Hassan Oktay wari umutoza wa Gormahia FC muri Kenya, yeguye kuri iyi mirimo nyuma y’icyumweru kimwe yatse ikiruhuko cyo gusura umuryango we muri Turkia.
Oktay w’imyaka
45, yasezeye kuri Gormahia FC iheruka mu Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup
2019 ikaviramo muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na Green Eagles yo muri Zambia.
Mu butumwa
bugaragara ku rubuga rwa Gormahia FC bavuga ko uyu mugabo yababwiye ko bitewe n’ibibazo
arimo ku mugabane w’i Burayi abona bitamkundira gukomeza kuba umukozi wa
Gormahia FC.
“Mu by’ukuri mumfashije mukanyumva ndasaba
gusezera ku kazi ko gutoza Gormahia FC kuri iyi tariki ya 6 Kanama 2019. Nk’uko
mubizi uyu mwanzuro uje nyuma y’ibibazo ndimo ku mugabane w’u Burayi”. Oktay
Oktay
yakomeje agira ati “Ndashaka gushimira abayobozi n’ikipe yose ya Gormahia n’abafana
bayo bose ku mahirwe mwari mwarampaye yo gutoza ikipe mukunda. Ndabifuriza
amahirwe atagabanyije mu marushanwa ari imbere”.
Hassan Oktay wari umutoza mukuru wa Gormahia FC yeguye ku mirimo
Nyuma y’isezera
rya Hassan Oktay, Patrick Odhiambo arakomeza kuba afasha ikipe ya Gormahia FC
nk’umutoza mukuru by’agateganyo.
Hassan Oktay
yasinye muri Gormahia FC mu Ukuboza 2018 asimbuye Dylan Kerr, umwongereza
watozaga iyi kipe nawe akayivamo ayitoje umwaka umwe w’imikino.
Gormahia FC muri iyi minsi ifite ikibazo cy'amikoro cyaturutse mu kuba baratandukanye na SportPesa yabateraga inkunga
Gormahia FC
ikomeje imyiteguro ikakaye mu kwitegura umukino bafitanye na Aigle Noir kuri
iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2019 mu ijonjora rya mbere rya Total CAF
Champions League 2019-2020.
TANGA IGITECYEREZO