Kigali

Amerika: Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yabwiye 'YEGO' umukunzi we wateye ivi, bombi basazwe n'ibinezaneza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2019 7:50
1


Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Yoshuwa Masasu uyobora Evangelical Restoration church ku isi, yabwiye 'YEGO' umukunzi we wateye ivi akamusaba kuzamubera umugore.



Musafiri Thacien umukunzi wa Deborah Masasu yahagurutse mu Rwanda ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Deborah Masasu amaze iminsi aba,  nuko atera ivi asaba uyu mukobwa kuzamubera umugore. Deborah Masasu wari wambaye ikanzu ndende igera ku birenge y'ibara ry'umutuku hasi n'ibara ry'umukara hejuru , ntiyazuyaje ahubwo yahise abwira 'YEGO' umukunzi we.  Musafiri Thacien yahise yambika impeta uyu mukunzi we nuko barahoberana buri umwe areba undi akana ko mu jisho.


Musafiri Thacien yambika umukunzi we impeta 

REBA HANO UBWO MUSAFIRI THACIEN YATERAGA IVI

Deborah Masasu yakoze agashya kubera ibinezaneza byinshi yari afite dore ko yabanje guha umukunzi we akaboko k'iburyo ngo amwambike impeta, nyuma agahita yiyumvisha ko bitabaho akabona kumuha akaboko k'ibumoso. Iyi 'Couple' ya Thacien&Deborah yakoze agashya kuko ibyo gutera ivi bitari bimenyerewe cyane mu bakristo ba Restoration church. Musafiri Thacien ateye ivi nyuma y'iminsi cye ubukwe bwe na Deborah butangarijwe abakristo ba ERC Masoro dore ko bwatangajwe tariki 19/05/2019 icyo gihe umusore akaba ari we gusa werekanywe kuko umukobwa yari ari muri Amerika ari ho n'ubu ari kubarizwa. Amakuru agera ku InyaRwanda.com avuga ko aba bombi bazarushinga muri Nzeli 2019. 


Ibinezaneza kuri Musafiri Thacien na Deborah Masasu,..batindiwe n'itariki y'ubukwe

Deborah Uwamahoro Masasu umukobwa wa Apotre Masasu, ni umuvugabutumwa ukiri muto ndetse ni nawe watangije Shining Stars, itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo muri Evangelical Restoration church ruhimbaza Imana rukoresheje ingingo zarwo mu mbyino zitandukanye yaba mu mbyino Gakondo no mu mbyino z’amahanga. Uyu mukobwa yakunze kugaragaza kenshi ko akunda Yesu Kristo. Asanzwe akora ubushabitsi (Business) mu cyitwa Deborah Masasu Collection (African Collection). Kuri ubu ari kuba muri Amerika aho yamaze no kubona akazi nyuma yo kuharangiriza kaminuza.

REBA HANO UBWO MUSAFIRI THACIEN YATERAGA IVI AGASABA DEBORAH MASASU KUZAMUBERA UMUGORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chantal5 years ago
    Uyumusore kwassa na sebukwe ra????



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND