Sano Olivier umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatuganirije urugendo rwe rw'ubuzima yanyuzemo yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu muziki.
Sano Olivier yaduhishuriye ko ari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bwe n'umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yaduhishuriye ko umukunzi we bahuriye kuri Facebook bityo bakaba ari abagabo bo guhamya ko urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga rushoboka ndetse ubu bakaba bari mu myiteguro yo gukora filime ivuga ku rukundo rwabo.
Muri iki kiganiro Sano Olivier yagarutse ku bantu banyuranye bagiye bashaka kumuteranya n'umukunzi we cyane ko abasore benshi barimo n'ab'ibyamamare mu Rwanda bakundaga umukunzi we witwa Uwera Carine uzwi cyane nka Cadette, icyakora Sano Olivier arashima Imana yahabaye ntibatandukane kuri ubu bakaba bakundana ndetse bitegura no kurushinga dore ko bamaze no gusezerana imbere y'amategeko.
Sano na Cadette bari mu myiteguro yo kurushinga...
Aganira na Inyarwanda.com Sano Olivier yagarutse byimbitse ku buzima yabayemo akiri umwana mbere y'uko akizwa ndetse n'uko yaje gukizwa kuri ubu akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ku bijyanye na muzika Sano Olivier ufite indirimbo nshya yise "You Deserve" yadutangarije ko muri iki gihe ari gukora cyane kugira ngo byibuza muri Mutarama 2020 azabashe gukora igitaramo kinini azanamurikiramo album ye ya mbere.
REBA HANO IKIGANIRO KIREKIRE TWAGIRANYE NA SANO OLIVIER
TANGA IGITECYEREZO