RFL
Kigali

Mr Hu ufite indirimbo zirenga 41 yatangaje impamvu yahagaritse injyana ya Hip-Hop yari amazemo imyaka 7

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:2/07/2019 15:43
1


Umuhanzi Mr Hu watangiye muzika ahimba ndetse akanarapa indirimbo ze mu njyana ya Hip-Hop mu kiganiro yagiranya n’umunyamakuru wa INYARWANDA yamutangarije impamvu ebyiri zatumye ahagarika injyana ya Hip-Hop.



Byiringiro Enoke wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Mr Hu, uyu muhanzi umaze icyumweru ashyize hanze indirimbo nshya “Rurimo” mu njyana nshya ya RNB, mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA yadutangarije impamvu ebyiri zatumye ahagariha kuririmba injyana ya Hip-Hop.

Mu 2012 ni bwo Mr Hu yatangiye muzika ku mugaragaro atangirana n'injyana ya Hip-Hop ndetse ashyira hanze indirimbo nyinshi zirimo Fata akantu, Icyo turwanira, Ndi nacyo na Hallelujah. Gusa ubutumwa abakunzi be bamuhaga kuri izi ndirimbo bwaganishaga ku kumubwira ko hari ibiburamo, rimwe na rimwe akabuzwa n’amahirwe yo gutaramira abantu kubera iyi njyana.

Yagize ati: “ Mu by'ukuri ntangira muzika mu njyana ya Hip-Hop nari mfite intego yo kubaka izina ndetse nkazamura Hip-Hop yacu gusa byarankomereye kuko hari aho najyaga bakanga kunyumva kuko badakunda iyi njyana, kuko ndi umuraperi gutyo bimbera imbogamizi. Si ibyo gusa hari n’abantu benshi bagiye bangira inama ko nahindura kuko babonaga ko nashoboraga kuririmba.”

Mr Hu yakomeje agira ati: “Nari mfite intego yo kujya ntanga ubutumwa bukagera ku bantu benshi ibi byari kugendana no kuba nzwi kuko iyo ufite umubare mwinshi w'abagukunda ubutumwa bwawe burihuta. Ibyo byose byatumye injyana ya Hip Hop ntagira aho nyingeza cyagwa ngo nayo ngo igire aho ingeza nk'uko nabyifuzaga.”

Muri 2019 ni bwo Mr Hu yashyize hanze indirimbo ye “Give me time” mu njyana nshya, iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi be ndetse bamwe bicuza impamvu yari amaze imyaka irindwi akora Hip Hop. Uyu muhanzi ufite indirimbo zirenga 41 yadutangarije ko atazitesheje agaciro kuko nazo zikiri mu mubare w’indirimbo ze.


 Mr Hu kuri ubu aririmba mu njyana ya RNB  

Mr Hu ni izina ryaje agikora injyana ya Hip-Hop kubera ijambo ‘Hu’ yakundaga gukoresha mu mirongo yabaga izigize, ibi byatumye yitwa Mr Hu. Indirimbo nshya “Rurimo” Mr Hu yashyize hanze ifite inkuru y’abakundana bitanaho by’agahebuzo bikagura igipimo cy’urukundo buri umwe afitiye undi byatumye ayita Rurimo.

Mr Hu yasoje agira inama abandi bahanzi ko badakwiye kwita ku bibaca intege kandi bakihanganira imvune bahura nazo ndetse bagakora cyane kuko ari imwe mu mbarutso yo kubona ibyo gukosora mu bikorwa byabo bya muzika. Yijeje abakunzi be ko ari kwimenyereza kuririrmba ndetse ko abona bitanga icyizere ko mu myaka iri mbere hari aho bizaba bimaze kumugeza.

Umva indirimbo “Rurimo” Mr Hu yashyize hanze muri iyi minsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo jackson4 years ago
    Mr hu numuhanzi tubona ubirimo neza kandi turamusabira cyane





Inyarwanda BACKGROUND