Diamond w’imyaka 30 y’amavuko yazindukiye i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 arindiwe umutekano mu buryo bukomeye; yambaye imyenda yiganjemo ibara ry’umuhondo, igitambaro mu mutwe, amatarata amugabanyiriza urumuri, imirimbo y’ubwiza ku ntoki n’ahandi.

Yari ategerejwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga yakirirwa muri Kigali Serena Hotel. Joselyne Kabageni umunyamakuru wa INYARWANDA, yagiranye ikiganiro kihariye na Diamond amubaza ku iterambere rye mu muziki n’ibanga yisangije rituma akomeza gukundwa mu buryo bukomeye.

Diamond yavuze ko kuba afatwa nk’uwa Mbere ukunzwe mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bimutera kwicisha bugufi kandi ko bimunezeza kubona ibyo akora hari ababikunda

Mu magambo ye ati “...Rimwe na rimwe ni byiza kandi nanone ni bibi! Bitewe n’uko mba nsabwa gukomeza gukora uko nshoboye kugira ngo ngume kuri uwo mwanya. Nkakora uko nshoboye ngashimisha abo bantu bankunda…ariko nyine nkomeza kugerageza kugira ngo mbe mwiza imbere yabo,”

Uyu muhanzi utegerejwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 kibera muri Parking ya Sitade Amahoro, yabajijwe ibanga yisangije rituma uko ashyize hanze indirimbo ikundwa mu buryo bukomeye, asubiza ko byose abicyesha ikipe ngari imufasha kwema ku isoko ry’umuziki.

Ati “Bimeze nk'aho buri gihe nita ku kazi kanjye nkakora ibintu bishya buri munsi nkakora ubushakashatsi nkabyigiraho.  Njye igihe kinini ntabwo ngira umwanya wo kwishimisha. Kenshi mba ndi mu mirimo yanjye, gukora indirimbo, kuririmba mu bitaramo…ubuzima bwanjye nabuhariye umuziki kurusha ibindi byose,”

Yavuze ko hejuru y’ibyo byose ashyira imbere Imana kandi agaca bugufi kuri buri wese.


Diamond yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye

Yanongeyeho ko afite ikipe nziza imufasha gutegura buri kimwe cyose irimo abajyanama be, abamukorera indirimbo, umuryango we n’abandi bahuriza hamwe bagashaka iterambere rye.

Diamond avuga ko mu Rwanda ari mu rugo kuri we.

Ati “..Mu Rwanda ni nko mu rugo kandi mfite impamvu yo kubivuga. Mfite abantu benshi bari hano bankunda banyereka urukundo rurenze. Ibyo bituma rero nkomeza gukunda u Rwanda cyane.”

Akomeza avuga ko igitaramo azakorera mu Rwanda cyizandikwa mu mateka ashingiye ku gitaramo yahakoreye mu 2017.

Yashimangiye ko afite indirimbo nyinshi zikunzwe ateguza abafana be kutitwaza inkweto ndende kuko bazakuba urukweto bigatinda.

Diamond niwe mushyitsi Mukuru mu gitaramo giherekeza iserukiramuco rya “Iwacu Muzika”. Azabanzirizwa ku rubyiniro n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Bull Dogg, Masamba Intore, Bruce Melodie, Queen Cha, Nsengiyumva, Amalon Sintex, Safi Madiba na Bushari.

Iri serukiramuco ryateguwe na East African Promoters riterwa inkunga n’Uruganda rwa Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus; Dusangire ubuzima bwiza.

Diamond yifotoranyije n'abaterankunga ba "Iwacu Muzika Festival"

Diamond yagiranye ikiganiro kihariye na INYARWANDA TV

Kanda hano urebe amafoto ya Diamond mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru

Soma: Umuzunguzayi wavuyemo icyamamare! Amateka y'ubuzima bwa Diamond ugiye gutaramira i Kigali

-Mu kiganiro n'itangazamakuru Diamond yavuze kuri Shaddy Boo n'indirimbo yakoranye na Meddy

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DIAMOND YAGIRANYE NA INYARWANDA TV

AMAFOTO: Evode Mugunga-INYARWANDA ART STUDIO

VIDEO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND