RFL
Kigali

“Nzatunga indege n’amadege” Apotre Masasu yiyongereye ku rutonde rw'abapasiteri bo mu Rwanda bafite inzozi zo kugura indege

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2019 14:28
3


Abapasiteri bagera kuri batandatu ba hano mu Rwanda bamaze gutangaza ko bafite inzozi zo kugura indege. Apotre Masasu uyobora itorero Evangelical Restoration church yahamirije abakristo be ko azatunga indege zirenze imwe.



Abapasiteri bo mu Rwanda batangaje mu myaka ishize ko bafite ubuhanuzi n’inzozi zo kugura indege ni; Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holy church ndetse akaba ari na we mupasiteri wa mbere hano mu Rwanda watangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite. Ibi yabitangaje tariki 26 Ukwakira 2014 mu giterane cy’itorero Successful Christian Church, yongera kubishimangira tariki 21-24/11/2013 mu yari yatumiwemo na Dormition Church International. Yavuze ko ari indege izajya imufasha mu ivugabutumwa. Bishop Rugamba yanatangaje ko afite isezerano ryo kuzaba umupasiteri ukize kurusha abandi bapasiteri bose bo mu Rwanda. Magingo aya ari mu bapasiteri bafite insengero nziza cyane muri Kigali zijyanye n'igihe dore ko ururi mu Gakinjiro ka Gisozi rwuzuye rutwaye asaga Miliyari n'igice y'amanyarwanda.


Bishop Rugamba Albert umuyobozi wa Bethesda Holy church

Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel church na we ni umwe mu bapasiteri bashaka kugura indege. Tariki 22 Ukwakira 2017 Bishop Rugagi Innocent yatangarije abakristo be ko agiye kugura indege ye bwite azajya akoresha mu ivugabutumwa. Bishop Rugagi yanatangaje ko yamaze kubaza ibiciro by’indege ashaka kugura. Iyi ndege ngo azayigura nyuma yo kugura indi modoka ihenze yiyongera kuri Ronge Rover yagendamo muri icyo gihe.


Bishop Rugagi nyiri Tv7 avuga ko afite isezerano ryo kugura indege

Pastor Joseph Karasanyi umuyobozi mukuru w’itorero Deliverance Church akaba na nyiri Sana Radio, mu mwaka wa 2014 byatangajwe ko yaguze indege ye bwite (Private jet) muri Amerika. Icyo gihe Pastor Karasanyi n’umugore we basaga n’abasohoka muri iyi ndege ariko itari mu kibuga cy’indege ahubwo iri muri ‘Hangar’ ibizu byagenewe guparikamo indege akenshi bwite (private jets). Pastor Karasanyi nta makuru yigeze atangaza kuri iyi nkuru, gusa bamwe mu bakristo be bahamije ko iyo ndege ari iye. Hari andi makuru ariko avuga ko iyi ndege ari uy'umuryango mpuzamahanga Pastor Karasanyi ahagarariye muri Afrika, akaba yarayihawe kugira ngo ijye imufasha mu ngendo akorera mu bihugu bitandukanye.

Prophet Sultan avuga ko afite ubuhanuzi bwo gutunga indege


Umuhanuzi Sultan Eric watangije itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite ndetse akazashinga na Televiziyo. Nubwo bigaragara nk'ibintu bikomeye Prophet Sultan avuga ko yizeye ko azabigeraho. Prophet Sulatn Eric ni umugabo wamamaye cyane mu minsi ishize nyuma ya gahunda nshya yatangije ku itorero rye yo guhanurira abantu yabanje kubaka ituro ry’ibihumbi 20 ku bashyitsi n’ibihumbi 10 ku basangwa, ibintu bitakiriwe neza na benshi mu bakristo dore ko hari abavuze ko ari mu buyobe abandi bakamushinja kurya ruswa no kunyunyuza abakristo.

Muri 2017 ni bwo Prophet Claude Ndahimana ukuriye Itorero Soul Healing Revival Church rikorera Kacyiru yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite izajya imufasha mu bikorwa by'ivugabutumwa. Uyu mukozi w'Imana ntabwo yigeze atangaza umwaka azagurira iyi ndege, gusa yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atari cyera. Yakomeje avuga ko kugura indege ari rimwe mu masezerano yahawe n'Imana.


Prophet Claude yemeza adashidikanya ko azagura indege ye bwite

Apotre Masasu yiyongereye ku bapasiteri bashaka kugura indege

Tariki ya 26 Gicurasi 2019 ni bwo Apotre Masasu Ndagijimana Yoshuwa umuyobozi mukuru wa Restoration church ku isi yatangaje ko afite gahunda yo gutunga indege. Yavuze ko se atigeze atunga imodoka, gusa ngo we azatunga indege n’amadege. Apotre Masasu yatangaje ibi mu materaniro y’abashakanye yari afite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Gukuraho karande’ mu miryango. Apotre Masasy ati “Iwacu papa ntiyatunze imodoka, nzatunga indege n’amadege kuko ubukene bwo gutunga imodoka naraburangije.”


Apotre Masasu Yoshuwa yahishuye ko azagura indege zirenze imwe

Mu nyigisho ye Apotre Masasu yahishuye uburyo umuryango avukamo wanyuze mu bibazo by’inzitane kubera karande zari zibaboshye. Icyakora nyuma yo kumenya ubusobanuro bwa ‘Deliverance’ngo izo karande ntabwo zigeze zimukurikirana. Yavuze ko abana be n’abuzukuruza be nta n’umwe uzarwara igifu. Ati ”Masasu iwacu aho mvuka bose, ari abakuru n’abato barwaye igifu, ariko njye ntacyo narwaye, ntacyo nzarwara, nta n’umwana wanjye yewe nta n’umwuzukuruza uzakirwara. Iki kintu naragitunganyije.” 

Izi karande zo mu muryango akomokamo, yavuze ko ari zo zatumye ubutunzi buba kure yabo. Aha ni ho yatangarije ko ibyo iwabo batagezeho, azabigeraho kuko yibohoye na karande. Nubwo Apotre Masasu avuga ko afite inzozi zo gukira cyane akagura indege nyinshi, aherutse gutangaz ako 'ibyishimo bye atari amafaranga'. Yaragize ati "Ibyishimo byanjye si amafaranga rwose, n'igisambo cyayagira....ibyishimo byanjye ni ukumenya ko mufitanye ubusabane n'Imana wahamagara ikakumva ikagutabara, mugasabana,.."


Apotre Masasu hamwe n'umugore we Pastor Lydia Masasu


Apotre Masasu avuga ko nta mwana we n'umwe uzarwara igifu


Apotre Masasu hamwe n'imodoka ihenze yahawe n'abakristo be

REBA HANO APOTRE MASASU AVUGA KO IBYISHIMO BYE ATARI AMAFARANGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp4 years ago
    wagirango mu ijuru hari yo airport mushaka kuzaziparikamo, murahaze sha. nashaka agure icyoga juru
  • 3F4 years ago
    Ariko,ibi bintu aba bagabo badukanye byo n'ibiki.....?niba muri abashumba muri abakozi b'Imana ,nigute muhora mwiratana ubutunzi ,mukirata ,ibyo mutunze nibyo mwifuza,gutunga,muzi neza ko biva mu maturo muhabwa n'abakristu ,basengera mu matorero yanyu atandukanye,.....mwarangiza mu kirengagiza ko aho mu matorero yanyu harimo abatindi nyakujya badafite shinge narugero,badafite icyo barya,icyobambara,aho kuba imvura igwa ikanyagira...niba uwo mufatirahi ikitegererezo ari Yesu,mwakwize kwicisha bugufi,mukamenya ibyo muzajya mutangaza,ayo maranga mutima yanyu,mukajya muyagumana muri mwe ,kuko nibyiza ko mwatangaza iyo mishinga yanyu mwabanje kunonosora neza niba mu ba kristu cg abayoboke banyu byibuze hari icyo mubafasha,kigaragara usibye kwirwa mwubaka insengero zigezweho zigaragaza,ubwiza inyuma nyamara,mwakabaye mwubaka insengero zo mu mitima y'abayoboke banyu,mu kagira nicyo mufasha umuryango nyarwanda,muburyo bwose bushoboka.Imana izababaza byinshi,umushumba mwiza nuwita kuntama aragiye,akamenya ,kuzirinda,no kumenya ko zose zimeze neza naho mwe muri kugendana n'umuvuduko w'isi ,musiganwa mukwigwizaho imitungo kandi amaherezo ,ibyo muharanira byose,muzasanga basogokuruza,abanyu,mubisige hano ku isi.Ntawe nshiriye urubanza ufite umutiman nama ajye amenya kuvuga ,no gukora ibikwiye.
  • Imboni4 years ago
    Njyewe Umu pasitoro abuze ibi mpari sinakongera gutuura kuko iyo ndege iba izava mu mitsi yacu. Reba Rugage yashinze TV7 akuye mu ntama ze kdi inyungu niwe uyibika .ejo bundi azabasaba gutuura menshi agure indege ubundi abigambeho ngo imana yaramuhaye.ariko yaramuhaye kuko yamuhaye intama z'impumyi. abantu bakunda umuntu ubahanurira ubukire cg kubona abagabo cg gukira indwara iyo utabikoze ntuba ufite amavuta.





Inyarwanda BACKGROUND