RFL
Kigali

Canada: Nice Ndatabaye wamamaye mu ndirimbo 'Umbereye Maso' agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2019 17:17
0


Nice Ndatabaye Aimable umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze imyaka 5 aba muri Canada, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda.



Nice Ndatabaye yamamaye cyane mu ndirimbo 'Umbereye Maso' yakoranye na Gentil Misigaro na we wamamaye mu ndirimbo 'Buri Munsi' na 'Biratungana'. Izindi ndirimbo ze zomoye imitima ya benshi twavugamo; Ndahamya, IRACYAKORA, Yesu Ni we n'izindi. Indirimbo ye 'Umbereye Maso', imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni ebyiri mu gihe imazeho umwaka umwe n'iminsi micye. Mu buryo bw'amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Gentil Misigaro mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na producer Redmoon.

UMVA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE

Nice Ndatabaye ni umuhanzi nyarwanda umaze imyaka 5 muri Canada aho atuye n'umuryango we. Afite umugore umwe babyaranye umwana umwe. Batuye muri Canada muri Edmonton mu Ntara ya Alberta. Iyo yivuga, akubwira ko ari umukristo ukijijwe ndetse ukunda Imana. Asengera mu itorero ryitwa Freshmanna of Edmonton, muri iri torero akaba anafitemo inshingano dore ko ari umudiyakoni ndetse akaba ari na we ukuriye urubyiruko.


Nice Ndatabaye hamwe n'umugore we

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri. Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari naho atuye kugeza uyu munsi.

Nice Ndatabaye yatangiye umuziki akiri muto, awutangirira mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school), aza kuwukomeza afasha amakorali atandukanye. Yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yari muri Canada muri 2014. Indirimbo ze atangiye kujya hanze muri 2018. Album ye ya mbere yise 'Umbereye Maso' yayimuritse muri Nyakanga 2018 mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Canada aho yari yanatumiye Israel Mbonyi.


Igitaramo Nice yatumiyemo Israel Mbonyi muri 2018

KURI UBU NICE NDATABAYE ARI MU MYITEGURO Y'IGITARAMO AGIYE GUKORERA MU RWANDA

Nice Ndatabaye yatangarije Inyarwanda.com ko agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Rwanda. Afite amatsiko menshi yo kuhataramira dore ko ahaheruka mu myaka 5 ishize. Iki gitaramo cye kizaba tariki 08/12/2019. Azataramira mu Rwanda nyuma y'ibitaramo azakorera muri Tanzania na Kenya. Yagize ati:

Igitaramo ngiye gukorera mu Rwanda kizaba tariki 8/12/2019, nzaza mu Rwanda no mu bindi bihugu bya East Africa, nzajya muri Kenya, nzajya Tanzania, mbone kuza mu Rwanda. Bizaba binshimishije kuza mu Rwanda kuko nyuma y’iyo myaka yose, rwose ni mu rugo, ikindi kinshimishije mpaheruka kera, nzaba ngiye kubona inshuti zanjye mfite n’umuryango wanjye mu Rwanda.Kizaba ari igitaramo cyanjye cya mbere, bizaba ari byiza cyane kuhataramira.


Nice Ndatabaye amaze imyaka 5 aba muri Canada

Inyarwanda.com twabajije Nice Ndatabaye impamvu nyamukuru yamuteye gutegura iki gitaramo, adusubiza agira ati "Impamvu nateguye iki gitaramo by’umwihariko, hari abakunzi banjye indirimbo zanjye zagiye zikoraho nka Ndahamya, Iracyakora, Yesu Niwe, Umbereye Maso,..zagiye zikora ku mitima y’abantu benshi cyane, basaba ko naza tugataramana. Ni muri urwo rwego rero njye kwiyereka abakunzi banjye ku nshuro ya mbere, bizanshimisha cyane." Ku bijyanye n'abandi bazafatanya yavuze ko azabatangaza mu minsi iri imbere.


Nice Ndatabaye hamwe na Gentil Misigaro


Igitaramo Nice Ndatabaye agiye gukorera mu Rwanda

REBA HANO 'UMBEREYE MASO' YA NICE NDATABAYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND