RFL
Kigali

Mafia Boy wanditse amateka ku myaka 15 ubwo yahombyaga ibigo birimo Amazon, FIFA, DELL na CNN akoresheje mudasobwa (Hacking), ni muntu ki?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:27/06/2019 9:58
0


Michael Calce wamamaye nka Mafiaboy, ku ku myaka ye 15 y'amavuko ni umwe mu bantu bateje igihombo gikomeye isi ubwo yahagarikaga (Hacking) ibigo bikomeye birimo; CNN, DELL, AMAZON, YAHOO, FIFA, E*TRADE AND EBAY mu mushinga yari yise RIVOLTA muri 2000.



Michael Calce wamenyekanye ku izina rya Mafiaboy ni umugabo wavukiye muri Canada mu ntara ya Quebec muri 1986. Yamamaye cyane ubwo yagabaga igitero ku wa 7 Gashyantare mu 2000 ku bigo bikomeye ku isi akabihombya akayabo katagira ingano. Uyu mugabo yaje gushakishwa n’ibigo by’ubutasi bikomeye harimo na FBI. Mafiaboy ni umwana wakuze atabana n'ababyeyi be bombi dore ko batandukanye akiri muto cyane kuko yari afite imyaka 5 nyuma akaza kujya ajya gusura se i Montreal muri iyi ntara ya Quebec yo muri Canada. Ku myaka itandatu se umubyara yamuguriye mudasobwa ngendanwa biza kumutiza umurindi mu kumenya ikoreshwa rya za mudasobwa.

Image result for picture of michael calce aka mafiaboy
Michael Calce

Michael Calce ni we muntu wa mbere wakoze icyaha gikomeye ubwo yahagarikaga ibigo bikomeye muri 2000 igihe kigera ku masaha 2 akabiteza igihombo kitagira ingano akoresheje ikoranabuhanga rya mudasobwa rizwi nka “Hacking”. Hacking ni ijambo rikoreshwa mu ikoranabuhanga rya za mudasobwa aho inzobere kuri mudasobwa ishobora kuyobya amakuru cyangwa ikayiba ku rundi ruhande ishobora kuyahagarika gusa kenshi ibi bikunze gukoreshwa n'ibihugu cyangwa abajura biba amafaranga muri za Banki cyangwa Leta imwe yiba amabanga y'indi.

Urugero ni nk'igihuha cyagumye kuba agatereranzamba ku byabaye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2016 aho bashinja abarusiya kubinjirira (hacking) bakayobya amajwi bikaba bivugwako byatumye Donald Trump atsinda amatora uwo bari bahanganye ari we Hillary Clinton. Michael Calce niwe mu Hacker umwe rukumbi wateje igihombo gikomeye kuva isi yaremwa kibarirwa muri Miliyaridi 1.7$.

Image result for picture of michael calce aka mafiaboy

Michael Calce

Mafiaboy muri 2001 yigambye iby’iki gitero yagabye ku bigo byinshi harimo byinshi byari ku isonga kurusha ibindi muri icyo gihe aho twavuga nka Yahoo yari ishakiro (search engine) rikomeye kurusha ayandi ku isi tukaba twayigereranya nka Google y'ubungubu n'ibindi twavuze haruguru. Mu magambo ye yavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwiyereka abandi ba hackers ko ariwe ushoboye kubarusha yagize ati”Abaraperi cyangwa ababyinnyi mu kwemezanya kwabo bakora amarushanwa bahanahana (battle) naho kuba hackers nta kindi nari gukora usibye kwereka isi ibishoboka byose nicyo cyanteye guhagarika ibigo bikomeye kugira ngo isi yose ibimenye” 

Nkuko tubikesha hackerscrackersandthieves.com ibyo ifi yigira mu mazi ntabwo aribyo yigira mu mavuta, kuko nyuma mu rubanza baramushinshije yiregura avuga ko atarabigambiriye ahubwo ko yari ari kugerageza amasomo yigaga. Mafiaboy yahanishijwe igihano cy'amezi 8 ategera murandasi (internet) nyuma aza kujyanwa mu kigo ngororamuco cy'urubyiruko. Ibi byose byakozwe atari uko icyaha yakoze cyari cyoroshye ahubwo ni uko yagikoze akiri umunyeshuri w'amashuri yisumbuye bivuze ko yari umwana dore ko nkuko twabivuze yari afite imyaka 15. 

Uyu mugabo muri 2001 mbere gato yo kujyanwa mu nkiko yari yatangaje ko byose yabikoze atazi ingaruka bizagira ahubwo ko we yari agamije kwishimisha bishimangirwa nuko yabikoze atagamije indi nyungu kuko nubwo yahagaritse ibi bigo by'ubucuruzi byose nta na kimwe yigeze yiba amafaranga yacyo, we icyo yakoze ni ukubiteza igihombo abinyujije mu guhagarika systems zabyo akazibuza gukora neza.

Image result for picture of michael calce aka mafiaboy

Michael Calce

Magingo aya Michael ni umu hacker usa n;ufite ipeti kuko asigaye azwi nka “White hat hacker” biturutse ko yiyambazwa n'ibigo binyuranye bimusaba inama z'uko byarinda amakuru yabyo ndetse n'icyo yabafasha kugira ngo bizere umutekano w'amabanga yabyo ndetse n'ugusugira mu mikorera izira guhagarara akongera akabifasha mu gukumira abashaka kubyinjirira. Mafiaboy ni we muntu waciye agahigo ko guhigwa n'ibigo byinshi by'ubutasi bikomye afite imyaka micye aha twavuga nka FEDERAL BURAU INVESTSGATION(FBI) ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Royal Canadian Mounted Police yo muri Canada. 

Michael Calce (Mafiaboy) ubwo yari ari mu rubanza umwunganizi we mu mategeko yavugaga ko umwana yakoze icyaha atabizi ndetse ko yabikoze arimo kwiga binyuze mu kugerageza ubwirinzi bwa mudasobwa (firewall), ngo nibwo yinjiye muri ibi bigo ubwo yarebaga ko ikora neza. Nyuma y'ibi byose abaturage batakarije icyizere ubucuruzi bwakorerwaga kuri internet, umu agent wa CIA yahise atangaza ko bagomba gukoresha Mafiaboy mu kurinda amakuru ndetse n'ubucuruzi nk'umwe mu bantu bagaragaje ubudahangarwa mu ikoranabuhanga rya mudasobwa. Mafiaboy ntiyemeranya n'abavuga ko hacker ari umuntu wiba akoresheje ikoranabuhanga ahubwo we yemeza ko hacker ari umuntu wifashisha ikoranabuhanga mu guhindura ikintu uko cyari gisanzwe kimeze.

Image result for facebook images of michael calce aka mafiaboy

Inama za Michael Calce ku bakoresha mudasobwa kuri murandasi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

1. Gukoresha umubare wibanga ugizwe n'inyuguti cyangwa imibare myinshi (umubare w'ibanga muremure)

2. Gukoresha ubwirinzi buhambaye butari ubukoranye na mudasobwa ahubwo ubwo ugura nyuma (firewall) bizwi nka ant-virus, kuri we yemeza ko gukoresha mudasobwa idafite ubu bwirinzi ari nko gusiga inzu yawe irangaye ukigendera.

3. Kudakoresha ubwoko bwa murandasi wiboneye iyo ariyo yose (open wi-fi).

4. Ntukemeze ikintu cyose ubonye jya ushyiramo ubushishozi kuko nayo ni inzira yo kwinjirirwa

Michael Calce ubwo yaganiraga na CNN bakamubaza ku byo atekereza ku makuru bashyira ku rubuga rwa Facebook, yatangaje ko nawe akoresha Facebook gusa ngo ashyiraho amakuru macye kuko azi ingaruka zo gushyiraho menshi. Yagize ati”Usanga umuntu ahinduranya amafoto amuranga (profile pictures) buri kanya ntabwo ibi ari byiza na gato cyangwa ashyiraho amafoto yerekana ibyo ari gukora”. Calce uhamya ko atari byiza na gato gushyira amakuru yawe yose ahagaragara avuga ko ibi ari bimwe mu byifashishwa binjirira cyangwa hamenyekana byinshi kuri wowe.

Uko iterambere ry’ikoranabuhanga rizamuka ni nako abajura biba barikoresheje biga amayeri aruta ay'abarikora bakoresha. Niyo mpamvu abantu bagomba kurinda cyane cyane imibare y'ibanga bakoresha mu bikorwa bwabo bya buri munsi bakora bakoresheje ikoranabuhanga rikoresha murandasi. Ubu benshi basigaye bagura ibintu bikabasanga aho bari bakoresheje murandasi babigura ni cyo gituma bagomba gushyira ubushishozi mu byo babona kuri murandasi byose. Muri Banki z'uyu munsi ntibigisaba kugira agatabo kugira ngo ubike cyangwa ubikuze amafaranga, byose bikorwa hakoreshejwe ikarita ya ATM (AUTOMATED TELLER MACHINE) idufasha gukora byose twifuza ku mafaranga yose abitse kuri banki runaka. Mube maso mutekereze cyane ku byo mubona kuri murandasi mu rwego rwo kwirinda abatekamutwe bakoresha murandasi mu gucucura abantu utwabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND