RFL
Kigali

Uko uburwayi bw’umuvandimwe wa Nice Ndatabaye witegura gutaramira i Kigali bwashibutsemo indirimbo “Umbereye maso”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2019 10:58
0


Umuhanzi Nice Ndatabaye Aimable uri mu bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahishuriye INYARWANDA ko indirimbo ye yise “Umbereye maso” ari ihishurirwa ry’ijambo ry’ihumure yagize ubwo yari amaze igihe arwaje umuvandimwe we mu bitaro ariko abaganga batabona indwara.



Nice Ndatabaye aherutse gutanga integuza y’uko yitegura gutaramira i Kigali mu Ukuboza 2019 nyuma y’imyaka itanu abarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Umbereye maso” yarebwe n’abarenga Miliyoni ebyiri ku rubuga rwa Youtube.

Kuva yajya hanze ni indirimbo yishimiwe mu buryo bukomeye mu nguni zose ndetse yifashishwa mu materaniro akomeye baririmba bashimangira ko Imana ariyo mugenga wa byose kandi byinshi umuntu acamo imureberera.

Nice Ndatabaye yatangarije INYARWANDA ko indirimbo yise “Umbereye maso” yayanditse ari mu bihe bitoroshye aho yari arwaje umuvandimwe we bagerageje kumuvuza henshi mu bitaro bitandukanye ariko abaganga ntibabona indwara kandi aribwa cyane.

Yavuze ko muri ibyo bihe yasengeye umuvandimwe we yumva ijambo ry’ihumure rivuga ko ‘Imana itubereye maso kandi ko hari ingabo zitugose ntagomba kugira ubwoba’. Akomeza avuga ko n’ubu umuvandimwe akirwaye ariko atarembye nk’uko byari bimeze nka mbere.

Ati “Umuvandimwe ntabwo arembye nka mbere uko byari bimeze byari bibi kurushaho n’ubu ararwaye ariko iyo ndirimbo naho yavuye kandi yatanze ihumure mu muryango wanjye mu burwayi bw’umuvandimwe. Uko bimeze kose Yesu atubereye maso kandi twizeye ko izamukiza ubu arimo aroroherwa.” 


Nice avuga ko uburwayi bw'umuvandimwe we bwamusigiye ihishurirwa ry'indirimbo "Umbereye maso"

Nice avuga ko n’ubwo iyi ndirimbo yayikoze biturutse ku burwayi bw’umuvandimwe we ariko yanayigeneye buri muntu wese wihebye ufite uburwayi bumugoye n’ikindi kibazo cyose abona ko nta gisubizo yabona. Ati “Ndamwihanganisha cyane mubwira ko Imana yacu imubereye maso kandi ko imuzi neza ntiyatwibagiwe idufitiye umugambi mwiza.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UMBEREYE MASO" YA NICE

Muri iyi ndirimbo humvikanamo ijwi rya Gentil Misigaro. Nice avuga ko uwamukoreye album y’indirimbo ze ari inshuti ye ndetse ko bakunze gufatanya mu bitaramo bitandukanye. Icyo gihe Gentil Misigaro yabasanze muri studio bari gukora iyi ndirimbo arayikunda banzura kuyikorana.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu gitaramo cya mbere Nice yakoreye muri Canada mu Mujyi wa Edmonton yatumiyemo Gentil Misigaro ndetse na Israel Mbonyi. Icyo gihe hari muri Mata 2018, Nice akora igitaramo yamurikiyemo album “Ndahamya” yitiriye indirimbo ye iriho iyo yise “Umbereye maso”. Aya mashusho y’indirimbo ze yafashwe na Redmoon Media.

Mu majwi yifashishijemo abakobwa barimo umuririmbyi uzwi cyane muri Canada witwa Deborah ndetse na Mushiki wa Gentil Misigaro w’umuhanga witwa Dusabe Gentille. Nice azakorera igitaramo “Umbereye maso Live Concert” mu Rwanda, ku wa 18 Ukuboza 2019 nyuma y'ibitaramo azakorera muri Tanzania na Kenya.

Soma: Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye maso" agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda

Nice aritegura gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, ku wa 08 Ukuboza 2019

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "UMBEREYE MASO" YA NICE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND