RFL
Kigali

AFCON 2019: Abarundi batangiye batsindwa, Uganda yihererana DR Congo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2019 4:53
0


Ikipe y’igihugu y’u Burundi yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 itsindwa na Nigeria igitego 1-0 mu mukino ufungura indi yo mu itsinda rya kabiri (B).



Nigeria yatsinze u Burundi igitego 1-0 cyatsinzwe na Odion Igalo ku munota wa 77’ mu mukino waberaga kuri Alexandria City Stadium ugasifurwa na Bernard Camille uvuka mu birwa bya Seychelles.

Uganda yatsinze DR Congo ibitego 2-0 bya Emmanuel Anlrld Okwi na Kadou Patrick.


Igitego cya Odion Igalo ku munota wa 77' cyatangije nabi Abarundi

Wari umukino u Burundi bwari bwakaniye ariko amateka yanga kuba ahubwo Nigeria nk’ikipe isanzwe imenyereye iri rushanwa yaje gutegereza iminota 77’ kugira ngo Nshimirimana David akore ikosa bityo bihe inzira Odion Igalo.

Nigeria ifite ibikombe bitatu by’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32 mu gihe Abarundi ari ku nshuro ya mbere bari muri iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye muri 2004.


Uganda yatsinze DR Congo ibitego 2-0

Abakinnyi babanje bagiye basimburwa kuko ku ruhande rw’u Burundi bafashe icyemezo bakuramo Francis Moustapha bashyiramo Elvis Kamusoba ku munota wa 59’.

Nahimana Shassir yasimbuwe na Nduwarugira Christophe ku munota wa 76’ mbere y’uko Saido Berahino asimburwa na Mohammed Amissi.

Ku ruhande rwa Nigeria, Super Eagles baje gukuramo Adullah Shehu bashyiramo Chidozie Awaziem ku munota wa 42’, John Obi Mikel asimburwa na Ahmed Moussa (58’) mu gihe Paul Onuachu yasimbuwe na Odion Igalo (73’) byasabye iminota itatu gusa ngo abone igitego.

Nigeria bishimira intsinzi bakuye ku Burundi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Burundi XI: Nahimana Jonathan (GK,1), Gael Duhayinnavyi 8, Frederick Nsabiyumva 19, David Shukuru Nshimirimana 16, Gael Bigirimana 5, Omar Moussa 15, Francis Moustapha 20, Nahimana Shassir 10, Amissi Cedric 17, Saido Berahino 18 na Fiston Abdul Razak 7.

Nigeria XI:Daniel Akpeyi (GK,16), Abdullah Shehu 12, Wiliam Troost-Ekong 5, Kenneth Omeruo 22, Ola Aina 2, Wilfred Ndidi 4, Oghenekaro Etebo 8, Samuel Chukwueze 13, John Obi Mikel10, Alex Iwobi 18 na Paul Onuachu 14.

Undi mukino wabaye mu itsinda rya kabiri irimo u Burundi, ikipe ya Madagascar yanganyije na Guinea ibitego 2-2.

Ibitego bya Guinea byatsinzwe na Sory Kaba ku munota wa 34’ na Francois Kamano kuri penaliti yateye ku munota wa 66’.

Madagascar yatsindiwe na Carolus Andriamahitsinoro ku munota wa 55’ mu gihe igitego cyabo cya mbere cyatsinzwe na Anicet Abel ku munota wa 49’.

Umukino wabanjirije iyakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Uganda yatsinze DR Congo ibitego 2-0 mu mukino w’itsinda rya mbere (A) ririmo na Misiri yatsinze Zimbabwe (1-0) mu mukino ufungura kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2019.

Ibitego bya Uganda byatsinzwe na Emmanuel Arnold Okwi (48’) na Kadou Patrick (14’).




Patrick Kadou wa Uganda ubwo yari amaze kureba mu izamu


Uganda yatangiye neza itsinda DR Congo

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki 21 Kamena 2019

A: Misiri 1-0 Zimbabwe

Kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019

A:DR Congo 0-2 Uganda

B:Nigeria 1-0 Burundi

B: Guinea 2-2 Madagascar

Ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019

C: Morocco vs Namibia (16h30’)

C:Senegal vs Tanzania (19h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND