Ikipe ya APR FC iri mu rugamba rwo kwiyubaka ngo irebe ko umwaka w’imikino utaha yakwiyunga n’abafana nyuma yo kugira umwaka mubi wa 2018-2019 ubwo yaburaga igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona.
Nyuma yo
kuzana Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe
Djabel wari muri Rayon Sports, APR FC yazanye Ahishakiye Hertier na Niyigena
Clement bavuye muri FC Marines.
APR FC kandi
ifite Rwabugiri Omar umunyezamu wavuye muri Mukura VS ndetse n’abakinnyi bavuye
mu ikipe y’Intare FA barimo; Nshimiyimana Younouss na Ngabonziza Gilles.
APR FC kandi
itegereje ko harangira umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019 kugira ngo
Ishimwe Kevin na Niyomugabo Claude ba AS Kigali bajye mu mwiherero cyo kimwe na
Rwabuhihi Uwineza Aimee Placide na Nizeyimana Djuma ba SC Kiyovu.
Ikipe ya APR
FC kandi banyomoje amakuru yavugaga ko Rusheshangoga Michel na Nshuti Dominique
Savio bagarurwa mu ikipe nyuma yo kwirukanwa mu bakinnyi 16 baheruka
kwirukanwa.
11 ba APR FC babanje mu kibuga bakina na Interforce FC
Mu bakinnyi
26 APR FC ifite kuri ubu, barateganya ko bazakoresha abakinnyi 25 mu mwaka w’imikino
2019-2020 mu gihe Hakizimana Muhadjili yajya muri AS Vita Club yo muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dore
abakinnyi ba APR FC kugeza ubu:
Abanyezamu
3:
1.Rwagiri
Omar
2.Ntwari
Fiacre
3.Ahishakiye
Hertier
Ba myugariro
9:
1.Ombolenga
Fitina
2.Nshimiyimana
Yunousou
3.Imanishimwe
Emmanuel
4.Niyomugabo
Claude
5.Mutsinzi
Ange Jimmy
6.Buregeya
Prince
7.Manzi
Thierry
8.Rwabuhihi
Aime Placide
9.Niyigena
Clement
Abo hagati
6:
1.Niyonzima
Ally
2.Butera
Andrew
3.Nkomezi
Alex
4.Niyonzima
Olivier Sefu
5.Mushimiyimana
Mohammed
6.Manishimwe
Djabel
Abataha
izamu 7:
1.Usengimana
Danny
2.Sugira
Ernest
3.Byiringiro
Lague
4.Mugunga
Yves
5.Nizeyimana
Djuma
6.Ishimwe Kevin
7.Ngabonziza
Gilles
Abasifuzi n'abakapiteni ubwo APR FC yatsindaga Interforce FC ibitego 7-0
TANGA IGITECYEREZO