Muri iyi minsi abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kunyurwa n’ibitaramo binyuranye by’abahanzi b’ibyamamare cyane ba hano mu Rwanda. Umwe mu banyarwandakazi bategura ibi ibitaramo witwa Aline Ruseka mu minsi ishize yararusimbutse aho yarokotse isanganya ryabaye rigahitana abantu 9 naho 24 bagakomereka.
Aline Ruseka ubusanzwe ni umunyarwandakazi ariko wavukiye i Goma mu mwaka wa 1996. Yagarutse mu Rwanda igihe yari afite umwaka umwe gusa. Amaze kugira imyaka cumi n’ibiri yaje kujyana n’umuryango we muri Ethiopia icyo gihe hari muri 2008. Muri Ethiopia yahavuye muri 2015 yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye kugeza magingo aya.
Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com uyu mukobwa yatangaje ko ibi byabaye ubwo yatemberaga mu mujyi wa Dayton muri Leta ya Ohio ku wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019. Yatangaje ko icyabaye ari uko umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarasaga mu muhanda abaturage akabarasamo icyenda mu gihe abandi 24 bahakomerekeye.
Uyu mukobwa uhamya ko no mu mashusho yagaragaye yafatiwe aho barasiye hagaragaramo imodoka ahamya ko ari Imana yamurinze ntihagire isasu rimufata cyangwa ngo rigire icyo ryangiza cyane ko yari ageze hagati neza ahaberaga guhangana hagati y’uyu mwicanyi na Polisi.
Imodoka Aline yatangarije Inyarwanda ko yari atwaye ubwo yatambukaga muri aka gace kari kagizwe ak'imirwano
Aganira na Inyarwanda uyu mukobwa Aline Ruseka yatangaje ko nyuma yo kubona aho aca yahise yigendera nubwo umutima wari utarasubira mu gitereko. Yavuze ko ikindi cyabaye ari uko uyu wari uteje iki kibazo yahise araswa na Polisi nawe ahasiga ubuzima nubwo yari amaze kwica icyenda mu gihe abandi 24 bo bakomeretse bikomeye. Icyakora nubwo ibi byose byabaye ngo ntacyo yabaye ndetse n’imodoka yari atwaye ntacyo yabaye nubwo ibi byose byamubereye mu maso.
REBA HANO AMASHUSHO YAFASHWE UBWO AYA MAHANO YABAGA MURI UYU MUJYI
TANGA IGITECYEREZO