Ku munsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso, benshi mu bayatanze bemeza neza ko ari igikorwa cy’ubugiraneza kuko uba ugaruye ubuzima bwa benshi utazi bityo ko buri wese akwiye kubigira ibye
Gutanga amaraso
nicyo gikorwa cy’ibanze cyabimburiye umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso aho
buri wese wabyifuzaga yabanzaga guca mu cyumba batangiramo amaraso akabona
gukomereza mu cyumba cyateguriwe umunsi mukuru, aha rero ni naho bamwe mu
bayobozi b’igihugu batandukanye barimo n’umugaba mukuru w’ingabo General
Patrick NYAMVUMBA batangiye amaraso
Umwe mu bahawe amaraso mu myaka ibiri ishize madam, Christine ASHIMWE avuga ko ashimira byimazeyo buri muntu wese utanga amaraso kuko nubwo atazi uwamuhaye amaraso igihe yari arembye ariko amushimira bikomeye kuko yarokoye ubuzima bwe, ibyo rero byahise bimuha imbaraga zo gutanga amaraso buri uko abyibutse kuko nawe yifuza gutanga ubuzima nkuko yabuhawe
TANGA IGITECYEREZO