Mu itorero ADEPR harimo umwuka mubi aho abakristo bamwe bari gushinja Biro Nyobozi ya ADEPR imikorere mibi bityo bakaba basaba ko iyi Biro Nyobozi yeguzwa. Inyarwanda.com twaganiriye na Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR.
Bamwe mu bakristo ba ADEPR banditse ibaruwa basaba ko Biro
Nyobozi ya ADEPR yeguzwa. Ni ibaruwa banditse ku wa 28 Gicurasi 2019,
bayandikira Perezida w’Inama y’Ubuyobozi (CA) ya ADEPR, kopi yayo bayiha zimwe mu nzego nkuru za Leta y’u Rwanda zirimo; Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere
(RGB) ndetse n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Ibikubiye muri
iyi baruwa batangaje kandi ko bimenyeshejwe inzego zinyuranye za ADEPR kuva ku
rwego rw’igihugu kugeza ku mushumba wa Paruwasi. Iyi baruwa bayihaye umutwe
ugira uti “Gusaba ko Biro y’ADEPR yeguzwa.”
Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi Mukuru wa ADEPR
Muri iyi baruwa, aba bakristo ba ADEPR bagaragaje ko ‘bageze
aharindimuka’ bitewe n’ibibazo biri mu itorero ryabo byakuruwe na Biro Nyobozi
bashinja imikorere mibi n’ubushobozi bucye bwo kuyobora, bigatuma ADEPR isubira
inyuma mu iterambere. Bagaragaje kandi ingingo 8 bashingiraho basaba ko Rev
Karuranga na komite ye yose beguzwa. Basabye ko ubusabe bwabo bwakubahirizwa
bikiri mu maguru mashya ndetse basaba RIB, RGB n’izindi nzego bahaye kopi
kubigira ibyabo, iyi komite ikeguzwa. Biro Nyobozi isabirwa kwegura igizwe na; Rev Karuranga Ephrem (Umuvugizi mukuru), Rev Karangwa John (Umuvugizi Wungirije), Pastor Gatemberezi Muzungu Paul (Umunyamabanga Mukuru), Umuhoza Aulerie (Ushinzwe Ubutegetsi n'Imari) na Pastor Ntaganda Jean Paul (Umujyanama mu by'Imari n'Ubukungu).
Aba bakristo bari gusaba ko Biro Nyobozi ya ADEPR yeguzwa, mu ibaruwa yabo batangiye bagira bati: “Tubanje kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo, mugire amahoro. Nubwo bidasanzwe ko abagize biro nyobozi y’itorero ryacu beguzwa n’ab’abashyizeho muri iyo myanya (turavuga biro nyobozi yabashyizeho), ariko ntabwo ari uko bidateganijwe mu mategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR akaba ariyo mpamvu tubandikiye tugira ngo kuri iyi nshuro hakorwe ibiteganywa n’amategeko cyane ko ari mwe mufite ubwo bubasha kandi mukaba muri ijwi ryacu aba Kristo ba ADEPR mu Rwanda.”
Muri iyi baruwa bakomeje
bagira bati “Twebwe abakristo b’itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda (ADEPR)
bashyize umukono kuri iyi nyandiko, tumaze kubona ko kuva Biro Nyobozi iboyowe
na Rev Karuranga Ephrem yajyaho kugeza ubu itorero ryacu ryakomeje kugaragaramo
imiyoborere mibi n’ubushobozi bucye bwo kuyobora bigatera gusubira inyuma mu
iterambere ry’itorero ryacu, tubandikiye tubasaba ko mushingiye ku bubasha
muhabwa n’amategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR, mwakweguza abagize iyo biro
nyobozi ku mpamvu tugiye kubagaragariza zikurikira:”
Ingingo 8 aba
bakristo ba ADEPR bashingiyeho basaba ko Biro Nyobozi yeguzwa
1.Kunanirwa gukemura
ibibazo bya ADEPR Uganda
Ingingo ya mbere bahereyeho ni ivuga ko Rev Karuranga na
komite ye yose bananiwe gukemura ibibazo biri muri ADEPR Ururembo rwa Uganda.
Bagize bati: “Abagize Biro Nyobozi bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero
rya ADEPR Ururembo rwa Uganda kugeza ubwo ricitsemo ibice ubu rikaba risigaye
ryigenga nyamara ryarashowemo umutungo utagira ingano w’imisanzu twatanze
rishingwa ndetse tukaba twari twishimiye kwaguka kw’itorero ryacu none ubu
ntitukirifite kubera kunanirwa gukemura ibibazo rifite (…)”
2.Umwe mu bayobozi
bakuru ba ADEPR yashatse kwiyandikishaho itorero rya ADEPR Uganda
Hano bavuze ko Rev Karangwa John umuvugizi wungirije wa
ADEPR, yashatse kwiyandikishaho ADEPR-Uganda, ibi bakaba basanga ari nayo
ntandaro yo gucikamo ibice kw’itorero rya ADEPR Uganda. Bagize bati “Umwe mu
bagize Biro Nyobozi y’itorero ryacu rya ADEPR ari we Muvugizi Wungirije
yashatse kwiyandikishaho iryo torero rya Uganda yiyita Businessman asaba ko
rimwandikwaho nka company hamwe n’abo bari bafatanyije kurishakira ibyangombwa
bisabwa kugira ngo ryemerwe nk’itorero rya ADEPR ishami rya Uganda, tukaba
tubona ishobora kuba ari nayo ntandaro yo gucikamo ibice no kwigenga kuko
ababikoze basa naho batanguranwaga nawe atararibatwara”
3.Kunanirwa gukemura
ibibazo biri muri ADEPR ishami ry’i Burayi; barashinja ADEPR guha inshingano
abarwanya u Rwanda
Indi mpamvu bagaragaje ni uko Rev Karuranga n’abo
bafatanyije kuyobora ADEPR bananiwe gukemura ibibazo bya ADEPR ishami ry’i
Burayi cyane cyane abo mu Bufaransa no mu Bubiligi. Bagize bati “Abagize Biro
Nyobozi ya ADEPR bananiwe gukemura ibibazo biri mu itorero ryacu ururembo rwa
Europe ku buryo abo mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi batumvikana kugeza n’aho
bigaragara ko nabo bagiye kwigenga nyamara biturutse ku kunanirwa gukemura
ibibazo bafite ndetse no gusengera abantu bazi neza ko barwanya igihugu cyacu
barimo Mboneko Cornelle ubu akaba ari we uri ku isonga muri ibyo bibazo biri mu
itorero rya ADEPR ishami rya Europe. (…)”
4.Ishuri rya Bibiliya
rya FATEK ntirikigisha kubera amakosa ya Biro Nyobozi
Kuri iyi ngingo bagize bati “Abagize Biro Nyobozi bananiwe
gukemura ibibazo biri mu itorero ryacu hano mu Rwanda bituma bahagarika ishuri
rya Bibiliya rya FATEK ku munota wa nyuma bagiye gutanga Diplomes za mbere
z’iryo shuri, kugeza ubu rikaba ritigisha kubera uburangare bwa Biro ya ADEPR
(Ibi nabyo ibihamya murabifite ku buryo atari ngombwa kongera kubigaragaza)”
5.Imicungire mibi
y’umutungo wa Dove Hotel
Dove Hotel ni hoteli yubatswe ku ngoma ya Bishop Sibomana
Jean na Bishop Tom Rwagasana bahoze bayobora ADEPR bakaza kweguzwa nyuma yo
gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR. Ni
hoteli yubatswe n’asaga miliyari eshanu z’amanyarwanda. Umuyobozi w’iyi hoteli
aherutse gufatirwa mu cyuho arimo yakira ruswa y’ibihumbi 500 y’amanyarwanda.
Kuri iyi ngingo aba bakristo bagize bati “Abagize Biro Nyobozi bagaragarijwe
imicungire mibi y’umutungo muri Dove Hotel ariko ntibagira icyo babikoraho
kugeza ubwo umuyobozi wayo (Manager) afatiwe mu cyuho ahabwa ruswa ubu akaba
afunzwe kandi yari yaratangiwe raporo kuva kera ko ari umujura ariko
bikirengagizwa kuko bivugwa ko hari bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero
bamushyigikiye. (…)”
6.Kwiha imishahara yo
ku rwego rw’ikirenga
Biro Nyobozi ya ADEPR irashinjwa kandi kwiha imishahara yo
ku rwego rwo hejuru. Icyakora ntibagaragaje ingano y’iyo mishahara, gusa
barashinja Biro Nyobozi kuba itajya igaragaza imikoreshereze y’umutungo
w’itorero. Bagize bati “Kuba abagize Biro Nyobozi batagaragaza imikoreshereze
y’umutungo w’itorero, ibikorwa byose bigakorwa mu bwiru, nyamara bafite
inshingano zo kubigaragaza, bivuze ko umutungo udacunzwe neza kubera ko nta
raporo y’abagenzuzi bigenga zikorwa, ubu hakaba hari ikibazo cy’amafaranga
yinjira y’icyumweru cya 5 cy’ukwezi atagaragarizwa abayatanze uko akora, kwiha
imishahara yo ku rwego rw’ikirenga. Aha turifuza ko habaho kubazwa inshingano
(Accountability) nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu ahora abivuga bityo tukimakaza
umuco wo gukorera mu mucyo.”
7.Kuba Umuvugizi Mukuru
n’Umuvugizi Wungirije bayobora Itorero badafite impamyabumenyi zisabwa na Leta
Hano bagaragaje ko Umuvugizi Wungirije Rev Karangwa John
akoresha ‘Diplome’ y’impimbano naho Umuvugizi Mukuru ari we Rev Karuranga akaba
akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Bagize bati “Kuba Umuvugizi n’Umuvugizi
Wungirije bayobora Itorero badafite impamyabumenyi zisabwa nk’uko amategeko
agenga imiryango nyarwanda itari iya Leta abivuga kuko bihora bivugwa ko
Umuvugizi Wungirije akoresha Diplome y’impimbano naho Umuvugizi wa mbere akaba
akoresha Diplome itemewe mu Rwanda. Ni igisebo ku itorero ryacu ku buryo
bitakomeza kwihanganirwa no kureberwa.”
8.Icyenewabo
n’itoreshwa mu kazi
Ingingo ya nyuma basorejeho mu byo bashinja Biro Nyobozi ya
ADEPR, iravuga ko muri ADEPR harimo icyenewabo n’itoneshwa mu kazi. Bagize bati
“Icyenewabo n’itoneshwa mu kazi dusanga bidakwiye kuranga abayobozi b’itorero
kuko akazi gakwiriye gushingirwa ku bushobozi.”
Basoje bavuga ko atari ibi gusa banenga Biro Nyobozi ya ADEPR ahubwo ko hari n’ibindi batiriwe barondora na cyane ko ibyinshi bizwi cyane n’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR. Bunzemo bati “Twongeye kubasaba ko mushingiye ku bubasha mubahwa n’amategeko agenga itorero ryacu rya ADEPR mu Rwanda ko mwakweguza vuba iyi Biro iriho mu maguru mashya kugira ngo haramirwe n’ibindi bisigaye kuko nimukomeza kureberera muzabibazwa namwe.
(…) Biro iyobowe na Karuranga na Karangwa yagaragaje ubushobozi bucye mu kuyobora Itorero rya ADEPR, tukaba tugeze aharindimuka. Turasaba ko icyifuzo cyacu cyakubahirizwa kugira ngo abayoboke ba ADEPR ari bo banyarwanda bagire umutekano n’uburenganzira mu itorero twese twibonamo kandi ritekanye. Turasaba inzego zose dukaye kopi y’iyi nyandiko kubigira ibyabo kuko dufite ibibazo bikomeye mu itorero (…).
Basoje bishinganisha bati "Turasaba ko tutazira kugaragaza ukuri kw'ibibazo biri mu itorero ryacu kuko benshi babona ibi bibazo tuvuze ariko bagatinya kubivuga ku mugaragaro ngo hato batamburwa inshingano bafite mu itorero cyane ko aricyo kimenyerewe muri iri torero ryacu kuko uvuze ibitagenda wese abizira." Ku mugereka w'iyi nyandiko, bashyizeho imyirondoro yabo, iminoko n'andi mabaruwa menshi.
Rev Karangwa John Umuvugizi Wungirije wa ADEPR
ADEPR IVUGA IKI KURI
IBI BYOSE ISHINJWA N’ABA BAKRISTO BARI GUSABA KO BIRO NYOBOZI YEGUZWA?
Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR yatangaje ko
ibishinjwa Biro Nyobozi ari ibinyoma biri gutangazwa n’abantu ku giti cyabo. Ku
gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2019, Rev Karuranga yaganiriye
n’abanyamakuru ababwira ko abari gusaba ko Biro Nyobozi yeguzwa ari abantu ku
giti cyabo bagamije guhembera umwuka mubi mu bakristo. Icyakora yashimiye
byimazeyo abakristo ba ADEPR kuko ngo batajya bayoboka umuntu. Ku bijyanye na
ADEPR Uganda yacitsemo ibice yavuze ko ikibazo cy’abakristo ba ADEPR muri
Uganda bavuga ko bafite umutekano mucye, ari ikibazo gisangiwe n’abanyarwanda
bose muri rusange baba muri Uganda, bityo ngo ntabwo ADEPR yari kubasha
gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Ku bijyanye no kuba akoresha Diplome itemewe mu Rwanda
nk’uko abishinjwa n’abanditse ibaruwa yeguza Biro Nyobozi, Rev Karuranga
yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ibi nabyo ari ibihuha. Yahamirije
abanyamakuru ko afite impamyabumenyi yemewe. Ati “Umukirisitu utinyuka kuvuga
ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu itangazamakuru
numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo makuru
yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.”
Biro Nyobozi ya ADEPR ikuriwe na Rev Karuranga (iburyo)
Abajijwe niba ataba yegujwe akaba ari kubica ku ruhande
cyangwa se akaba atarabimenya, yavuze ko atigeze yeguzwa na cyane ko akiri muri
Office ye ari naho twamusanze. Yunzemo ko n’ibaruwa ibasabira kwegura atari yayisoma na cyane ko ngo yakiriwe n'umuyobozi wa CA wegujwe. Abajijwe niba
ntacyo bateganya ku kuba barega mu nkiko abatangaje ibinyoma nkuko yari amaze
kubishimangira ko ibyo bashinjwa byose ari ibinyoma, yavuze ko ADEPR ifite
abanyamategeko, bityo ngo bagiye kubiganiraho barebe icyakorwa. Yanavuze ku byatangajwe
ko bamwe mu bayobozi ba ADEPR i Burayi barwanya Leta y’u Rwanda. Aganira n’itangazamakuru Rev Karuranga yagize
ati:
“Dufite abantu benshi biyitirira ko ari abo muri ADEPR ariko
mu by’ukuri atari bo. (…) Hari abantu ku giti cyabo bagenda bahembera umwuka utari
mwiza hagati y’abakirisitu. (…) Ku kibazo cya Uganda sinibaza uburyo
abakirisitu b’Abanyarwanda bavuga ko ari aba ADEPR nubwo ntazi abo aribo,
aramutse ari umukirisitu akaba ari n’Umunyarwanda icyo kibazo ntabwo yakivuga
kuko azi ibibazo bihari. Uganda ntitwinjirayo kubera Abanyarwanda
batoterezwayo, ntitwinjira, ntidusohokayo baribwira ko ibibazo biriyo
twabikemura dute? Iyo udaheruka mu murima ibyatsi biramera.
(…) Umukirisitu uvuga ngo mu Itorero ry’i Burayi harimo
abanzi b’igihugu, icyo kintu ntabwo kiri ku rwego rwacu kuko ntitubana na bo
buri munsi. Afite ibimenyetso by’ibyo avuga hari izindi nzira yanyura. (…) Umukirisitu
utinyuka kuvuga ngo abayobozi bacu bafite impapuro mpimbano akabijyana no mu
itangazamakuru numva atari byo. Turi Abanyarwanda kimwe n’abandi niba afite ayo
makuru yayashyikiriza inzego zishinzwe kubigenzura.” Byinshi Rev Karuranga
yatangaje turabibagezaho mu buryo bw’amashusho muri busange ku Inyarwanda Tv
kuri Youtube.
PEREZIDA WA W’INAMA Y’UBUTEGETSI YA ADEPR YAREGUJWE BYENYEGEZA UMWUKA MUBI MURI ADEPR
Kuva Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana basimburwa ku buyobozi bwa ADEPR, muri iri torero hari haciyemo amezi atari macye harimo umwuka mwiza, gusa kuri ubu harimo umwuka mubi aho hari abari gusaba ko Biro Nyobozi yeguzwa nk’uko twabigarutseho hejuru. Ibi bibaye nyuma y'aho Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR (Conseil d'Administration, CA), Kayigamba Callixte yegujwe n'abajyanama ba CA bakoranaga. Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko bamweguje manda ye itarangiye, aho ashinjwa imikorere mibi irimo kumena amabanga y'inama, kutemera kugirwa inama n’ibindi binyuranye.
RGB NA ADEPR NTIBAVUGA RUMWE KU KWEGUZWA KWA PEREZIDA WA CA
Perezida wa CA yegujwe tariki 17/05/2019 asimbuzwa Kwizera Simeon. Tariki 6 Mutarama 2017 ni bwo Callixte Kayigamba yatorewe kuyobora Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR (CA), aho yari asimbuye Mukaruzage Aurea weguye ku nshingano yari yarahawe ariko hakaba hari amakuru avuga ko 'yegujwe azira ko yari inshuti y'akadasohoka ya Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana, bigatuma ananizwa na ADEPR.' Icyakora icyo gihe ADEPR yatangaje ko kwegura kwa Mukaruzige ari amahitamo ye. Inyarwanda.com twageragaje kuvugana na Callixte Kayigamba ntibyadukundira kuko atigeze yitaba terefone ye igendanwa.
Callixte Kayigamba umuyobozi wa CA uherutse kweguzwa
RGB YABWIYE ADEPR KO
INZEGO Z’UBUYOBOZI ZIKOMEZA GUKORA NK’UKO BYARI BISANZWE
Ubusanzwe Inama y'Ubuyobozi ya ADEPR igizwe n'abantu 18 barimo abashumba 5 bakuriye Indembo za ADEPR, abayobozi batanu bo muri Biro Nyobozi ya ADEPR, impuguke zirindwi n'umupasitori umwe w'umusaza uri mu kiruhuko cy'izabukuru. Kuri ubu rero umuyobozi mushya wa CA uherutse gushyirwaho n'abajyanama ba CA ni Kwizera Simeon. Icyakora mu ibaruwa Inyarwanda.com dufitiye kopi yanditswe na RGB ku wa 24/05/2019, RGB yabwiye ADEPR ko 'imyanzuro yafashwe mu nama y'ubuyobozi idasanzwe yo ku wa 17/05/2019 nta shingiro ifite bityo inzego z'ubuyobozi ndetse n'abandi bazigize barakomeza gukora nk'uko byari bisanzwe'.
Ibi bisobanuye ko RGB yanze kwemera imyanzuro y'inama ya CA yeguza Perezida wa CA ya ADEPR. RGB yavuze ko abayobozi ba CA bakomeza kuguma mu myanya y'ubuyobozi bari basanzwemo. Gusa hari andi makuru avuga ko ADEPR iherutse kwandikira nanone RGB ikayisaba gusuzuma neza inyandiko bayandikiye mbere. Mu itangazo ryateweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo
wa RGB, Dr Usta Kayitesi, RGB yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro imyanzuro y'inama ya CA nyuma yo gusesengura
ibyo RGB yandikiwe na ADEPR, ibyo amategeko ateganya na nyuma yo kuganira n’abagize
Biro Nyobozi ya ADEPR ku wa 23/05/2019.
Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w'Agateganyo wa RGB
Mu ibaruwa RGB yandikiye ADEPR, Dr Usta Kayitesi Umuyobozi w’Agateganyo
wa RGB yagize ati “Hashingiwe ku ibaruwa No CA/ADEPR/RGB/001 yo ku wa 20
Gicurasi 2019 y’umuyobozi, n’umuyobozi wungirije b’inama y’ubuyobozi ya ADEPR
yandikiye RGB bayimenyesha ibibazo by’imiyoborere bigaragara muri ADEPR; ndetse
n’andi mabaruwa atandukanye yanditswe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi n’umunyamabanga
mukuru arebana cyane cyane n’imigendekere y’inama y’ubuyobozi idasanzwe
yeteranye kuwa 17/05/2019 by’umwihariko ikijyanye n’abayobozi b’inama y’ubutegetsi;
Hashingiwe nanone ku ibaruwa No 340/A/2.6 yo ku wa 23/04/2019 y’umuvugizi
mukuru wa ADEPR imenyesha RGB imyanzuro y’inama y’ubuyobozi yo ku wa 29/03/2019
ku birebana n’amategeko nshingiro ya ADEPR ubu tugikorera isesengura kugira ngo
ahuzwe n’amahame y’imiyoborere ndetse n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi
mategeko;
Tumaze gusesengura ibyavuzwe haruguru, ibyo amategeko
ateganya ndetse no kuganira n’abagize Biro Nyobozi ya ADEPR kuwa 23/05/2019,
twanzuye ko imyanzuro yafashwe mu nama y’ubuyobozi idasanzwe yo kuwa 17/05/2019
nta gaciro ifite bityo inzego z’ubuyobozi ndetse n’abayobozi bazigize
barakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe. Musabwe kubahiriza iki cyemezo
hirindwa icyateza umwuka mubi mu bagize umuryango wa ADEPR muri rusange. Mu
gihe dukomeza gusesengura ibindi bibazo byagaragajwe birebana n’imikoranire y’inzego
za ADEPR kandi no gushakira hamwe umuti urambye w’ibibazo by’imiyoborere muri
ADEPR, ndabibutsa kubahiriza inshingano zirebana n’amahame y’imiyoborere
ateganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko Nshinga cyane cyane irirebana no gushyira
imbere ubumwe bw’abanyarwanda n’iryo gushaka buri gihe umuti w’ibibazo binyuze
mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane buseseuye. Mugire amahoro."
BOMBORI BOMBORI IHORA
MURI ADEPR IZAVA MURI IRI TORERO BINYUZE MU ZIHE NZIRA?
ADEPR ni itorero rifite abakristo barenga miliyoni ebyiri mu
Rwanda, ibirishyira ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu madini n’amatorero afite abayoboke
benshi. Ni itorero rifite umutungo mwinshi, urwanirwa n’abatari bacye cyane
cyane abari mu nzego z’ubuyobozi z’iri torero ari nayo ntandaro y’umwuka mubi
uhora muri iri torero. Kuri ubu RGB ivuga ko iri kwiga uko haboneka umuti
urambye w’ibibazo bihora muri ADEPR. ADEPR ijemo bombori bombori nyuma y’iminsi
micye humvikanye amakuru avuga ko ADEPR Ururembo rwa Uganda yacitsemo ibice
bibiri. Ibi byabaye nyuma y’ishimutwa ry’umuyobozi mukuru wa ADEPR Uganda,
Ntakirutimana Théoneste, washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda ku wa 28
Werurwe 2019 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda nk’uko byatangajwe na
Virunga Post. Iburirwa irengero rya Rev Ntakirutimana ryakurikiwe n'irya Cyusa Jean Paul umukristo wa ADEPR Uganda waburiwe irengero tariki 22 Werurwe 2019.
Nyuma y’ibi ADEPR Uganda ivuga ko yamenyesheje ADEPR Rwanda ibijyanye n’umutekano mucye w’abakristo bayo muri Uganda bari gushimutwa ariko ADEPR Rwanda ngo irinumira ngo ntiyagira ikintu na kimwe ibikoraho. Komite Nyobozi ya ADEPR Ururembo rwa Uganda yandikiye Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Karuranga Ephrem imumenyesha ko basanze kwigenga ari byo bibabereye. Ibi ariko babikoze nyuma y’aho Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Uganda, Rev Ntakirutimana atari ahari dore ko yamaze iminsi 45 yarashimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda. Muri iyi baruwa yanditswe tariki ya 13 Gicurasi 2019, aba bapasiteri bavuga ko icyemezo cyo kwitandukanya na ADEPR bagifashe nyuma y’umwiherero w’abashumba b’uturere wabaye tariki ya 26 Mata 2019.
Mu myanzuro bafashe hemejwe ko ADEPR Uganda ihindurirwa
izina ikitwa PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ndetse bahita
banatora n’ubuyobozi bushya bukuriwe na Rev Singirankabo Jean De Dieu wungirijwe
na Rev Muhawe Théogene. Icyakora ADEPR mu Rwanda yo ntiyemera ko ADEPR Uganda
yigumuye ahubwo ivuga ko ari bamwe mu bayoboke bashatse kwigenga. “Ururembo
rurahari, bariya ni abashatse kugenda, ni abashatse kugenda naho itorero ryo
rirahari. Twe ntacyo twahita dukora ubu, kuko ntabwo turiyo kandi ururembo
rwacu rurahari. Iby’umutekano muke byo uwashatse kugenda ntabura ibyo avuga
ariko umutekano muke ni muri rusange ku Banyarwanda bose bari muri Uganda”. Aya
ni amagambo yatangajwe na Rev Karuranga uyobora ADEPR ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru
icyo avuga ku kibazo cya ADEPR Uganda yacitsemo ibice.
Rev Ntakirutimana
washimuswe na Uganda, yatangaje byinshi nyuma yo gufungurwa
Umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR muri Uganda,
Rev.Ntakirutimana Theoneste yatangaje ko yafunzwe ku kagambane k’abo
bayoboranaga agatunga agatoki Rev.Singirankabo wayoboraga Paruwase ya Mitiyana yo muri Uganda ku kuba inyuma y’ibi byose. Yavuze ko ubu yafunguwe ari iwe mu rugo no mu kazi
k’itorero nyuma yo gufungurwa n’inzego z’ubutasi za Uganda, nyuma yuko uyu
muyobozi yari yarashimuswe ku ya 28 Werurwe 2019, akajyanwa n’inzego
z’umutekano za Uganda (CMI) zikamufungira ahatazwi mu gihe cy’iminsi 45.
Aganira na Bwiza.com Rev Ntakirutimana yagize ati:
“ADEPR-PCIU ihagaze neza n’abakristo bameze neza nubwo nagize ibyago nkajyanwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) nkahamara iminsi 45, ndi muri gereza nari mpfutswe mu maso ntotezwa, icyo gihe nafunzwe habaye icyuho cyateye bamwe mu bashumba b’uturere gukoresha inama yo kwigumura bagashinga itorero ryabo bava mu ryacu PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) nkuko babyigambye, mu nyandiko bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bafashe icyemezo cyo gukora ukwabo bakigenga bitwaza ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bukabyirengagiza.” Nyuma y’ibi byose twagarutseho mu nkuru yacu yose, Inyarwanda.com twabajije Rev Karuranga icyo abakristo ba ADEPR bakwiriye gukora muri ibi bihe bitoroshye ADEPR irimo. Ibyo yadutangarije murabisanga ku Inyarwanda Tv mu mashusho y’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Icyicaro gikuru cya ADEPR kiri ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali
Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bukuru wa ADEPR Rwanda ku kibazo cya ADEPR Uganda yamaze gucikamo ibice
Ibaruwa yandikiwe CA ya ADEPR hasabwa ko Biro Nyobozi yeguzwa
REBA HANO REV KARURANGA ASOBANURA BYINSHI KU BISHINJWA BIRO NYOBOZI YA ADEPR
TANGA IGITECYEREZO