Umuhanzi ukizamuka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wa hano mu Rwanda, Sano Olivier yamaze gutandukana n’umukunzi we Uwera Carine uzwi nka Cadette umushinja ubuhemu. Uwera Carine kuri ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze igihe atuye, gusa akaba aherutse mu Rwanda mu gihe gishize.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko ubukwe bwa Sano Olivier na Uwera Carine bwamaze gupfa ndetse uyu mukobwa yatangarije Inyarwanda.com ko ibyo kubana n'uyu musore yamaze kubyikuramo nyuma y'ubuhemu yakorewe n'uyu musore biteguraga kubana. Sano Olivier aganira n'umunyamakuru wacu yirinze kugira byinshi atangaza, gusa yavuze ko 'yafashe ikiruhuko mu rukundo'.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Uwera Carine yaguriye Sano Olivier imodoka n’ubu agendamo ifite agaciro ka miliyoni 13 z'amanyarwanda. Ngo yanamuguriye ikibanza nuko umusore akigurisha batabivuganye iba imwe mu mpamvu yo gutandukana. Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda mu mezi atatu ashize muri uyu mwaka wa 2019.
Urukundo rwabo rwamaze gushyirwaho akadomo nyuma y'imyaka 3 bamaze bari mu munyenga warwo, umusore arashinjwa ubuhemu
Ku rukuta rwa Instagram rwa Sano Olivier biragoye kubona ifoto ye n'uyu mukobwa ihamya ko basezeranye imbere y’amategeko nyamara bakiva mu Murenge uyu musore yasakaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko yayasibye yose mu minsi ishize.
Kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza gifite: 15 m n’ubugari 22 m n’uwitwa Ntakirutimana Djuma. Ikibanza yakigurishije Miliyoni 8 Frw. Yaba Sano Olivier ndetse n'inshuti ze za hafi bavuga ko uyu musore yafashe ikiruhuko mu rukundo mu rwego rwo gutekereza ku byo arimo niba koko azabana n’uyu mukobwa, gusa ku rundi ruhande anahamya ko ubukwe butazaba.
Hashize amezi macye cyane bombi basezeranye imbere y'amategeko ya Leta
Sano Olivier kandi bivugwa anafite amafaranga hafi miliyoni 10 z'amanyarwanda yahawe n’umukunzi we Uwera Carine bari kuzakoresha mu bukwe bwabo bwari buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2019. Mu ijwi ryuje agahinda kenshi, Uwera Carine (Cadette) yumvikana abwira Sano Olivier ko ababajwe n'uko amusezeye ku munota wa nyuma.
Yivugira ko yabwiwe na Sano Olivier ko badakundana, badashobora kubana ndetse ko n’iyo amurebye abona bataberanye. Kadette yabwiye Sano ko aho azajya hose agomba kujya azirikana ko yamuhemukiye kandi ko yamutesheje umwanya mu gihe cy’imyaka itatu bari bamaranye mu rukundo. Yagize ati:
Ariko nanone uzigaye nibaza ko n’ahandi hose uzajya ugakunda undi mukobwa, uzigaye. Ujye uryama wigaye ugende wigaye ukore icyo ukora cyose wigaya kuko uri umuhemu, uri umutindi uri umugome nta n'aho utaniye n’abantu [iri jambo ntabwo turivuga mu nkuru]...kuko wishe umutima wanjye.
Nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo kiguhe amahoro. Nta na kimwe uzakora ngo gihabwe umugisha n’ubugome ukoze bungana gutya ngo gihabwe umugisha. None urenze kumpemukira utakaje umwanya wanjye mu myaka itatu yose.
Sano Olivier ubwo yambikaga Uwera Carine impeta y'urukundo
Soma: Umuhanzi Sano Olivier yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore
-Ikiganiro na Sano: Yanyweye urumogi, yarutse muri Kiliziya kubera inzoga, agiye gukora ubukwe n'uwabenze benshi mu basitari bo mu Rwanda
Inyandiko igaragaza ko Sano Olivier yagurishije ikibanza kuri Miliyoni 8 Frw
TANGA IGITECYEREZO