RFL
Kigali

Nzarora Marcel wakiniye Police FC na Musanze FC yasinye muri Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/07/2019 2:19
0


Nzarora Marcel wari umunyezamu wa Musanze FC mu mezi atandatu ashinze y’umwaka w’imikino 2018-2019 yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura Victory Sport yo mu karere ka Huye.



Nzarora Marcel yatandukanye na Police FC ubwo hari hasojwe imikino ibanza ya shampiyona 2018-2019, yasinye amezi atandatu (6) muri Musanze FC ariko iki gihe kirangira atabakiniye kuko yabuze icyangombwa kimwemerera gukina muri uyu mwaka ushize.

Nzarora Marcel nyuma yo gusoza amasezerano muri Musanze FC yahise amanukira i Butare asinyira muri Mukura VS ajya gusimbura Rwabugiri Omar wasubiye muri APR FC.


Nzarora Marcel ni umunyezamu wakunze guhamagarwa mu ikipe y'igihugu 

Nzarora Marcel yakiniye amakipe nka Rayon Sports, Police FC ajya muri Musanze FC mbere yo kugana muri Mukura VS.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND