Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 yari iri gukina muri Cape Vert mu mikino y’igikombe cya Afrika cy’ibihugu yatsinzwe umukino bakinaga na Tunisia amanota 88-75 mu mukino wabo wa Kane, aho mu mikino ine batsinzemo umukino umwe wonyine muri irushanwa.
Ikipe y’igihugu y’u
Rwanda yari iri mu itsinda rya kabiri (B) aho yari iri kumwe n’ibihugu nka Cote
d’Ivoire, Tunisia, Mali na Gunea. Wari umukino wayo wa nyuma wo mu matsinda.
Abakinnyi bahagarariye ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mikino ya FIBA Africa U16
Ikipe y’ingimbi y’u
Rwanda y’abatarengeje imyaka 16, umukino ubanza yatsinze Cote d’Ivoire amanota
62-60, umukino wa kabiri u Rwanda rutsindwa na Guinea amanota 63-47, umukino wa
Gatatu batsindwa na Mali amanota 70-40. Umukino wa nyuma wo mu matsinda wagombaga
kubaha itike ya 1/8 batsinzwe na Tunisa amanota 88-75.
Ikipe y’ingimbi y’u Rwanda
yatsinzwe agace ka mbere irushwa na Tunisia aho yayitsinze amanota 24-13, ikipe
ya Tunisia yaje gutsinda n’agace ka kabiri u Rwanda amanota 25-17.
Agace ka Gatatu ikipe y’u
Rwanda yaje iri hejuru ishaka gutsinda, kuko yaje no gutsinda Tunisia amanota 20-14.
Amakipe yombi yaje kuganya agace ka Kane n’amanota 25-25. Umukino waje kurangira
Tunisia itsinze u Rwanda amanota 88-75.
N’imikino ya FIBA Africa
y’ingimbi zitarengeje imyaka 16 iri kubera mu gihugu cya Cape Vert aho isize ikipe y’ingimbi y’u Rwanda isezerewe muri iyi mikino.
Dore uko umukino wagenze:
Q1: Tunisia 24-13 Rwanda
Q2: Tunisia 25-17 Rwanda
Q3: Tunisia 14-20 Rwanda
Q4: Tunisia 25- 25 Rwanda
Paul Mugabe/ Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO