Kigali

Diamond yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga kuri Shaddyboo n'indirimbo yakoranye na Meddy-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2019 11:22
2


Umuhanzi Diamond Platnumz, igihangange mu banyamuziki muri Afurika y'Iburasirazuba ategerejwe na benshi i Kigali mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019. Yasesekaye i Kigali kuri uyu wa 16 Kanama aho yahise ahitira mu kiganiro n’abanyamakuru yizeza ibyiza abakunzi ba muzika biteguye iki gitaramo.



Mu kiganiro n’itangazamakuru, East African Promoters bateguye Iwacu Muzika Festival babajijwe uko babona ibi bitaramo byagenze ndetse niba bizanakomeza. Mu gusubiza, EAP yahamirije neza abakunzi b’ibi bitaramo ko nta kabuza ibi bitaramo bizakomeza.



Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP aganira na Diamond mu kiganiro n'abanyamakuru

Diamond abajijwe icyo akora kugira ngo agume mu myanya y’imbere mu muziki ndetse n’icyo ahishiye abakunzi ba muzika ye yavuze ko we nta kidasanzwe uretse gutegura indirimbo nziza kandi zifite umwihariko mu muziki we kandi agakoresha imbaraga nyinshi.

Mu bibazo byinshi uyu muhanzi yabajijwe hagarutsweho n’ibibazo by’abakobwa bagiye bakundana bamwe bakanabyarana, aha akaba yabajijwe uko uburenganzira bw’abana be bwubahirizwa mu gihe atabana n'ababyeyi babo. Diamond asubiza ibi bibazo yabwiye yavuze ko mu by’ukuri yita ku bana be kandi nta kibazo bafite.

Diamond yasubije ibibazo yabajijwe n'itangazamakuru

Abajijwe ku mubano we na Shaddyboo, Diamond yatangaje ko Shaddyboo ari inshuti ye amufata nka mushiki we ndetse akaba amufata nk'abandi bakobwa bose bamufana bo mu Rwanda. Yahamije nta mubano wihariye afitanye na Shaddyboo.'

Diamond Platnumz kandi yabajijwe aho umushinga w'indirimbo yakoranye na Meddy ugeze, avuga ko indirimbo ihari bayikoze ariko ikaba itararangira biturutse ku kuba guhuza umwanya kwabo byaragiye bigorana. Yijeje abafana ko indirimbo ihari kandi abasaba kwihangana bakayitegereza.


Diamond azataramira abanyarwanda muri Iwacu Muzika Festival

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n'abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n'Itorero ry'igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

iwacu muzika festival

Igitaramo kirabura amasaha macye, mu gihe amatike yo akomeje kugurishwa ku bwinshi

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by'umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

REBA HANO IKIGANIRO DIAMOND YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado5 years ago
    mbikuye kumutima ndanenga abateguye ibi bitaramo bose gute bishyuza abantu kukigero gihanitse kuriya niba ibitaramo aribyabanyarwanda ahasazwe bagombaga kuhagira ubuntu wenda bakishyuza VIP gusa ubwose abatuye kigali sabaturage nkabandi?ndabinenze#BIGOMBA GUHINDUKA#
  • Munyrshyaka Pacifique 5 years ago
    5000 nayo ntabwo ari menshi





Inyarwanda BACKGROUND